1Hari ibintu bitatu nkunda cyane,
ibyo bintu bishimisha Imana n'abantu:
ubwumvikane mu bavandimwe,
ubucuti mu baturanyi,
umubano mwiza w'umugabo n'umugore.
2Hari abantu b'uburyo butatu nazinutswe,
imibereho yabo irandakaza cyane:
umukene w'umwirasi,
umukire w'umubeshyi,
umusaza w'umusambanyi udashyira mu gaciro.
Akamaro k'ubusaza3Niba mu buto bwawe nta cyo wizigamiye,
uzatungwa n'iki numara gusaza?
4Abasaza bizihirwa no gushyira mu gaciro,
abakuru na bo baberwa no gutanga inama.
5Ubuhanga bwizihira abasaza,
inama z'ukuri zibera abanyacyubahiro.
6Ikamba ry'abasaza ni ukuba inararibonye,
ikuzo ryabo ni ukubaha Uhoraho.
Ihirwe riruta ayandi7Hari ibintu icyenda bizana ihirwe,
nyamara ndibanda ku cya cumi:
hahirwa umuntu ushimishwa n'abana be,
hahirwa umuntu ubona abanzi be barimbuka akiriho.
8Hahirwa umuntu ubana n'umugore ushyira mu gaciro,
hahirwa umuntu udacumura mu byo avuga,
hahirwa umuntu ufite shebuja mwiza.
9Hahirwa umuntu waronse ubushishozi,
hahirwa ubwira abamwitayeho.
10Uruta abo bose ni ufite ubuhanga,
nyamara ntawaruta uwubaha Uhoraho.
11Kubaha Uhoraho biruta byose,
koko umwubaha ntagira uwo bagereranywa.
Umugore w'ingeso mbi(Sir 9.1-9)13Nta kintu kibi kiruta kugira umutima mubi,
nta kintu kibi kiruta ubugome bw'umugore!
14Nta mubabaro uruta uturutse ku mwanzi,
nta kwihōrera kurenze uguturutse ku mwanzi!
15Nta bumara bukara kurusha ubw'inzoka,
nta n'uburakari bukara kurenza ubw'umugore!
16Guturana n'intare cyangwa ikiyoka kinini, biruta kubana n'umugore w'ingeso mbi.
17Ubugome bw'umugore butuma ahindura isura,
arijima agasa n'ikirura.
18Umugabo we n'iyo ari mu bandi ntabura kuganya.
19Nta kintu kibi cyagereranywa n'uburyarya bw'umugore,
akwiriye guhanwa nk'umunyabyaha.
20Umugore uvuga menshi arushya umugabo utuza,
amurushya nk'uko umusozi w'urusenyi unyereza umusaza.
21Ntugashukwe n'uburanga bw'umugore,
ujye wirinda kumurarikira.
22Iyo umugabo ategekwa n'umugore bitera umujinya,
bitera ishozi n'ikimwaro cyinshi.
23Umugore mubi ashavuza umugabo we,
aramubabaza akamutera gusuherwa.
Umugore udashakira umugabo we amahoro,
amubuza uburyo akamuca intege.
24Icyaha cyatangiranye n'umugore,
twese ni we wadukururiye urupfu.
25Uko ugomera amazi ntahite,
ujye uba ari ko ubuza umugore mubi kuvuga.
26Natitwara uko ubishaka uzamusende mutandukane.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.