1Hari mu mwaka umugaba mukuru w'ingabo yoherejwe na Sarugoni umwami wa Ashūru, atera Ashidodi arayigarurira.
2Muri icyo gihe Uhoraho yari yarabwiye Ezayi mwene Amotsi ati: “Genda wiyambure imyambaro igaragaza akababaro, wiyambure n'inkweto zawe.” Ezayi yumvira Uhoraho, agenda yambaye ubusa nta n'inkweto.
3Nuko Uhoraho aravuga ati: “Nk'uko umugaragu wanjye Ezayi amaze imyaka itatu agenda yambaye ubusa nta n'inkweto, icyo kikaba ari ikimenyetso n'imiburo y'ibizaba kuri Misiri na Kushi,
4ni na ko Umwami wa Ashūru azajyana Abanyamisiri n'Abanyakushi ho iminyago, abasore n'abasaza bambaye ubusa nta n'inkweto, n'amatako yabo yanamye maze Misiri ikorwe n'isoni.
5Abiringiraga Kushi bakiratana Misiri, bazacika intege kandi bakorwe n'isoni.”
6Icyo gihe abaturage baturanye n'ibyo bihugu bazavuga bati: “Dore ibyabaye ku bo twishingikirizagaho, tubahungiraho ngo badutabare kandi badukize umwami wa Ashūru. Ese noneho tuzagana he?”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.