1Reka turate abantu babaye ibyamamare,
abo ni ba sogokuruza dukurikije uko bagiye basimburana.
2Uhoraho yabahaye ikuzo ryinshi,
yaberekaniyemo ikuzo ryayo kuva kera.
3Bamwe muri bo bari abategetsi b'ibihugu,
abandi bari ibyamamare kubera ububasha bwabo,
abandi bari abajyanama barangwa n'ubuhanga,
abandi bari abahanuzi bakomeye.
4Bamwe muri bo bayoboraga ibihugu batanga inama,
ubuhanga bwabo bwagiriraga abantu akamaro,
bari abanyabwenge mu magambo no mu nyigisho zabo.
5Bari abahimbyi b'indirimbo zinogeye amatwi,
bari abanditsi b'ibisigo.
6Bari abakire bakagira n'ububasha bwinshi,
biberaga iwabo mu mahoro.
7Abo bose bubahwaga n'abo mu gihe cyabo,
bari ibyamamare mu mibereho yabo.
8Bamwe muri bo ntibigeze bibagirana,
na n'ubu abantu baracyabavuga ibigwi.
9Hari n'abibagiranye burundu,
baribagiranye nk'abatigeze babaho,
bo n'abana babo barapfuye baribagirana.
10Nyamara ba sogokuruza bo baranzwe n'ineza,
ibikorwa byabo by'ubutungane ntibyibagiranye.
11Ababakomokaho bakomeje umurage mwiza,
na bo bawuraze abana babo.
12Ababakomokaho bakomeje amasezerano,
abana babo na bo bazabakurikiza.
13Ababakomokaho bazabaho iteka,
ikuzo ryabo ntirizibagirana.
14Imibiri yabo yashyinguwe mu mahoro,
amazina yabo azavugwa mu bisekuruza byose.
15Amahanga yose azarata ubuhanga bwabo,
ikoraniro ry'intungane rizabavuga ibigwi.
Henoki na Nowa16Henoki yanejeje Uhoraho amujyana mu ijuru,
yabereye ibindi bisekuruza urugero rwo kwihana.
17Imana yabonye ko Nowa ari intungane,
nyuma y'irimbuka ry'ibintu byose ni we abantu bakomotseho,
igihe cy'umwuzure ku isi hari abarokotse kubera we.
18Uhoraho yagiranye na we amasezerano y'iteka,
yamusezeraniye ko nta kinyabuzima kizongera kurimburwa n'umwuzure.
Aburahamu19Aburahamu yabaye sekuruza w'amahanga menshi,
nta muntu n'umwe wigeze amurusha ikuzo.
20Yakurikije Amategeko y'Usumbabyose,
yagiranye Isezerano na we.
Iryo Sezerano ryaranzwe n'ikimenyetso cyari ku mubiri we,
Imana yaramugerageje abonekaho ubutungane.
21Ni yo mpamvu Imana yamurahiye ko amahanga yose azahabwa umugisha,
azawuherwa mu bazamukomokaho.
Yamusezeranyije ko bazagwira nk'umukungugu wo ku isi,
yamusezeranyije ko bazashyirwa hejuru nk'inyenyeri zo ku ijuru.
Yamusezeranyije kandi ko izabaha igihugu,
igihugu gihereye ku nyanja kikagera ku yindi,
igihugu gihereye ku ruzi rwa Efurati kikagera ku mpera z'isi.
Izaki na Yakobo22-23Izaki na we Uhoraho yamugiriye Isezerano nk'iryo,
yarimugiriye kubera se Aburahamu.
Yakobo ni we Uhoraho yaraze Isezerano rye n'umugisha w'abantu bose,
yamusezeranyije ko azamuha umugisha,
yamuhaye igihugu ho gakondo,
yakigabanyijemo imigabane cumi n'ibiri,
iyo migabane yayihaye imiryango cumi n'ibiri.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.