1Hashize imyaka itatu, Yuda na bagenzi be bamenya ko Demeteriyo mwene Selewukusi yageze ku cyambu cya Tiripoli, afite amato menshi kandi ari kumwe n'igitero kinini.
2Yari yarishe Antiyokusi na Liziya wahoze amurera, hanyuma yigarurira igihugu.
3Icyo gihe hari umuntu witwaga Alikimu wigeze kuba Umutambyi mukuru, ariko yari yarihumanyije afata ku bushake bwe umuco w'Abagereki, mu gihe cy'imyivumbagatanyo y'Abayahudi. Nuko abona ko iyo myifatire ye nta cyo izamugezaho, kandi ko Abayahudi batazamukundira ukundi kwegera urutambiro ruziranenge.
4Ni yo mpamvu mu mwaka wa 151, Alikimu yasanze Umwami Demeteriyo, amutuye ikamba ry'izahabu n'umukindo, agerekaho n'amashami y'iminzenze nk'uko byagendaga mu muhango wo kubitura mu Ngoro. Nyamara uwo munsi ntiyagira ikindi avuga.
5Hanyuma ariko abona akanya kamutunganiye ko gusohoza umugambi we w'ubugome. Ibyo byabaye igihe Demeteriyo amuhamagaje mu nama y'abajyanama be, amubaza uko abona ibitekerezo n'imigambi by'Abayahudi. Alikimu aramusubiza ati:
6“Mu Bayahudi hari abo bita Abahasidimu bayoborwa na Yuda Makabe, bahora biteguye gushoza intambara no guteza imvururu, ibyo bigatuma igihugu kitagira ituze.
7Kubera ibyo bikorwa byabo bibi, nanyazwe ubukuru bwanjye narazwe ari bwo butambyi bukuru, none ni yo mpamvu naje hano.
8Mbere ya byose nshishikajwe n'inyungu z'umwami, ariko kandi ntibagiwe ibyagirira akamaro abaturage bacu. Koko rero ubusazi bwa bariya bantu maze kuvuga, bushyira bene wacu mu kaga gakomeye.
9None rero Mwami nyakubahwa, mu gihe uzaba umaze kugenzura mu buryo burambuye icyo kibazo, nyabuneka uzakore nk'uko usanzwe ubigenza ku bw'impuhwe zawe ugirira abantu bose, urenganure igihugu cyacu n'abagituye.
10Koko rero igihe cyose Yuda azaba akiriho, ntibizashoboka ko igihugu kigira amahoro.”
Demetiriyo atuma Nikanori gutera Yuda11Alikimu amaze kuvuga ayo magambo, incuti z'umwami zangaga Yuda urunuka zihutira gukaza uburakari bwa Demeteriyo.
12Umwami atoranya Nikanori umwe wigeze gutegeka ingabo zirwanira ku nzovu, amugira umutware w'u Buyuda. Nuko amwoherezayo.
13Yamutegetse kujya kwica Yuda no gutatanya abari bafatanyije na we, agasubiza Alikimu mu mirimo ye y'ubutambyi bukuru mu Ngoro iruta izindi zo ku isi.
14Nuko abanyamahanga bo mu Buyuda bari barahunze Yuda, baza ari benshi bifatanya n'ingabo za Nikanori. Bibwiraga ko ibyago n'amakuba byari byugarije Abayahudi bizagira icyo bibagezaho.
Nikanori agirana ubucuti na Yuda15Abayahudi bamenya ko Nikanori yaje kubarwanya ari kumwe n'igitero cy'abanyamahanga. Nuko biyorera umukungugu mu mutwe kandi batakambira Imana yabatoranyirije kuba ubwoko bwayo ubuziraherezo, ikaba itarigeze ihwema na rimwe gutabara abayo, ikoresheje ibimenyetso bigaragara.
16Hanyuma ku bw'itegeko rya Yuda umutware wabo, bahita bahaguruka aho bari bari, basakiranira n'ingabo z'abanzi hafi y'urusisiro rw'i Hadasha.
17Simoni umuvandimwe wa Yuda, yari yatangiye kurwana n'ingabo za Nikanori, nyamara nubwo abanzi bamuteye bamutunguye ntiyatsindwa burundu.
18Nikanori amenye ubutwari bwa Yuda n'ingabo ze, ndetse n'ishyaka barwanira igihugu cyababyaye, atinya kubigerera ashoza urugamba.
19Nuko yohereza Posidoniyo na Tewodote na Matatiya ngo bagirane imishyikirano n'Abayahudi.
20Umutware wabo amaze gusuzuma neza ibyo bagezeho abimenyesha ingabo ze, bose barabyemera.
21Bumvikana umunsi abatware bombi bazahuriraho. Nuko kuri buri ruhande haturuka igare ry'intambara, maze bategura intebe z'abanyacyubahiro.
22Yuda yari yateganyije ingabo aziha intwaro zihagije maze azishyira ahantu hamutunganye, ziteguye gutabara igihe cyose abanzi bubuye imirwano. Ariko imishyikirano y'abo batware bombi irangira mu bwumvikane.
23Hanyuma Nikanori amara igihe gito i Yeruzalemu nta kibi ahakoze, ahubwo asezerera ingabo z'abanyamahanga zari zajyanye na we mu Buyuda.
24Nikanori yabaga ari kumwe na Yuda igihe cyose, kubera ko yamukundaga cyane.
25Nuko amugira inama yo kurongora no kubyara. Yuda ararongora, abaho neza kandi agira amahoro.
Imibanire ya Nikanori na Yuda izamo agatotsi26Alikimu amaze kubona ko Nikanori na Yuda bumvikana, afata kopi y'amasezerano bagiranye ayishyira Demeteriyo. Yumvisha umwami ko Nikanori akora ibinyuranyije n'inyungu z'igihugu. Koko rero Nikanori yari yarateganyije ko Yuda azamusimbura kandi ari umwanzi w'igihugu.
27Ibyo binyoma by'uwo mugome bituma umwami arakarira Yuda. Muri ubwo burakari bwe yandikira Nikanori amumenyesha ko atishimiye ayo masezerano, kandi amutegeka gufata Yuda Makabe akamwohereza Antiyokiya bidatinze.
28Nikanori abonye iyo baruwa arababara cyane, kuko atashoboraga kwihanganira icyatuma asesa amasezerano yagiranye n'uwo muntu atabonaho ikosa.
29Icyakora ntibyari bimworoheye gukora ibinyuranye n'ibyo umwami ashaka, ni yo mpamvu yategereje ko yabona umwanya utunganye kugira ngo yubahirize itegeko ry'umwami akoresheje uburiganya.
30Yuda na we abonye ko Nikanori asigaye amwishisha kandi atakimwakirana urugwiro nka mbere, asanga ibyo bintu atari amahoro. Nuko akoranya benshi mu bari bamushyigikiye bahunga Nikanori.
31Nikanori abonye ko Yuda yatahuye ubwo buriganya bwe, ajya mu Ngoro ikomeye kuruta izindi kandi nziranenge ku isi. Icyo gihe abatambyi batambaga ibitambo bisanzwe, maze ategeka ko bamuzanira Yuda.
32Ariko abatambyi barahira ko batazi aho uwo muntu ashaka aherereye.
33Nuko Nikanori aramburana uburakari ukuboko kw'iburyo akwerekeje Ingoro, maze ararahira ati: “Nimutanzanira Yuda aboshye, nzasenya iyi Ngoro y'Imana ndimbure n'urutambiro, maze aha hantu mpubake ingoro y'akataraboneka nyegurire ikigirwamana Diyoniziyo.”
34Nikanori amaze kuvuga ibyo arigendera. Nuko abatambyi berekeza amaboko hejuru, batakambira Utarahwemye kurwanirira ubwoko bwacu bavuga bati:
35“Nyagasani wowe utajya ugira icyo ukenera, nyamara wahisemo gushyira Ingoro yawe aha hantu kugira ngo ubane natwe.
36None rero Nyagasani, wowe ntungane bidasubirwaho, turakwinginze ngo iyi Ngoro yawe tumaze guhumanura, uyirinde itazongera guhumanywa ukundi.”
Urupfu rwa Razisi37Mu bakuru b'Abayahudi b'i Yeruzalemu hari uwitwaga Razisi, waharaniraga icyagirira akamaro bene wabo kandi agashimwa na benshi. Bamwitaga kandi Umubyeyi w'Abayahudi bitewe n'urukundo yabakundaga, nyamara bamurega kuri Nikanori.
38Mu gihe imyivumbagatanyo yatangiraga, bari bamureze ko agikurikiza imigenzo y'Abayahudi kandi ko ayirwanira ishyaka ku buryo budatsimburwa. Koko rero yari yarahaze amagara ye aharanira iyo migenzo.
39Nikanori yohereza abasirikari barenga magana atanu bo gufata Razisi, kugira ngo agaragarize Abayahudi urwango yari abafitiye.
40Koko rero Nikanori yibwiraga ko nafata uwo muntu azaba ashegeshe Abayahudi.
41Igihe abasirikari bari bagiye kwigarurira umunara bariho basenya amarembo kandi bahawe itegeko ryo gutwika inzugi, Razisi wari wagoswe impande zose yitera inkota.
42Yahisemo gupfana ishema aho kugwa mu maboko y'abo bagome, no kwicwa urw'agashinyaguro rudakwiranye n'icyubahiro cye.
43Ariko kubera ko yari yugarijwe n'icyago, ntiyabasha kwitera mu cyico. Ubwo abasirikari bihutiraga kwinjira mu kigo, Razisi yurira urukuta atajijinganya maze asimbukana ubutwari yijugunya hasi. Nuko izo ngabo zari hasi
44zihita zitaza, maze Razisi yitura hagati muri zo
45ariko agihumeka. Nuko abadukana ubutwari avirirana amaraso, nyamara nubwo yari yakomeretse bikabije, azinyuramo yiruka maze yurira urutare rurerure.
46Amaraso agiye kumushiramo yikuramo amara ayafata mu biganza, maze ayajugunya kuri za ngabo. Nuko atakambira Nyagasani umugenga w'umwuka n'ubugingo, kugira ngo igihe nikigera azabimusubize. Uko ni ko Razisi yapfuye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.