Mariko 11 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Yezu agera i Yeruzalemu(Mt 21.1-11; Lk 19.28-40; Yh 12.12-19)

1Begereye i Betifage n'i Betaniya, ku Musozi w'Iminzenze uteganye na Yeruzalemu, Yezu atuma babiri mu bigishwa be

2ati: “Mujye muri ziriya ngo, nimuhagera murahita mubona icyana cy'indogobe kiziritse kitigeze giheka umuntu, mukiziture mukinzanire.

3Nihagira ubabaza ati: ‘Murakora ibiki?’, mumubwire muti: ‘Ni Databuja ugikeneye kandi arakigarura vuba.’ ”

4Baragenda koko basanga icyana cy'indogobe kiziritse ku irembo, hafi y'inzira nyabagendwa barakizitura.

5Bamwe mu bari bahari barababaza bati: “Murakora ibiki? Iyo ndogobe murayiziturira iki?”

6Abigishwa babasubiza uko Yezu yari yababwiye. Nuko barabihorera.

7Icyana cy'indogobe bakizanira Yezu, bagisasaho imyitero yabo maze Yezu acyicaraho.

8Abantu benshi barambura imyitero yabo mu nzira, abandi baharambika amashami y'ibiti baciye mu mirima.

9Abari imbere ye n'abari inyuma barangurura amajwi bati: “Hozana! Hasingizwe uje mu izina rya Nyagasani!

10Hasingizwe ingoma y'umubyeyi wacu Dawidi igiye kuza! Mu ijuru nibasingize Imana bati: ‘Hozana!’ ”

11Nuko Yezu ageze i Yeruzalemu, yinjira mu rugo rw'Ingoro y'Imana. Amaze kuzenguruka no kureba ibintu byose kandi abonye ko bugorobye, arasohoka ajyana na ba bandi cumi na babiri bajya i Betaniya.

Yezu avuma igiti cy'umutini(Mt 21.18-19)

12Bukeye bwaho bavuye i Betaniya, Yezu arasonza.

13Akiri kure arabukwa igiti cy'umutini gitoshye. Aracyegera ngo arebe ko hari imbuto yakibonaho, asanga ari amababi masa kuko kitari igihe cyacyo cyo kwera.

14Arakibwira ati: “Ntihakagire umuntu urya imbuto zawe ukundi!”

Abigishwa be bumva abivuga.

Yezu yirukana abacururizaga mu Ngoro y'Imana(Mt 21.12-17; Lk 19.45-48; Yh 2.13-22)

15Baragenda bagera i Yeruzalemu. Yezu yinjira mu rugo rw'Ingoro y'Imana, atangira kwirukanamo abacuruzaga n'abaguraga ahasanze. Ahirika ameza y'abavunjaga amafaranga n'intebe z'abacuruzaga inuma,

16kandi abuza abikoreraga ibintu kunyura mu rugo rw'Ingoro.

17Nuko arabigisha ati: “Mbese Ibyanditswe ntibivuga ngo: ‘Inzu yanjye izitwa Inzu isengerwamo n'amahanga yose’? Ariko mwe mwayigize indiri y'abajura.”

18Abakuru bo mu batambyi n'abigishamategeko babyumvise bashaka uburyo bwo kumwica, kuko bamutinyiraga ko rubanda batangazwaga n'inyigisho ze.

19Bumaze kwira Yezu n'abigishwa be bava mu murwa.

Yezu yigisha ahereye ku mutini yavumye(Mt 21.20-22)

20Kare mu gitondo banyura hafi ya cya giti cy'umutini, basanga cyaraye cyumye cyose guhera mu mizi.

21Petero yibuka ibyabaye, ni ko kubwira Yezu ati: “Mwigisha, dore wa mutini wavumaga warumye!”

22Nuko Yezu arababwira ati: “Mujye mwizera Imana!

23Ndababwira nkomeje ko uwizera Imana ashobora kubwira uriya musozi ati: ‘Shyiguka aho wirohe mu nyanja!’ Niyizera adashidikanya ko ibyo avuze biba bizaba.

24Ni cyo gituma mbabwira nti ‘Icyo musabye cyose musenga, mujye mwizera ko mugihawe kandi muzakibona.’

25N'igihe muhagaze musenga, mujye mubabarira uwo mwaba mufite icyo mupfa, kugira ngo namwe So uri mu ijuru abababarire ibyo mumucumuraho.”

Ubushobozi bwa Yezu buva he?(Mt 21.23-27; Lk 20.1-8)

27Nyuma y'ibyo basubira i Yeruzalemu. Ubwo Yezu yagendagendaga mu rugo rw'Ingoro y'Imana, abakuru bo mu batambyi n'abigishamategeko n'abakuru b'imiryango barahamusanga.

28Nuko baramubaza bati: “Uvana he ubushobozi bwo gukora ibyo ukora? Ni nde wabuguhaye?”

29Yezu arabasubiza ati: “Nanjye reka mbibarize ikibazo kimwe, nimunsubiza nanjye ndababwira aho nkura ubushobozi bwo kubikora.

30Mbese Yohani yatumwe n'Imana kubatiza, cyangwa yatumwe n'abantu? Nimunsubize.”

31Bajya inama bati: “Nituvuga ko yatumwe n'Imana, aratubaza ati: ‘Kuki mutamwemeye?’

32Na none kandi nituvuga ko yatumwe n'abantu, turaba twikozeho.” Batinyaga rubanda kuko rwemeraga ko Yohani yari umuhanuzi.

33Nuko basubiza Yezu bati: “Ntitubizi.”

Yezu ni ko kubabwira ati: “Nanjye rero simbabwiye aho nkura ubushobozi bwo gukora ibyo nkora.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help