Imigani 4 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Kuronka ubwenge no kubukomeraho

1Bana, nimwumve inama so abagira, mushishikarire gusobanukirwa n'ubuhanga.

2Inyigisho nziza nabahaye, mujye muzizirikana.

3Nanjye nabereye data umwana mwiza, mama yankundaga nk'umwana w'ikinege.

4Data yajyaga anyigisha ati: “Jya uzirikana amagambo yanjye, uzirikane n'amabwiriza yanjye bityo uzabaho.”

5Ujye wunguka ubwenge wunguke n'ubumenyi, nyamara ntukibagirwe inama zanjye ngo uziteshukeho.

6Ntukareke ubwenge na bwo buzakurengera, ubukunde na bwo buzakurinda.

7Kunguka ubwenge ni ikintu cy'ingenzi, jya wunguka ubwenge kandi utange ibyo utunze byose kugira ngo ube umuhanga.

8Ubwiteho buzagushyira hejuru, buzaguhesha ikuzo nubukomeraho.

9Buzagutamiriza umutako mwiza ku mutwe, bukwambike ikamba rihebuje.

Kwirinda imigenzereze y'abagome

10Mwana wanjye, tega amatwi wumve ibyo nkubwira bityo uzarama.

11Nakuyoboye inzira igeza ku bwenge, nkumenyesha inzira y'ukuri.

12Mu migenzereze yawe ntakizakubangamira, no mu migirire yawe nta kizaguhungabanya.

13Komera ku byo wigishwa ntubiteshukeho, kuko ari byo shingiro ry'imibereho yawe.

14Ntugakurikize imigenzereze y'inkozi z'ibibi, ntugakurikire inzira y'abagome.

15Ujye uyirinda ntukayinyuremo, ujye uyigendera kure.

16Abagome ntibajya basinzira iyo batarakora ibibi, iyo bataragira uwo bahitana ntibagoheka.

17Ibyokurya n'ibyokunywa byabo babikesha ubugizi bwa nabi n'urugomo.

18Koko rero imigenzereze y'intungane imeze nk'umuseke ukebye, umucyo ugatangaza kugeza ubaye amanywa y'ihangu.

19Imigenzereze y'abagizi ba nabi ni nk'umwijima w'icuraburindi, ntibamenya icyo bari busitareho.

Imyifatire ihamye

20Mwana wanjye, hugukira ibyo nkubwira, utege amatwi inama nkugira.

21Ntuzigere uziteshukaho, ujye uzihozaho umutima.

22Izo nama zizatuma abazikurikiza bagira imibereho myiza n'ubuzima buzira umuze.

23Ujye ushishoza mu byo utekereza, kuko ari byo sōko y'ubuzima.

24Ujye wirinda imvugo y'ubugome, kandi uzibukire ingeso yo gusebanya.

25Ujye ureba ibiri imbere yawe, uromboreze imbere yawe udakebakeba.

26Ujye uhanga inzira igororotse, uhitemo imigenzereze iboneye.

27Ntugateshuke ngo ujye hirya no hino, ujye wirinda ikibi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help