Yeremiya 11 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Abisiraheli bishe Isezerano

1Uhoraho abwira Yeremiya ati:

2“Tega amatwi amagambo y'iri Sezerano maze uyabwire Abayuda n'abatuye i Yeruzalemu.

3Ubabwire ko jyewe Uhoraho Imana y'Abisiraheli mvuze nti: ‘Havumwe umuntu wese utumvira amagambo y'iri Sezerano.

4Ni Isezerano nagiranye na ba sokuruza igihe nabakuraga mu Misiri, cya gihugu cyari kibamereye nk'itanura rishongesha ibyuma. Nababwiye kunyumvira no gukora ibyo mbategetse byose, kugira ngo babe abantu banjye, nanjye mbe Imana yabo.

5Bityo nzasohoza Isezerano nagiranye na ba sokuruza, ryo kubaha igihugu gitemba amata n'ubuki, ari na cyo murimo kugeza magingo aya.’ ”

Maze ndamusubiza nti: “Nibibe bityo Nyagasani.”

6Nuko Uhoraho arambwira ati: “Jya mu mijyi y'u Buyuda no mu mayira y'i Yeruzalemu, maze ubagezeho ubu butumwa uti: ‘Nimutege amatwi amagambo y'iri Sezerano kandi muyakurikize.

7Kuva igihe nkuye ba sokuruza mu Misiri kugeza ubu, sinahwemye kubaburira mbihanangiriza ngo banyumvire.

8Nyamara ntibigeze banyumvira kandi ntibanyitayeho, ahubwo bakomeje kwinangira, umuntu wese agakora ibibi uko yishakiye. Ni cyo cyatumye mpanisha ba sokuruza imivumo yose ivugwa muri iri Sezerano nabategetse gukurikiza, ntibarikurikiza.’ ”

9Uhoraho arambwira ati: “Habonetse ubugambanyi mu Buyuda no mu batuye i Yeruzalemu.

10Basubiye mu byaha bya ba sekuruza, bamwe banze kunyumvira. Bayobotse izindi mana barazikorera, Abisiraheli n'Abayuda bishe Isezerano nagiranye na ba sekuruza.

11Ni cyo gituma jyewe Uhoraho ngiye kubateza ibyago batazigobotora. Nubwo bantakambira sinzabumva.

12Abo mu mijyi y'u Buyuda n'abatuye i Yeruzalemu, bazajya gutakira za mana boserezaga imibavu, ariko zo nta cyo zizabamarira mu byago.

13Ibigirwamana by'abantu bo mu Buyuda binganya ubwinshi n'imijyi yabo, i Yeruzalemu bubatse ibicaniro byo koserezaho imibavu yagenewe Bāli, cya kigirwamana gikojeje isoni. Ibyo bicaniro binganya ubwinshi n'inzira zo muri uwo mujyi.

14None rero Yeremiya, ntukavuganire abo bantu cyangwa ngo ubasabire imbabazi, kuko nibagira ibyago bakantakira ntazabumva.”

15Uhoraho aravuga ati:

“Abantu nkunda bakora ibibi,

none se kuki baza mu Ngoro yanjye?

Mbese bibwira ko ibitambo byinshi byabakiza ibyago?

Ibyo se ni byo bibashimisha?

16Nigeze kubagereranya n'igiti cy'umunzenze gitoshye,

igiti gifite imbuto nziza.

Nyamara nzahindisha inkuba ngitwike,

amashami yacyo azakongoka.

17“Jyewe Uhoraho Nyiringabo narawuteye, ni jye kandi uwuteje ibi byago, kubera ibibi Abisiraheli n'Abayuda bakoze. Barandakaje, ubwo batambiraga Bāli ibitambo.”

Yeremiya atotezwa na bene wabo

18Uhoraho yaramburiye menya imigambi mibi y'abanzi banjye.

19Nari meze nk'umwana w'intama utuje bajyanye mu ibagiro, sinari nzi ko ari jye bagambanira. Baravugaga bati: “Nimureke turimbure igiti n'imbuto zacyo. Reka tumwice, izina rye rye kuzongera kwibukwa.”

20Nuko ndasenga nti:

“Uhoraho Nyiringabo, ni wowe mucamanza utabera,

usuzuma imitima y'abantu ukamenya ibyo bibwira.

Nishyize mu maboko yawe,

ntegereje kureba uko uzampōrera.”

21Dore icyo Uhoraho abwira abantu ba Anatoti bashakaga kunyica bavuga bati: “Rekera aho guhanura mu izina ry'Uhoraho! Niwanga turakwica.”

22Uhoraho Nyiringabo aravuga ati: “Aba bantu ngiye kubahana. Abasore babo bazicishwa inkota, abana babo bazicwa n'inzara.

23Igihe cyo guhana abantu ba Anatoti nikigera nzabateza ibyago, ku buryo nta n'umwe uzarokoka.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help