1Salomo yiyubakira ingoro ya cyami, bitwara imyaka cumi n'itatu kugira ngo yuzure.
2Muri iyo ngoro hari ahitwa “Ingoro y'Ishyamba rya Libani”. Yari ifite metero mirongo itanu z'uburebure, na metero makumyabiri n'eshanu z'ubugari, na metero cumi n'eshanu z'ubuhagarike. Yari ishyigikiwe n'imisitari ine y'inkingi z'amasederi ziteze imigogo y'amasederi abaje.
3Iyo migogo yari mirongo ine n'itanu igizwe n'imisitari itatu, buri musitari uriho imigogo cumi n'itanu ishyigikiwe n'inkingi. Idari ry'amasederi ryari rishyigikiwe n'iyo migogo.
4Impande zombi z'ingoro zariho imisitari itatu y'amadirishya ateganye.
5Buri ruhande rwari rufite imiryango itatu, ibizingiti byayo byari urukiramende, buri muryango uteganye n'undi.
6Hirya y'Ingoro y'Ishyamba rya Libani hari ahitwa “Icyumba cy'Inkingi”. Cyari gifite metero makumyabiri n'eshanu z'uburebure, na metero cumi n'eshanu z'ubugari. Imbere y'icyo cyumba yometseho urwinjiriro, ibaraza ryarwo ryari rifashwe n'inkingi.
7Salomo yubaka icyumba cy'intebe ya cyami bacyita “Icyumba cy'Imanza”, kuko ari ho yaciraga imanza. Cyari cyometseho imbaho z'amasederi kuva hasi kugera ku gisenge.
8Ingoro Salomo yabagamo yari yubatse kimwe n'izindi, yari mu gikāri inyuma y'Icyumba cy'Imanza. Yubakiye kandi umugore we, umukobwa w'umwami wa Misiri ingoro imeze nk'izo zindi.
9Ayo mazu yose n'urugo rugari ruyakikije byari byubakishije amabuye manini y'indobanure, kuva ku rufatiro kugera ku gisenge. Yari yaraconzwe hakurikijwe ingero kandi akerejwe urukerezo imbere n'inyuma.
10Imfatiro zari zubakishijwe amabuye manini y'indobanure, amwe afite uburebure bwa metero enye, andi ubwa metero eshanu.
11Hejuru y'imfatiro hari hubakishijwe amabuye y'indobanure, yaconzwe hakurikijwe ingero. Hari hubakishijwe kandi n'imigogo y'amasederi.
12Urugo rugari rwari ruzengurutswe n'urukuta rwubakishijwe impushya eshatu z'amabuye aconze, zikurikirwa n'urundi ruhushya rw'imigogo y'amasederi ibaje. Urukuta rw'urugo ruzengurutse Ingoro y'Uhoraho n'urw'ibaraza ryayo, na zo zari zubatse zityo.
Ibikoresho by'Ingoro y'Imana(2 Amateka 2.12-13)13Umwami Salomo atumiza Huramu w'i Tiri, araza.
14Nyina yari umupfakazi wo mu muryango wa Nafutali, naho se yari Umunyatiri w'umucuzi w'imiringa. Huramu na we yari impuguke kandi yarazobereye mu mirimo y'ubukorikori bwose bw'ubucuzi bw'umuringa. Nuko yitaba Umwami Salomo, amukorera imirimo yose amushinze.
Inkingi z'umuringa(2 Amateka 3.15-17)15Huramu yashongesheje umuringa awukoramo inkingi ebyiri. Buri nkingi yari ifite metero icyenda z'ubuhagarike, naho umuzenguruko wayo wari metero esheshatu.
16Yashongesheje umuringa awukoramo imitwe yo gutereka kuri izo nkingi. Buri mutwe wari ufite metero ebyiri n'igice z'ubuhagarike.
17Kuri iyo mitwe yo hejuru y'inkingi, acuriraho iminyururu isobekeranye nk'urushundura. Buri nkingi yari itatseho iminyururu irindwi.
18Kuri urwo rushundura yashyizeho impushya ebyiri z'imbuto z'imikomamanga zikozwe mu muringa ziruzengurutse, abigenza atyo no ku mutwe w'iyindi nkingi.
19Hejuru ya buri mutwe w'inkingi, atakaho indabyo z'amalisi zikozwe mu muringa. Zari zifite metero ebyiri z'ubuhagarike.
20Izo ndabyo zishyirwa ku rugara rw'umutwe w'inkingi, ukikijweho impushya ebyiri z'imbuto magana abiri z'imikomamanga zikozwe mu muringa. Abigenza atyo no ku mutwe w'iyindi nkingi.
21Bashinga izo nkingi zombi imbere y'ibaraza ry'Ingoro. Inkingi yo mu majyepfo bayita Yakini, naho iyo mu majyaruguru bayita Bowazi.
22Kuri izo nkingi hari hatatse za ndabyo z'amalisi. Nuko imirimo yerekeranye n'inkingi iba irarangiye.
Ikizenga kigari cy'umuringa(2 Amateka 4.2-5)23Huramu acura ikizenga cyiburungushuye mu muringa ushongeshejwe. Cyari gifite metero eshanu z'umurambararo, na metero ebyiri n'igice z'ubuhagarike, na metero cumi n'eshanu z'umuzenguruko.
24Icyo kizenga cyari gifite urugara rutatseho impushya ebyiri z'uducuma tw'umuringa turuzengurutse. Kuri buri metero hariho uducuma makumyabiri twakoranywe n'icyo kizenga.
25Icyo kizenga cyari giteretse ku migongo y'ibimasa cumi na bibiri bikozwe mu muringa. Bitatu byarebaga mu majyaruguru, ibindi bitatu bireba iburengerazuba, ibindi bitatu bireba mu majyepfo, naho ibindi bitatu bireba iburasirazuba.
26Umubyimba w'icyo kizenga wari santimetero umunani, urugara rwacyo kandi rwari ruteye nk'urw'igikombe, rushushanyijeho ururabo rwa lisi rubumbuye. Icyo kizenga cyajyagamo litiro ibihumbi mirongo ine na bitanu.
Ibigare by'umuringa27Huramu yakoze kandi ibigare icumi mu muringa. Buri kigare cyari gifite metero ebyiri z'uburebure na metero ebyiri z'ubugari, na metero imwe n'igice z'ubuhagarike.
28Dore uko ibyo bigare byari bikozwe, byari bifite ibisate by'umuringa ku mpande bisobetse mu bizingiti.
29Kuri ibyo bisate hari hashushanyijeho intare n'ibimasa n'abakerubi. Ku bizingiti byo hejuru na ho ni ko byari bimeze. Hejuru no munsi y'intare n'ibimasa hari imitako.
30Buri kigare cyari gifite inziga enye zicuzwe mu muringa, zifashe ku nzikaragiro enye z'umuringa. Izo nzikaragiro zari zishinzwe ku birenge bine byari mu nguni z'ikigare. Hejuru y'ikigare hari ibisate by'umuringa na byo byari bifite imitako, byashyigikiraga igitereko.
31Icyo gitereko cyari cyiburungushuye. Ubuhagarike bwacyo bwari santimetero mirongo itanu, naho igipande cyinjiraga mu kigare cyareshyaga na santimetero makumyabiri n'eshanu. Icyo gitereko cyari gitatseho ibisate bifite impande enye, biharagaseho amashusho.
32Inziga uko ari enye zari munsi y'ikigare, zari zifite umurambararo wa santimetero mirongo irindwi n'eshanu.
33Inziga z'ibigare zari zimeze nk'iz'igare ry'intambara, inzikaragiro zazo n'amagurudumu yazo, n'inkingi zazo n'icyuma gishinzeho inkingi, byose byari bicuzwe mu muringa.
34Kuri buri nguni y'ikigare hariho ibifashi bimeze nk'ibirenge, byari bishyigikiye ikigare byari byarakoranywe na cyo.
35Hejuru ya buri kigare hari igitereko cyiburungushuye, gifite urugara rwa santimetero makumyabiri n'eshanu z'ubuhagarike. Kuri cyo hari ibifashi n'ibisate by'umuringa, bifatanye n'ikigare.
36Ku mubyimba wacyo wose, ku bifashi no ku bisate yaharagaseho amashusho y'abakerubi n'ay'intare, n'ay'imikindo bizengurutswe n'imitako.
37Nguko uko yakoze bya bigare icumi. Byose byari bikozwe mu bikoresho bimwe, bifite ingero zingana kandi biteye kimwe.
38Huramu yacuze kandi ibikarabiro icumi mu muringa, byo guterekwa kuri bya bigare icumi. Buri gikarabiro cyari gifite metero ebyiri z'umurambararo, kandi cyashoboraga gusukwamo litiro magana inani.
39Ibigare bitanu yabishyize ku ruhande rw'iburyo rw'Ingoro, ibindi bitanu abishyira ku ruhande rw'ibumoso. Cya kizenga yagiteretse ku nguni y'Ingoro, ahagana mu majyepfo y'iburasirazuba.
Urutonde rw'ibikoresho byo mu Ngoro(2 Amateka 4.7—5.1)40Huramu yacuze ibikarabiro n'ibitiyo n'ibikombe. Nuko arangiza imirimo yose yagombaga gukorera Umwami Salomo ku Ngoro y'Uhoraho.
41Dore ibyo Huramu yakoze:
inkingi ebyiri n'imitwe yazo yiburungushuye,
inshundura ebyiri zo gushyira ku mitwe yo hejuru y'inkingi.
42Imbuto magana ane z'imikomamanga zo gutāka kuri izo nshundura, ni ukuvuga imirongo ibiri y'imbuto z'imikomamanga, kuri buri rushundura rutwikiriye imitwe iri hejuru y'inkingi.
43Ibigare icumi n'ibikarabiro icumi byari bibiteretseho.
44Ikizenga n'ibimasa cumi na bibiri cyari giteretseho.
45Inzabya n'ibitiyo n'ibikombe.
Ibyo bikoresho byose by'Ingoro y'Uhoraho Huramu yakoreye Umwami Salomo, byari bikozwe mu muringa usennye.
46Umwami yabikoreshereje hagati ya Sukoti na Zaretani mu kibaya cya Yorodani, ahashongesherezwaga umuringa.
47Salomo ashyira ibyo bikoresho byose mu mwanya wabyo, ariko kubera ko byari byinshi ntiyigeze apima umuringa byakozwemo.
48Salomo yakoresheje kandi n'ibindi bikoresho byose byerekeranye n'Ingoro y'Uhoraho ari byo:
igicaniro cy'imibavu cy'izahabu,
ameza y'izahabu ashyirwaho imigati iturwa Uhoraho.
49Ibitereko icumi by'amatara byari bitatsweho indabyo, kimwe n'amatara n'ibifatisho byayo, byose byari bikozwe mu izahabu inoze. Ibyo bitereko babishyira mu Cyumba kizira inenge, bitanu mu ruhande rw'iburyo n'ibindi bitanu mu ruhande rw'ibumoso.
50Ibyungo n'ibikoresho byo kuzimya amatara, n'ibikombe, n'ibiyiko n'ibyotezo, byose byari bikozwe mu izahabu inoze.
Amapata y'inzugi z'Icyumba kizira inenge cyane, n'ay'izindi nzugi z'Icyumba kizira inenge, yose yari akozwe mu izahabu.
51Umwami Salomo arangije imirimo yose yo ku Ngoro y'Uhoraho, azana ibintu byose se Dawidi yari yareguriye Imana, ifeza n'izahabu n'ibindi bikoresho, abishyira mu mazu y'ububiko bw'Ingoro y'Uhoraho.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.