1Umugabekazi Ataliya ngo yumve ko umuhungu we Ahaziya yishwe, atangira gutsemba abakomoka ku mwami bose.
2Ariko Yehosheba umukobwa w'umwami Yoramu, wari mushiki wa Ahaziya, atwara Yowasi umwana wa Ahaziya amukuye mu bana b'umwami bicwaga, amujyanana n'umurezi we amuhisha mu cyumba bararagamo, bityo Ataliya ntiyaba akimubonye kugira ngo amwice.
3Nuko Yowasi amara imyaka itandatu mu Ngoro y'Imana yihishemo hamwe n'umurezi we. Muri icyo gihe Ataliya ni we wategekaga igihugu.
Iyimikwa rya Yowasi(2 Amateka 23.1-21)4Nuko mu mwaka wa karindwi umutambyi Yehoyada atumiza abagaba b'ingabo zitwa Abakari n'abandi barinzi, abajyana mu Ngoro y'Uhoraho. Agirana na bo isezerano arabarahiza, maze abazanira Yowasi umwana w'umwami.
5Yehoyada arabategeka ati: “Dore icyo mugomba gukora: mwebwe abashinzwe kurinda inzu y'umwami ku isabato murakora uko bisanzwe, itsinda rya mbere rishinzwe kurinda inzu umwana w'umwami arimo,
6itsinda rya kabiri rirarinda irembo ryitwa Suru, naho itsinda rya gatatu rirarinda irembo ryitwa iry'Abarinzi. Bityo amatsinda uko ari itatu akajya asimburana kurinda ikigo cy'ibwami.
7Ku byerekeye imitwe y'ingabo ibiri isigaye idashinzwe kurinda ku isabato, itegetswe kurinda inzu umwami Yowasi abamo mu Ngoro y'Imana.
8Buri wese agomba kuba yitwaje intwaro buri gihe, kandi mugahora mushagaye umwami igihe cyose. Uzabasatira aho mushinze ibirindiro azicwe.”
9Nuko abo bagaba b'ingabo babigenza uko umutambyi Yehoyada yabategetse. Buri wese afata abasirikari be, ari abagiye ku izamu ku isabato ari n'abavuye ku izamu, babazanira umutambyi Yehoyada.
10Bahageze abaha amacumu n'ingabo byari iby'Umwami Dawidi, byari bibitswe mu Ngoro y'Uhoraho.
11Abasirikari bamaze gufata intwaro bashinga ibirindiro aho umwana w'umwami ari, bakikije urutambiro n'Ingoro y'Uhoraho ubwayo, uhereye mu ruhande rwayo rw'amajyepfo ukagera mu ruhande rwayo rw'amajyaruguru.
12Nuko Yehoyada azana umwana w'umwami amwambika ikamba, amushyikiriza n'inyandiko irimo amategeko agenga ubwami, amwerekana ku mugaragaro. Bityo bamwimikisha amavuta, rubanda rukoma amashyi ruvuga ruti: “Harakabaho umwami!”
13Umugabekazi Ataliya yumvise urusaku rw'abarinzi n'urwa rubanda, agenda abasanga mu Ngoro y'Uhoraho.
14Asanga harimo umwami uhagaze iruhande rw'inkingi y'Ingoro nk'uko umuhango wari uri. Abagaba b'ingabo n'abavuza amakondera bari bamukikije, rubanda rwaturutse imihanda yose rumushyigikiye ruvuza amakondera. Ataliya aherako ashishimura imyambaro ye, arataka cyane ati: “Mbega ubugambanyi, mbega ubugambanyi!”
15Umutambyi Yehoyada ategeka abagaba b'ingabo ati: “Nimumusohore mumunyuze hagati y'imirongo y'ingabo, ushaka kumukurikira mumwicishe inkota.” Yehoyada yibwiraga ko umugabekazi adakwiye kwicirwa mu Ngoro y'Uhoraho.
16Nuko baherako baramujyana bamunyuza mu Irembo ry'Amafarasi, bamugejeje ku ngoro y'umwami aba ari ho bamwicira.
Impinduka Yehoyada yakoze17Yehoyada asaba umwami na rubanda kugirana Isezerano n'Uhoraho ko bamuyobotse, n'umwami agirana amasezerano na rubanda.
18Rubanda rwose rwiroha ku ngoro ya Bāli ruyirindimurira hasi, intambiro n'amashusho byayo barabimenagura, batsinda Matani umutambyi wa Bāli aho imbere y'intambiro.
Nuko Yehoyada ashyira abarinzi ku Ngoro y'Uhoraho.
19Afata abagaba b'ingabo, n'ingabo z'Abakari n'abarinzi na rubanda, bashagara umwami kuva ku Ngoro y'Uhoraho bamunyujije ku irembo ry'abarinzi, bamugeza mu ngoro ya cyami maze bamwicaza ku ntebe ya cyami.
20Rubanda rwose basābwa n'ibyishimo, umujyi wose uratuza kubera ko Ataliya yicishijwe inkota ibwami.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.