2 Abanyakorinti 7 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

1Ncuti nkunda, ayo masezerano ni twe yahawe. Bityo rero nimucyo twiyeze, twivaneho ikintu cyose gishobora kuduhumanya imibiri cyangwa imitima, twihatire kuba abaziranenge rwose tubitewe no gutinya Imana.

Ibyishimo bya Pawulo

2Nimuduhe umwanya mu mitima yanyu. Dore nta muntu twafudikiye, nta n'uwo twayobeje cyangwa ngo tumurye imitsi.

3Ibyo simbivuze ari ukubacira urubanza. Nk'uko nabivuze mbere, muri inkoramutima zacu, ku buryo nta cyadutandukanya namwe; twiteguye kubana namwe, cyangwa gupfana namwe.

4Mbafitiye icyizere cyinshi kandi koko muntera ishema ryinshi. No mu makuba yose twagize Imana irushaho kumpumuriza, ngasābwa n'ibyishimo.

5Koko rero igihe twageraga mu ntara ya Masedoniya, nta gahenge twigeze tugira ahubwo twagize ingorane impande zose, abanzi baduteraga baturutse hirya no hino tukagira n'inkeke ku mutima.

6Ariko Imana ihumuriza abashobewe yaraduhumurije tubonye Tito aje.

7Ukuza kwe si ko kwaduhumurije konyine, ahubwo no kumva ko namwe mwamuhumurije byaturemye agatima. Yatubwiye ukuntu munkumbuye n'ishavu mufite, atubwira n'uko mundwanira ishyaka. Ibyo byatumye ndushaho kugira ibyishimo.

8Nubwo urwandiko nabandikiye rwaba rwarabateye agahinda, sinicuza ko narwanditse. Nari ngiye kubyicuza igihe mbonye ukuntu rwabateye agahinda akanya gato.

9Ariko ubu ndishimye atari uko nabateye agahinda, ahubwo ari uko ako gahinda kabateye kwihana. Erega ako ni agahinda gahuje n'ibyo Imana ishaka! Bityo nta kibi mwahuye na cyo kiduturutseho.

10Burya agahinda gahuje n'ibyo Imana ishaka gatera umuntu kwihana kakamugeza ku gakiza, agahinda nk'ako nta mpamvu yo kukicuza. Naho agahinda gasanzwe ko muri iyi si kageza umuntu ku rupfu.

11Mbega ibyiza mwazaniwe n'agahinda gahuje n'ibyo Imana ishaka! Mbega umwete kabateye wo kwita ku byabaye ngo mwiregure! Mbega ukuntu kabateye kurakara no guhagarika umutima! Mbega ibyifuzo n'ishyaka kabateye ngo mwemere guhana uwagize nabi! Muri byose mwagaragaje ko muri abere muri urwo rubanza.

12Nuko rero igihe nabandikiraga rwa rwandiko, sinabitewe n'uwacumuye cyangwa n'uwacumuweho, ahubwo kwari ukugira ngo imbere y'Imana ishyaka mudufitiye ribagaragarire.

13Uko mwifashe bamaze kurubasomera byaraduhumurije.

Erega si uguhumurizwa gusa ahubwo twarushijeho kwishima, tubonye ukuntu Tito yari anezerewe kubera ko mwese mwamuremye agatima.

14Nari naramuratiye ibyanyu, none koko ntimwankojeje isoni. Nk'uko buri gihe twababwizaga ukuri, ni na ko ibigwi byanyu twaratiye Tito byabaye iby'ukuri.

15Ni icyo cyatumye arushaho kubakunda, cyane cyane iyo yibutse uko mwumviye ibyo yababwiye n'uburyo mwamwakiriye mutinya kandi muhinda umushyitsi.

16Nshimishijwe n'uko nshobora kubagirira icyizere muri byose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help