Zaburi 17 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Isengesho ry'umuntu urengana

1Isengesho rya Dawidi.

Uhoraho, nyumva undenganure,

utege amatwi wumve ugutaka kwanjye,

wite ku masengesho yanjye atagira uburyarya.

2Abe ari wowe undenganura,

koko ugenzure umenye aho ukuri guherereye.

3Wagenzuye umutima wanjye nijoro urangerageza,

unshakamo ikibi ntiwagira icyo ubona.

Koko niyemeje kudacumura mu byo mvuga.

4Sinakoze ibibi abandi bakora,

jye nakurikije ibyo wavuze,

nirinze imigenzereze y'abanyarugomo.

5Nagenjeje uko ushaka,

sinigeze nteshuka.

6None Mana ndagutabaje kuko nzi ko untabara,

tega amatwi wite ku byo nkubwira.

7Garagaza imbabazi zawe zitangaje,

abaguhungiraho ubakize ababisha babo,

ubakirishe ububasha bwawe.

8Undinde nk'uko umuntu arinda imboni y'ijisho rye,

umbundikire umpishe.

9Umpishe abagome bantera,

umpishe n'abanzi bangose ngo banyice.

10Nta mpuhwe bakiranganwa,

amagambo bavuga ni ay'ubwirasi.

11Aho ngiye hose baba bandiho bangose,

bangenzaho ijisho ngo babone uko bantura hasi.

12Bameze nk'intare ifite ishyushyu ryo gutanyaguza umuhigo wayo,

bameze nk'inyamaswa y'inkazi yubikiriye mu bwihisho.

13Uhoraho, haguruka ubarwanye maze ubatsinde,

fata inkota yawe unkize abagome.

14Uhoraho, unkize bene abo bantu,

ni abantu b'isi badamaraye muri ubu buzima.

Ubahe ibihano bikaze wabateganyirije,

abana babo na bo babihanishwe,

ndetse bizagere no ku buzukuru babo.

15Ariko jyewe uzandenganura nkwibonere,

ninkanguka nzanyurwa no kukureba.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help