1Uhoraho arambwira ati:
2“Yewe muntu, hindukira urebe mu majyepfo y'igihugu, uhanurire abatuye mu ishyamba ryo mu majyepfo.
3Burira abatuye muri iryo shyamba uti: ‘Nimwumve Ijambo ry'Uhoraho. Nyagasani Uhoraho avuze ko agiye gutwika ishyamba, umuriro utsembe ibiti byose byaba ibitoshye cyangwa ibyumye. Nta kizabasha kuzimya ibirimi byawo, uzaturuka mu majyepfo usingire amajyaruguru, abantu bose bazashya.
4Abantu bose bazabona ko ari jyewe Uhoraho wawukongeje, kandi ntuzigera uzima.’ ”
5Nuko ndasubiza nti: “Nyagasani Uhoraho, baranyinuba bavuga bati: ‘Aravugira mu migani.’ ”
6Uhoraho arambwira ati:
7“Yewe muntu, hindukira ureba i Yeruzalemu, wamagane Ingoro yaho kandi uburire abatuye igihugu cya Isiraheli
8uti: ‘Uhoraho avuze ko agiye kubarwanya, azakura inkota mu rwubati atsembe intungane n'abagome.
9Koko ngiye gutsemba intungane n'abagome, inkota yanjye izibasira umuntu wese guhera mu majyepfo kugeza mu majyaruguru.
10Abantu bose bazamenya ko jyewe Uhoraho nakuye inkota mu rwubati, kandi itazongera gusubiramo.’
11“None rero yewe muntu, unama nk'umuntu wacitse intege, ucure umuborogo imbere y'abo bantu.
12Nibakubaza bati: ‘Kuki uboroga?’, uzababwire uti: ‘Numvise inkuru mbi y'ibigiye kubagwirira: umuntu wese azakuka umutima, amaboko yose azatentebuka, imbaraga zizashira bacike intege. Ngibi biraje kandi bizasohozwa.’ ” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
Ubuhanuzi bwerekeye inkota13Uhoraho arambwira ati:
14“Yewe muntu, hanurira abo bantu ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti:
‘Ngiyi inkota iraje,
ni inkota ityaye kandi irabagirana.
15Yatyarijwe kwica,
irarabagirana nk'umurabyo.
16Inkota yatyajwe kugira ngo ikoreshwe,
yatyajwe kandi irarabagirana,
yashyikirijwe umwicanyi.
17Yewe muntu, taka kandi uboroge,
inkota igiye gutsemba abantu banjye,
igiye gutsemba abayobozi bose b'Abisiraheli,
izabatsembana n'abantu banjye bose.
Ibyo rero nibigutere kwiheba.
18Koko rero icyo kizaba ikigeragezo gikomeye.
Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
19Yewe muntu, ubu noneho hanura,
koma mu mashyi maze inkota ikomeze ikore akazi kayo,
koko ni inkota yica kandi itera ubwoba,
ni inkota itsemba kandi ibugarije.
20Ni inkota ikura abantu umutima,
benshi bacitse intege.’
Nayishyize kuri buri rembo kugira ngo yice,
irarabagirana nk'umurabyo,
iratyajwe kugira ngo yice.
21Wa nkota we, tema iburyo n'ibumoso,
tema aho ubugi bwawe bwerekeye hose.
22Nanjye ngiye gukoma mu mashyi,
ngiye kubamariraho uburakari bwanjye.”
Uko ni ko Uhoraho avuze.
Iterwa rya Yeruzalemu23Uhoraho arambwira ati:
24“Yewe muntu, shushanya inzira ebyiri umwami wa Babiloniya azanyuramo n'inkota ye, izo nzira zombi zituruke mu gihugu kimwe. Aho buri nzira itangirira uhashyire ikimenyetso cyerekana umujyi iganamo.
25Inzira imwe izanyurwamo n'ingabo za Babiloniya ziteye Raba umurwa w'Abamoni, indi izerekeza mu mujyi ntamenwa wa Yeruzalemu mu Buyuda.
26Koko rero umwami wa Babiloniya ahagaze mu mahuriro y'inzira kugira ngo amenye inzira anyuramo, akora ubufindo atigisa imyambi, agisha ibigirwamana inama kandi asuzuma imyijima y'amatungo yabitambiwe.
27Umwambi wo mu kiganza cye cy'iburyo werekanye Yeruzalemu, aho gushyirwa intwaro z'intambara. Atanga itegeko ryo kwica no kuvuza urwamo rw'intambara, no gushyiraho intwaro zo gusenya amarembo, no kurunda ibirundo by'igitaka no kuhakikiza imikingo.
28Nyamara abantu b'i Yeruzalemu ntibazabyemera kubera indahiro barahiye. Ariko ubu buhanuzi buzabibutsa ibyaha byabo, kandi bubaburire yuko bazajyanwa ho iminyago.
29“Ni cyo gituma Nyagasani Uhoraho avuga ati: ‘Kubera ko mukomeza gucumura mukagaragaza ubugome bwanyu, kandi mugashyira ku mugaragaro ibyaha byanyu mu bikorwa byanyu byose, muzajyanwa ho iminyago nta kabuza.’
30“Naho wowe mutware wa Isiraheli, wowe mugome ukora ibizira, igihe cyawe cyo guhanwa kirageze.
31None rero Nyagasani Uhoraho aravuga ati: ‘Iyambure ingofero yawe n'ikamba ryawe, kuko ibintu byahindutse. Abari insuzugurwa bazahabwa icyubahiro, abari bubashywe bazacishwa bugufi.
32Ukurimbuka! Ukurimbuka! Uyu mujyi nzawurimbura, nyamara ibi ntibizaba mbere y'uko uwo nahaye ubutware aza guhana abawutuye nkawumwegurira.’ ”
Iterwa ry'Abamoni33Uhoraho aravuga ati: “Yewe muntu, ngaho hanurira Abamoni ibyo jyewe Nyagasani Uhoraho ngiye kubabwira kubera ko batuka Abisiraheli. Ubabwire uti: ‘Inkota igiye kubarimbura, yatyarijwe kwica, irarabagirana nk'umurabyo.
34Igihe mukirangajwe n'amabonekerwa yanyu atari ay'ukuri n'ubuhanuzi bwanyu bw'ibinyoma, inkota igiye guca imitwe y'abagome n'inkozi z'ibibi. Koko rero igihe cyabo cyo guhanwa kirageze, ubugome bwabo burangire.
35None rero nimusubize inkota zanyu mu rwubati, kuko nzabahanira mu gihugu cyanyu kavukire.
36Nzabasukaho umujinya wanjye, mbatwikishe umuriro w'uburakari bwanjye, maze mbagabize abanyagitugu bazobereye mu kurimbura.
37Muzamera nk'inkwi zikongorwa n'umuriro, imivu y'amaraso izatemba mu gihugu cyanyu, ntimuzongera kwibukwa ukundi.’ ” Uko ni ko Uhoraho avuze.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.