1Indirimbo y'abazamuka bajya i Yeruzalemu. Ni iya Salomo.
Iyo Uhoraho atari we wubaka inzu,
abayubaka baba baruhira ubusa.
Iyo Uhoraho atari we urinze umujyi,
abawurinda babera maso ubusa.
2Mwebwe abazinduka kare murushywa n'ubusa,
murakora ntimuruhuke mukarushywa n'ubusa,
murirya mukimara mushaka ibibatunga,
nyamara abo Uhoraho akunda abashakira ibibatunga bisinziririye.
3Erega abana ni impano itangwa n'Uhoraho,
urubyaro ni byo bihembo atanga!
4Abahungu umuntu abyara akiri umusore bagira akamaro,
bamubera nk'imyambi intwari ifite ku rugamba.
5Hahirwa uwabyaye benshi,
bamubera nk'imyambi yuzuye umutana.
Bene uwo ntazatsindwa,
ntazatsindwa naburanira n'abanzi be aho ibibazo bikemurirwa.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.