1Hari ubwo umuntu acyahwa bitari bikwiye,
guceceka ni byiza kuruta kuvuga.
2Ni byiza gucyaha umuntu aho kumurakarira.
3Uwemeye icyaha cye aba yirinze ingorane.
4Umuntu ushaka kwirenganura akoresheje igitugu,
uwo ameze nk'inkone ifata umukobwa ku ngufu.
5Umuntu ukunda kwicecekera aba ari umunyabwenge,
uvuga menshi atuma bamwanga.
6Hari uwicecekera kuko nta gisubizo afite,
hari uwicecekera ategereje igihe gikwiye.
7Umunyabwenge araceceka agategereza igihe gikwiye,
nyamara umwirasi n'umupfapfa ntibazi igihe gikwiye.
8Umuntu uvuga menshi atuma bamwanga,
uwizimba mu magambo yikururira urwango.
Iby'isi ni amabanga9Hari ubwo umuntu yungukira mu byago,
hari n'ubwo ahombera mu mahirwe.
10Hari ibyo utanga bikakubera impfabusa,
hari n'ibyo utanga bikakugarukira incuro ebyiri.
11Hari ubwo ikuzo rituma umuntu acishwa bugufi,
hari n'ubwo uwacishijwe bugufi yegura umutwe.
12Hari ubwo umuntu yibwira ko aguze ibintu ku giciro gito,
nyamara hari ubwo aba ahenzwe bikabije.
13Imvugo y'umunyabwenge ituma akundwa,
ariko amashyengo y'umupfapfa amupfira ubusa.
14Impano uhawe n'umupfapfa nta cyo izakumarira,
koko aba agutegerejeho inyiturano irenze ibyo yaguhaye.
15Atanga bike ariko agahora abigucyurira,
agenda abitangaza hose.
Uyu munsi aragutiza ejo akagatiruza,
uwo muntu ni uwo kwirinda.
16Umupfapfa aravuga ati: “Nta ncuti ngira,
ineza yanjye nta muntu uyinshimira,
abarya ibyanjye bamvuga nabi.”
17Nyamara umuntu nk'uwo bamugira urw'amenyo.
Kwirinda imvugo idakwiye18Ni byiza kunyerera ku mbuga aho guteshuka mu mvugo,
uko ni ko abagome barimbuka bidatinze.
19Umuntu w'ikiburaburyo ni nk'inkuru ivuzwe igihe kidakwiye,
ni nk'inkuru abapfapfa bahoza mu kanwa.
20Umugani uciwe n'umupfapfa urahinyurwa,
koko uba uciwe mu gihe kidakwiye.
21Hari ubwo ubukene bubuza umuntu gucumura,
uwo aruhuka nta cyo yikanga.
22Umuntu ashobora kwigirira nabi abitewe n'isoni,
ashobora no kwigirira nabi abitewe n'abandi.
23Isoni zituma umuntu yemerera mugenzi we ibidashoboka,
bityo akaba yikururiye umwanzi nta mpamvu.
24Ikinyoma ni ikosa ribi ku muntu,
ni ikosa rikunze gukorwa n'abapfapfa.
25Kuba igisambo biruta kuba umubeshyi,
nyamara abo bombi bazarimbuka.
26Imyifatire y'umubeshyi itesha agaciro,
umubeshyi ahorana ikimwaro.
Gucunga ubwenge27Amagambo y'umunyabwenge amuteza imbere,
umuntu ushyira mu gaciro anyura abategetsi.
28Umuhinzi mwiza agira umusaruro mwinshi,
unyura abategetsi ababarirwa amakosa ye.
29Ruswa iyo ari yo yose ihuma amaso y'abanyabwenge,
ibabuza kugira uwo bacyaha.
30Ubuhanga buhishwe ni nk'umutungo utagaragara,
ibyo byombi nta cyo bimaze
31Umuntu uhisha ubupfapfa aruta uhisha ubuhanga bwe.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.