18[1] Nuko Moridekayi atakambira Uhoraho, amwibutsa ibyo yakoze byose avuga ati:
19[2] “Uhoraho, Uhoraho, Mwami Nyirububasha, ibyo waremye byose birakumvira, nta n'umwe wagutambamira ushatse gukiza Isiraheli.
20[3] Ni wowe waremye ijuru n'isi n'ibitangaza byose biri ku isi.
21[4] Nyagasani, uri Umugenga wa byose kandi ntawe ushobora kukurwanya.
22[5] Nyagasani uzi byose, uzi neza ko kwanga gupfukamira umwirasi Hamani ntabitewe n'agasuzuguro cyangwa gushaka ikuzo,
23[6] kuko no kumurigata ibirenge nabikora kugira ngo Abisiraheli barokoke.
24[7] Nyamara Mwami wanjye, nabikoreye kugira ngo ntaha umuntu icyubahiro cyari gikwiye Imana. Nta we nzigera mpfukamira atari wowe, kandi sinzaba mbitewe no kwirata.
25[8] “None rero Nyagasani Mana, Mwami Mana ya Aburahamu, dukize abanzi bacu kuko bagambiriye kuturimbura, biyemeje kudutsemba twebwe abo witoranyirije kuva kera.
26[9] Ntudutererane twebwe abo wirokoreye ukatuvana mu Misiri.
27[10] Nyagasani, umva isengesho ryanjye utugirire imbabazi twebwe abo witoranyirije, akababaro kacu ugahindure ibyishimo, kugira ngo tubeho kandi turirimbe izina ryawe. Ntiwemere ko abagusingiza bicwa.”
28[11] Abisiraheli bose na bo batera hejuru, baratakamba n'imbaraga zabo zose kuko urupfu rwari rubugarije.
Isengesho rya Esiteri29[12] Umwamikazi Esiteri yari mu kaga gakomeye, na we yisunga Nyagasani.
30[13] Amaze kwiyambura imyambaro ye ya cyamikazi, yambara imyambaro igaragaza akababaro n'icyunamo. Mu cyimbo cy'imibavu y'agaciro yisīga ivu n'imyanda, ntiyongera kwiyitaho no kurimba, areka no gusokoza.
31[14] Nuko atakambira Uhoraho Imana ya Isiraheli avuga ati: “Nyagasani Mwami wanjye, ni wowe Mana wenyine. Ntabara dore ndi jyenyine kandi nta wundi wabasha kungoboka atari wowe,
32[15] kuko ngiye guhara ubuzima bwanjye.
33[16] Nyagasani, kuva mu buto bwanjye bene wacu bambwiraga ko ari wowe watoranyije Isiraheli mu mahanga yose, witoranyiriza ba sokuruza bacu kugira ngo babe abantu bawe iteka ryose, kandi wakomeje amasezerano wagiranye na bo.
34[17] “Nyamara twagucumuyeho, utugabiza abanzi bacu
35[18] kuko twayobotse ibigirwamana byabo. Koko uri intabera, Nyagasani!
36[19] Nubwo batugize inkoreragahato ntibibanejeje, ahubwo bagiranye amasezerano n'ibigirwamana byabo
37[20] yo kuburizamo amategeko yawe, bagatsemba Abisiraheli witoranyirije, bakazibiranya abagusingiza, bagahumanya Ingoro yawe n'urutambiro rwawe.
38[21] Bashaka ko amahanga asingiza ibigirwamana byabo bitagira umumaro, kandi agahora yubahiriza umwami uzapfa.
39[22] “Nyagasani, ububasha bwawe ntubuhe ibigirwamana bitagira ubuzima, kandi ntuzemere ko abanzi bacu badukwena igihe tuzaba turimbuka. Umutego baduteze abe ari bo bawugwamo kandi uwacuze uwo mugambi umuhane wihanukiriye.
40[23] “Twibuke Nyagasani, utugoboke muri iki gihe cy'akaga. Nanjye umpe ubutwari, wowe Mwami w'imana zose ukaba n'umugenga w'abategetsi bose.
41[24] Ningera imbere y'umwami w'inkazi Ahashuwerusi umpe imvugo iryohereye, uhindure umutima we azinukwe Hamani uturwanya, maze amurimburane n'abo bafatanyije uwo mugambi.
42[25] Nyagasani, udukirishe ububasha bwawe kandi untabare kuko ndi jyenyine, akaba ari nta wundi wangoboka atari wowe.
43[26] “Nyagasani ni wowe uzi byose, uzi ko nanga icyubahiro mpabwa n'abatubaha Amategeko yawe, uzi kandi ko kuryamana n'umunyamahanga utakebwe bintera ishozi,
44[27] nyamara uzi ko nta kundi nagira, ndetse n'ikamba bampatira gutamiriza uko ngiye mu ruhame rintera ishozi nk'igitambaro cyandujwe n'imihango y'abakobwa, bigatuma ntaryambara mu bindi bihe.
45[28] Jyewe umuja wawe sinigeze nsangira na Hamani cyangwa ngo nubahirize ibirori by'umwami, kandi sinigeze nywa divayi yatuwe ibigirwamana.
46[29] Nyagasani Mana ya Aburahamu, jyewe umuja wawe sinigeze nezerwa kuva nagera hano kugeza uyu munsi, nezerwa gusa iyo ndi kumwe nawe.
47[30] Mana Nyirububasha ku bantu bose, umva abagutakira bacitse intege udukize abagome, kandi nanjye umare ubwoba!”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.