Esiteri mu Kigereki 6 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Umwami ahesha Moridekayi icyubahiro

1Muri iryo joro Nyagasani ntiyatuma umwami agoheka. Umwami ategeka umunyamabanga we kumuzanira igitabo cy'amateka y'ibyabaye ku ngoma z'abami, kugira ngo akimusomere.

2Amusomera ahanditse ko Moridekayi ari we watahuye umugambi wo kwica Umwami Ahashuwerusi, wari wateguwe na za nkone ebyiri zarindaga ingoro y'umwami.

3Umwami arabaza ati: “Mbese hari ishimwe cyangwa icyubahiro twahaye Moridekayi kubera icyo gikorwa?”

Abagaragu be baramusubiza bati: “Nta cyo wigeze umuha.”

4Igihe umwami yari akibaririza ibyerekeye icyo gikorwa cyiza cya Moridekayi, Hamani aba yinjiye mu rugo ibwami, azanywe no gusaba umwami ngo atange Moridekayi amanikwe ku giti Hamani yari yashinze. Umwami arabaza ati: “Uwo ni nde uri mu rugo?”

5Abagaragu barasubiza bati: “Ni Hamani.”

Umwami aravuga ati: “Nimumubwire yinjire.”

6Nuko Hamani arinjira maze umwami aramubaza ati: “Nakorera iki umuntu nifuza guhesha icyubahiro?”

Hamani aribaza ati: “Uwo muntu ni nde umwami yifuza guhesha icyubahiro? Nta wundi ni jye.”

7Nuko asubiza umwami ati: “Nyagasani, uwo muntu umwami yifuza guhesha icyubahiro,

8abagaragu b'umwami nibamuzanire imyambaro myiza y'umweru nk'iy'umwami, n'ifarashi nk'iy'umwami agendaho,

9maze utegeke umwe mu byegera byawe, yambike uwo mwambaro umuntu umwami yatonesheje, amwurize na ya farasi. Hanyuma amuzengurutse umujyi atangaza ati: ‘Uko uko umuntu wese umwami yifuza guhesha icyubahiro agenzerezwa!’ ”

10Nuko umwami abwira Hamani ati: “Uvuze neza! Ugenzereze utyo Moridekayi, wa Muyahudi uba ibwami. Ntihagire ikintu na kimwe wirengagiza kumukorera mu byo wavuze.”

11Hamani azana wa mwambaro awambika Moridekayi, amwuriza ifarasi, amuzengurutsa umujyi atangaza ati: “Uku ni uko umwami agenzereza umuntu wese yifuza guhesha icyubahiro!”

12Hanyuma Moridekayi asubira ibwami, naho Hamani ijya iwe yubitse umutwe, afite ikimwaro.

13Agezeyo atekerereza incuti ze n'umugore we Zereshi, ibyamubayeho byose. Baramubwira bati: “Ubwo utangiye guta agaciro imbere ya Moridekayi w'Umuyahudi ntuzamushobora, azagutsinda nta kabuza kuko ari kumwe n'Imana.”

14Igihe bari bakivugana na we, inkone z'ibwami ziba zirahageze, zijyana Hamani mu birori Esiteri yari yateguye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help