Yeremiya 23 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Abayobozi babi baburirwa

1Uhoraho aravuga ati: “Abayobozi b'abantu banjye bazabona ishyano! Ni abashumba bica kandi bagatatanya umukumbi wanjye.

2None rero ku byerekeye abo bashumba bayobora abantu banjye, jyewe Uhoraho Imana y'Abisiraheli ndavuze nti: ‘Mwatereranye abantu banjye murabatatanya, ntabwo mwabitayeho. Ngiye kubahagurukira mbahanire ibibi mwakoze.’

3Nzakoranya itsinda ry'abantu banjye basigaye mu bihugu byose nabatatanyirijemo, nzabagarure mu gihugu cyabo maze bororoke bagwire.

4Nzabaha abashumba bazabitaho, ntibazongera kugira ubwoba cyangwa gukuka umutima. Nta n'umwe muri bo uzongera kuzimira.”

5Uhoraho aravuga ati:

“Igihe kizagera nzatoranye umwami w'intungane,

nzamutoranya mu bakomoka kuri Dawidi.

Uwo mwami azakorana ubwenge,

azayoborana igihugu ubutabera n'ubutungane.

6Ku ngoma ye u Buyuda buzishyira bwizane,

Isiraheli izaba mu mutekano,

azitwa Uhoraho ari we butungane bwacu.”

7Uhoraho aravuga ati:

“Igihe kizagera ubwo abantu batazongera kuvuga ngo ndahiye Uhoraho,

ndahiye Uhoraho wakuye Abisiraheli mu Misiri.

8Ahubwo bazavuga bati: ‘Ndahiye Uhoraho,

ndahiye Uhoraho wakuye Abisiraheli mu gihugu cyo mu majyaruguru,

wabakuye no mu bindi bihugu bari baratataniyemo.’

Bityo bazatura mu gihugu cyabo gakondo.”

Ibyerekeye abahanurabinyoma

9Ubu ni ubutumwa bwerekeye abahanuzi.

Narashengutse ndahinda umushyitsi,

meze nk'umusinzi wanyoye divayi nyinshi,

nabitewe n'Uhoraho n'amagambo ye atagira inenge.

10Dore igihugu cyuzuyemo abasambanyi,

igihugu kiri mu cyunamo kubera umuvumo,

inzuri zacyo zumagaye.

Abantu bashishikariye ibibi,

imbaraga zabo bazikoresha mu bidatunganye.

11Uhoraho aravuga ati:

“Abahanuzi n'abatambyi barandavuye,

ubugome bwabo nabusanze no mu Ngoro yanjye.

12Inzira banyuramo zirimo ubunyereri n'umwijima,

bazawusunikirwamo bagwirirane.

Igihe cyo kubahana nikigera nzabateza ibyago.”

Uko ni ko Uhoraho avuze.

Abahanuzi babi kuruta ab'i Samariya

13Nabonye ikintu giteye ishozi mu bahanuzi b'i Samariya,

bahanura mu izina rya Bāli,

bayobeje ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli.

14Nabonye n'ikindi giteye ubwoba mu bahanuzi b'i Yeruzalemu,

barasambana kandi bakabeshya,

bashyigikira inkozi z'ibibi,

nta n'umwe uzibukira ubugome bwe.

Mbona bose bameze nk'abantu b'i Sodoma,

abaturage baho ni nk'ab'i Gomora.

15None Uhoraho Nyiringabo aravuga iby'abo bahanuzi ati:

“Ngiye kubagaburira ibyokurya bisharira,

nzabaha amazi arimo uburozi.

Koko rero ububi bwakomotse ku bahanuzi b'i Yeruzalemu,

bityo bukwira igihugu cyose.”

Abahanura ibinyoma

16Uhoraho Nyiringabo aravuga ati:

“Ntimukumve amagambo y'abo bahanuzi,

ibyo babahanurira ni ibinyoma.

Bababwira ibiri mu mitima yabo,

si ibyo mba nabatumye.

17Babwira abahinyura Ijambo ryanjye bati:

‘Muzagira amahoro.’

Babwira n'abatsimbaraye ku bitekerezo byabo bati:

‘Nta byago bizabageraho.’

18Ni nde wigeze yumva inama yanjye?

Ni nde wumvise Ijambo ryanjye akarisobanukirwa?

Ni nde wariteze amatwi akaryitaho?”

19Yeremiya aravuga ati:

“Dore inkubi y'umuyaga y'Uhoraho iraje,

dore uburakari bwe buragurumanye,

bumeze nka serwakira yikaraga ku mitwe y'abagome.

20Uburakari bw'Uhoraho ntibuteze gushira,

ntibuzashira adasohoje umugambi we.

Mu gihe kizaza muzarushaho kubisobanukirwa.”

21Uhoraho aravuga ati:

“Abo bahanuzi sinigeze mbatuma,

sinigeze mvugana na bo,

nyamara birukanse ahantu hose,

na n'ubu baracyahanura.

22Iyo baza kumva inama yanjye,

bari kumenyesha abantu banjye ibyo navuze,

bari kubatoza kuzibukira imigenzereze mibi,

bityo bakareka ibikorwa byabo by'ubugome.”

Uhoraho aba hose

23Uhoraho arabaza ati:

“Mbese ndi Imana y'abantu bandi bugufi gusa?

Ntabwo se ndi n'Imana y'abari kure?

24Mbese hari aho umuntu yanyihisha simubone?

Ese ntimuzi ko mba hose, mu ijuru no ku isi?”

25Uhoraho aravuga ati: “Numvise ibyo abahanuzi b'ibinyoma bavuga mu izina ryanjye bati: ‘Nabonekewe mu nzozi.’

26“Mbese abo bahanuzi bazahanura ibinyoma kugeza ryari? Bazareka ryari guhanura ibyo bibwira mu mitima yabo?

27Batekereza ko uko kubonekerwa kwabo birata kuzatuma abantu banjye banyibagirwa, nk'uko ba sekuruza banyibagiwe babitewe no kuyoboka Bāli?

28Umuhanuzi wihaye kubonekerwa mu nzozi navuge iryo bonekerwa rye, naho umuhanuzi wahawe Ijambo ryanjye naritangaze mu kuri.

Ntimuzi icyatsi n'ururo!

29Ijambo ryanjye ni nk'umuriro,

ni nk'inyundo imenagura amabuye.”

30None rero Uhoraho aravuga ati: “Ngiye guhana abahanuzi babwirabwirana amagambo bakayanyitirira.

31Koko rero ngiye guhana abo bahanuzi bitwaza amagambo yabo bakavuga ko nabatumye.

32Nzahana abo bahanuzi bayobya abantu banjye, babahanurira ibonekerwa ryabo ry'amahomvu n'ibinyoma. Sinabatumye kandi nta cyo nabategetse, abo bantu nta cyo bamariye.”

Ijambo ry'Uhoraho si umuzigo

33Uhoraho abwira Yeremiya ati: “Nihagira umuhanuzi cyangwa umutambyi cyangwa undi muntu wese ukubaza ati: ‘Ni ubuhe butumwa butubereye umuzigo Uhoraho yatwikoreje?’ Uzamusubize uti: ‘Nimwe mumuberye umuzigo none agiye kubareka.’

34Nihagira umuhanuzi cyangwa umutambyi cyangwa undi muntu wese uvuga ati: ‘Uyu ni umuzigo Uhoraho yatwikoreje’, nzamuhana we n'umuryango we.

35Dore icyo buri wese akwiye kubaza mugenzi we: mbese Uhoraho yasubije iki? Uhoraho yavuze iki?

36Nuko rero iryo jambo umuzigo w'Uhoraho ntimuzongere kurivuga. Abazongera kurivuga ubutumwa bwanjye buzabahindukira umuzigo. Koko rero mwagoretse amagambo y'Imana nzima, jyewe Uhoraho Nyiringabo Imana yanyu.

37Dore icyo mukwiye kubaza umuhanuzi: mbese Uhoraho yagusubije iki? Yakubwiye iki?

38Nyamara nibaca ku itegeko ryanjye bakavuga bati: ‘Umuzigo w'Uhoraho’, kandi narababujije kubivuga,

39uzababwire ko nzabazinukwa nkabatatanyiriza kure yanjye, bo ubwabo n'umurwa nabahaye bo na ba sekuruza.

40Nzabakoza isoni iteka ryose, mbateshe agaciro ku buryo bitazibagirana.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help