Imigani 22 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

1Kuvugwa neza biruta kugira ubutunzi bwinshi,

naho gushimwa n'abantu birusha agaciro ifeza n'izahabu.

2Umukire n'umukene bafite icyo bahuriyeho,

bombi baremwe n'Uhoraho.

3Umunyamakenga abona icyago kije akakikinga,

nyamara abapfapfa barakitegeza kikabahitana.

4Ingororano yo kwicisha bugufi no kubaha Uhoraho,

ni ubukire n'icyubahiro n'ubugingo.

5Inzira y'inkozi z'ibibi yuzuyemo amahwa n'imitego,

ukunda ubugingo bwe aca ukubiri na zo.

6Toza umwana imigenzereze ikwiye,

yimumenyereze azarinda asaza atayiteshutseho.

7Umukire agira ububasha ku bakene,

naho ugujije aba umugaragu w'umugurije.

8Ubiba ubuhemu asarura ibyago,

ububasha bwe bwo gukandamiza bukayoyoka.

9Umunyabuntu azahirwa,

azahirwa kuko asangira n'abakene.

10Menesha umukobanyi impagarara zizahosha,

mwirukane intonganya n'ibitutsi bizarangira.

11Ushaka kuba umutoni w'umwami,

uwo arangwa n'ibitekerezo byiza n'imvugo iboneye.

12Uhoraho yita ku bumenyi,

aburizamo amagambo y'inkozi z'ibibi.

13Umunebwe ariyamira ati: “Hanze hari intare,

ninsohoka iransinda mu nzira!”

14Amagambo y'umugore w'indaya ni nk'urwobo rurerure,

uwo Uhoraho yazinutswe arugwamo.

15Ubupfapfa bw'umwana buri mu mutima we,

nyamara igihano kizamugorora.

16Gukandamiza umukene ni ukumukungahaza,

naho guha umukire uba wikenesheje.

Imiburo y'abanyabwenge

17Tega amatwi wumve icyo abanyabwenge bavuga,

tega amatwi uhugukire ibyo nkubwira.

18Uzanezerwa nubizirikana,

uzanezerwa nubihoza mu mvugo.

19Ubu ngiye kukwigisha,

ngiye kukwigisha ushobore kwiringira Uhoraho.

20Nakwandikiye imigani mirongo itatu,

imigani irimo inama n'ubumenyi.

21Bizakwigisha amagambo y'ukuri,

bityo nawe ushobore guha igisubizo cy'ukuri uwagutumye.

22Ntuzahuguze umukene umuhora ko ari umukene,

ntuzakandamize utishoboye mu rukiko.

23Koko rero Uhoraho azababuranira,

Uhoraho azanyaga ubugingo ababatoteza.

24Ntugacudike n'umunyamujinya,

ntukagendane n'umunyamwaga.

25Byatuma wigana imigenzereze ye,

bityo ukishyira mu kaga.

26Ntukagenze nk'abantu bishingira abandi,

bishingira imyenda babereyemo abandi.

27Nubura icyo wishyura bazakwambura n'uburiri bwawe.

28Ntugashingure imbago zashyizweho kera,

ntugashingure imbago zashinzwe na ba sogokuruza.

29Nubona umunyamwete ku murimo,

uwo muntu azakorera abami,

koko ntazakorera abantu basuzuguritse.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help