Ukuvanwa mu Misri 5 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Musa na Aroni babonana n'umwami wa Misiri

1Hanyuma Musa na Aroni bajya kubonana n'umwami wa Misiri, baramubwira bati: “Uhoraho Imana y'Abisiraheli aravuze ati: ‘Reka ubwoko bwanjye bugende, bujye kunkorera iminsi mikuru mu butayu.’ ”

2Umwami arabasubiza ati: “Uhoraho uwo ni nde kugira ngo mbe namwumvira ndeke Abisiraheli bagende? Sinzi Uhoraho, kandi Abisiraheli sinzabareka ngo bagende.”

3Musa na Aroni barongera bati: “Uhoraho ni Imana yacu twebwe Abaheburayi kandi yaratubonekeye, none tureke tujye mu butayu ahantu h'urugendo rw'iminsi itatu, tumutambire ibitambo. Naho ubundi yaturimbuza icyorezo cyangwa inkota.”

4Umwami arababaza ati: “Musa na Aroni mwe, kuki mushaka ko abantu bareka imirimo yabo? Nimusubire ku mirimo yanyu!

5Tumaze kugira inkoreragahato zihagije none namwe murazibuza gukora!”

Umwami yongēra akazi k'Abisiraheli

6Uwo munsi, umwami ategeka abatware b'Abanyamisiri bakoreshaga Abisiraheli imirimo y'agahato, kimwe n'Abisiraheli bari bahagarikiye imirimo ati:

7“Ntimuzongere kuzanira abantu ibyatsi byo kuvanga n'icyondo babumbisha amatafari nka mbere, bazajye babyishakira ubwabo.

8Mubategeke kubumba umubare w'amatafari nk'uwo bari basanzwe babumba, ntimubagabanyirizeho na rimwe. Abisiraheli ni abanebwe, ni yo mpamvu basakuza bati: ‘Reka tujye gutambira Imana yacu ibitambo!’

9Nimwongēre imirimo y'agahato bakoraga, babure uko bita ku magambo y'ibinyoma!”

10Abo batware n'abahagarikiye imirimo baragenda babwira Abisiraheli bati: “Umwami yavuze ko mutazongera guhabwa ibyatsi,

11ni mwe mugomba kubyishakira kandi nta kintu na gito kizagabanuka ku kazi kanyu.”

12Nuko Abisiraheli bakwira igihugu cyose cya Misiri bashaka ibyatsi bari bakeneye.

13Abakoresha babo barabahataga bababwira bati: “Nimubumbe umubare w'amatafari mwategetswe ku munsi, nk'uko mwajyaga mubigenza mugihabwa ibyatsi!”

14Ndetse abo batware b'Abanyamisiri bagakubita Abisiraheli bari bahagarikiye imirimo, bavuga bati: “Kuki muri iyi minsi yombi mutuzuza umubare w'amatafari ungana n'uwo mwategetswe mbere?”

15Abo Bisiraheli bahagarikiye imirimo basanga umwami, baramutakambira bati: “Databuja, kuki watugenje utya?

16Abantu bawe ni abagome, batwima ibyatsi ariko bakatubwira kubumba amatafari kandi bakadukubita!”

17Arabasubiza ati: “Muri abanebwe bikabije! Ni yo mpamvu mushaka kujya gutambira Uhoraho ibitambo.

18Hoshi nimusubire ku kazi! Nta byatsi muzahabwa kandi muzajya mubumba amatafari mwategetswe.”

19Abo Bisiraheli bari bahagarikiye imirimo babona ko bari mu makuba, kuko bari bategetswe gukomeza kubumba buri munsi umubare w'amatafari ungana n'uwo babumbaga mbere.

20Bavuye ibwami basanga Musa na Aroni babategereje.

21Babwira Musa na Aroni bati: “Uhoraho abarebe, abacire urubanza. Mubonye ngo muratuma umwami n'abatware be batwanga urunuka, kandi mukabaha urwitwazo rwo kutwica!”

Musa yitotombera Uhoraho

22Nuko Musa ajya gutakambira Uhoraho ati: “Nyagasani, kuki wagiriye nabi ubu bwoko? Ni iki cyatumye untuma ino?

23Kuva nabwira umwami wa Misiri ibyo wantumye, yagiriye nabi ubwoko bwawe, nyamara ntabwo wigeze uburengera!”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help