Esiteri mu Kigereki A - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

1Ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa Nisani mu mwaka wa kabiri Ahashuwerusi mukuru ari ku ngoma, Moridekayi mwene Yayiri mwene Shimeyi mwene Kishi, wo mu muryango wa Benyamini yararose.

2Moridekayi uwo yari Umuyahudi wari utuye mu mujyi wa Shushani, kandi afite umwanya ukomeye ibwami.

3Yari umwe mu bajyanywe ho iminyago na Nebukadinezari umwami wa Babiloniya, abakuye i Yeruzalemu hamwe na Yoyakini umwami w'u Buyuda.

4Dore ibyo Moridekayi yarose: habayeho urusaku n'imidugararo, uguhinda kw'inkuba n'umutingito n'umuvurungano ku isi.

5Hanyuma haboneka ibiyoka bibiri binini bishyamiranye, biza bisakuza cyane.

6Kubera urusaku rwabyo, amahanga yose yitegura kurwanya ubwoko bw'intungane.

7Haboneka umunsi w'umwijima n'icuraburindi, umunsi w'amakuba n'ishavu, umunsi w'imidugararo no kurimbuka.

8Ubwoko bwose bw'intungane buradagadwa, bakuka umutima kubera ayo makuba yari abugarije, bitegura kurimbuka

9maze batakambira Imana. Nuko haboneka agasōko gatoya kavamo uruzi runini rutemba.

10Bukeye izuba rirarasa, abari abanyantegenke barakomezwa maze barimbura abanzi babo.

11Muri iryo bonekerwa Moridekayi amenya ibyo Imana yagambiriye gukora, akangutse abitekerezaho umunsi wose ashaka kumenya icyo bisobanura.

Moridekayi atahura umugambi wo kwica umwami

12Moridekayi ajya kuruhukira mu rugo rw'ingoro y'umwami ari kumwe na Gabata na Tara, inkone ebyiri zarindaga urwo rugo.

13Nuko yumva izo nkone ziganira akurikirana ikiganiro cyazo, amenya ko zifite umugambi wo kwica Umwami Ahashuwerusi maze azimuregaho.

14Umwami abibaza izo nkone zombi, zimaze kubyemera barazīca.

15Umwami ategeka ko byandikwa mu gitabo cy'amateka y'ibyo ku ngoma ye, Moridekayi nawe arabyandika.

16Umwami aha Moridekayi umwanya ukomeye ibwami, amuha n'impano amushimira ibyo yakoze.

17Nyamara Hamani Bugayo mwene Hamedata wari umutoni w'umwami, ashaka uko yagirira nabi Moridekayi n'ubwoko bwe abaziza za nkone ebyiri.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help