Ezayi 26 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Umujyi wagizwe ntamenwa

1Icyo gihe abatuye u Buyuda bazaririmba bati:

“Dufite umujyi ukomeye,

Imana ni yo irinda inkuta zawo.

2Nimukingure amarembo,

nimureke intungane z'inyamurava zinjire.

3Uhoraho, uzaha amahoro asesuye ufite imigambi ihamye,

uzamuha amahoro kuko akwiringira.

4Nimwiringire Uhoraho iteka ryose,

ni we rutare ruhora rudukingiye.

5Koko rero, acisha bugufi abishyira hejuru,

asenya umujyi ukomeye,

arawuhirika ugatembagara hasi.

6Abakene bazawuribata,

abanyantegenke bazawunyukanyuka.”

Isengesho ryo mu bihe bya nyuma

7Uhoraho ni umunyamurava,

ni we uboneza imigenzereze y'intungane,

koko imigenzereze y'intungane iraboneye.

8Mu migenzereze udutegeka,

ni wowe twishingikiriza,

izina ryawe ni ryo twiyambaza.

9Ijoro ryose ndakuzirikana,

ngushakashaka mbikuye ku mutima.

Ibyemezo wafashe nibyubahirizwe ku isi,

bityo abayituye bazabonereho kuba intungane.

10Nyamara umugome iyo agiriwe imbabazi,

ntiyigera aba intungane,

akomeza gukora nabi mu gihugu kiganjemo ubutungane,

ntiyigera aha Uhoraho ikuzo.

11Uhoraho, abanzi ntibazi ko ugiye kubahana,

nyamara bazabona ishyaka urwanirira ubwoko bwawe bakorwe n'isoni,

bazatsembwa n'umuriro wagenewe abanzi bawe.

12Uhoraho, ni wowe uduha amahoro,

ni wowe utuma dusohoza imigambi yacu.

13Uhoraho Mana yacu, hari abandi bigeze kudutegeka,

nyamara ni wowe wenyine twiyambaza.

14Abo bandi barapfuye ntibazongera kubaho,

barapfuye ntibazazuka.

Warabahannye urabarimbura,

ntibazibukwa ukundi.

15Uhoraho, watugize ubwoko bukomeye,

watugaragarije ikuzo ryawe,

wāguye imipaka y'igihugu cyacu.

16Uhoraho, igihe twari mu kaga twaragushakashatse,

igihe uduhannye twaragutabaje.

17Uhoraho, watugize nk'umugore uri ku nda,

umugore utakishwa n'ububabare bw'ibise.

18Natwe twari mu mibabaro y'iramukwa,

nyamara nta cyo twabyaye,

ntitwashoboye kuzanira isi agakiza,

ntitwashoboye kongera umubare w'abantu ku isi.

Izuka ry'abapfuye

19Abawe bapfuye bazongera kubaho,

imibiri yabo izazuka.

Abari ikuzimu nimukanguke musabagizwe n'ibyishimo,

nk'uko ikime kizana amafu ku isi,

uko ni ko Uhoraho azasubiza ubuzima abari barapfuye.

Urubanza n'imibereho mishya

20Bantu banjye, nimujye mu mazu yanyu mufunge imiryango,

nimufunge imiryango mube mwihishemo igihe gito,

kugeza igihe uburakari bw'Uhoraho burangiye.

21Dore Uhoraho asohotse iwe,

aje guhana abatuye isi kubera ibicumuro byabo.

Isi izagaragaza amaraso yayimenweho,

ntizongera gutwikira imirambo y'abishwe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help