Mwene Siraki 47 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Umuhanuzi Natani n'umwami Dawidi

1Samweli yakurikiwe n'umuhanuzi Natani,

yahanuye mu gihe cy'Umwami Dawidi.

2Nk'uko ibinure bikurwa ku gitambo cy'umusangiro,

ni na ko Dawidi yatoranyijwe mu Bisiraheli.

3Kurwanya intare n'ibirura kuri we byari nk'ibikino,

byari nko gukina n'umwana w'ihene cyangwa uw'intama.

4Dawidi akiri umusore yishe umuntu w'igihangange,

bityo akiza ikimwaro umuryango we.

Yakoresheje umuhumetso urimo ibuye,

yarawukoresheje yica umwirasi Goliyati.

5Koko rero yatakambiye Uhoraho Usumbabyose,

yaramutakambiye amuha imbaraga zo gutsinda umurwanyi ukomeye,

bityo umuryango we usubirana ububasha.

6Abantu baramushimagije bavuga ko yishe abanzi ibihumbi n'ibihumbi,

bamusingizaga bashimira Uhoraho,

bityo bamwambika ikamba rya cyami.

7Koko rero yatsembye abanzi bari babakikije,

yatsembye abanzi be b'Abafilisiti,

kugeza na n'ubu yabatsinze burundu.

8Mu bikorwa bye byose yashimiraga Usumbabyose,

yamushimiraga mu bisingizo,

yamuririmbiye zaburi n'umutima we wose,

yakundaga cyane Umuremyi we.

9Yashyizeho abaririmbyi imbere y'urutambiro,

ni ho baririmbiraga indirimbo zinogeye amatwi.

10Iminsi mikuru yarayubahirije,

yarayitunganyije mu buryo bwose,

yarayitunganyije kugira ngo basingize izina riziranenge ry'Uhoraho,

guhera mu museso mu Ngoro humvikanaga indirimbo zinogeye amatwi.

11Uhoraho yababariye Dawidi ibyaha bye,

yakomeje ubutegetsi bwe ubuziraherezo,

yamuhaye ububasha ku bandi bami,

yakomeje ubwami bwe muri Isiraheli.

Salomo

12Dawidi yasimbuwe ku ngoma n'umwana we w'umunyabwenge,

uwo mwana yabayeho mu ihirwe abikesha se.

13Salomo yategetse mu gihe cy'amahoro,

Imana yamuhaye amahoro mu mpande zose,

yamuhaye amahoro kugira ngo amwubakire Ingoro,

yamuteguriye Ingoro izahoraho.

14Mbega ukuntu ukiri umusore wari umunyabwenge,

wari wuzuye ubwenge nk'uruzi rusendereye!

15Ubuhanga bwawe bwakwiriye isi,

imigani yawe y'inshoberamahanga yari izwi ku isi hose.

16Izina ryawe ryamamaye no mu birwa bya kure,

wakundirwaga ko uri umunyamahoro.

17Isi yose yatangariye indirimbo zawe,

yatangariye imigani n'ibitekerezo ndetse n'ibisubizo byawe.

18Mu izina ry'Uhoraho Imana ari we Mana y'Abisiraheli,

wahunitse izahabu nk'aho ari itini,

wahunitse ifeza nk'aho ari ubutare.

19Nyamara wararikiye abagore barakuyobya,

20wandavuje ikuzo ryawe usebya ubwoko bwawe,

wabakururiye uburakari bw'Imana,

bashavujwe n'ubupfapfa bwawe.

21Ubwami bwawe bwigabanyijemo kabiri,

abo muri Efurayimu bakwigometseho.

22Nyamara Uhoraho ntazabura kukubabarira,

ntazibagirwa amasezerano ye.

Ntiyatsembye abakomoka ku uwo yitoranyirije,

ntazarimbura ubwoko bw'uwamukunze.

Nk'uko atatsembye abakomoka kuri Yakobo,

ni na ko azaha Dawidi abamusimbura ku ngoma bamukomokaho.

Robowamu na Yerobowamu

23Nuko Salomo arapfa asanga ba sekuruza,

yasimbuwe ku ngoma n'umwe mu bamukomokaho wari umunyabwenge buke akaba n'umupfapfa,

uwo ni Robowamu wateje imyivumbagatanyo mu muryango wose.

Naho Yerobowamu mwene Nabati yateye Abisiraheli gucumura,

ni na we watumye Abefurayimu bagwa mu cyaha.

24Ibyaha byabo byariyongereye cyane,

byatumye bajyanwa ho iminyago mu gihugu cya kure.

25Koko rero bakoze ibibi by'ubwoko bwose,

ibyo byatumye Imana ibahana.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help