1Uhoraho Imana yanyu azabageza mu gihugu mugiye kwigarurira, ameneshe amahanga arindwi abaruta ubwinshi kandi abarusha amaboko, ari yo Abaheti n'Abagirigashi n'Abamori, n'Abanyakanāni n'Abaperizi, n'Abahivi n'Abayebuzi.
2Uhoraho Imana yanyu namara kuyabagabiza mukayatsinda, muzayatsembe rwose nta mbabazi. Ntimuzagirane amasezerano n'abo muri ayo mahanga,
3kandi ntimuzashyingirane na bo.
4Ibyo byatuma abana banyu bimūra Uhoraho bakayoboka izindi mana, namwe Uhoraho akabarakarira akabarimbura bidatinze.
5Nuko rero muzasenye intambiro zabo, mumenagure n'inkingi z'amabuye basenga, mutemagure amashusho y'ikigirwamanakazi Ashera, mutwike n'andi mashusho asengwa,
6kuko muri ubwoko Uhoraho Imana yanyu yitoranyirije. Yabahisemo mu yandi mahanga yose yo ku isi, kugira ngo mumubere ubwoko bw'umwihariko.
7Icyatumye Uhoraho abakunda akabitoranyiriza, si uko mwarutaga ubwinshi ayandi mahanga, n'ikimenyimenyi mwari bake hanyuma y'ayandi yose!
8Kubera urwo rukundo abakunda no kubera indahiro yarahiriye ba sokuruza, Uhoraho yabakuje mu Misiri ububasha bukomeye, abakiza kuba inkoreragahato z'umwami waho.
9None rero mumenye ko Uhoraho Imana yanyu ari we Mana, ni we Mana yo kwizerwa isohoza Isezerano ryayo. Abayikunda bagakurikiza amabwiriza yayo, bo n'ababakomokaho ibagirira neza imyaka itabarika.
10Naho abayanga ntitinda kubibitūra ikabarimbura.
11Uyu munsi mbagejejeho amabwiriza n'amateka yatanze n'ibyemezo yafashe, none rero mujye mubizirikana kandi mubikurikize.
Imigisha Abisiraheli baheshwa no kumvira(Ivug 28.1-14)12Nimuzirikana ibyo byemezo Uhoraho Imana yanyu yafashe, mukabyubahiriza kandi mukabishyira mu bikorwa, azasohoza Isezerano rye kandi abagirire neza nk'uko yabirahiriye ba sokuruza.
13Azabakunda abahe umugisha, abahe no kororoka mugwire. Ubutaka bwanyu azabuha kurumbuka mubone ingano na divayi n'amavuta y'iminzenze. Azaha amashyo yanyu n'imikumbi yanyu kororoka mu gihugu yarahiriye ba sokuruza ko azagiha urubyaro rwabo.
14Muzagira ishya n'ihirwe kuruta amahanga yose, nta bugumba buzabaho mu bantu no mu matungo.
15Uhoraho azabarinda indwara zose n'ibyorezo nk'ibyo mwabonye mu Misiri, abiteze abanzi banyu bose.
16Muzarimbure amahanga yose Uhoraho Imana yanyu azabagabiza, ntimuzayagirire imbabazi. Ntimuzayoboke imana zayo kuko byabagusha mu mutego.
17Ntimukibwire yuko ayo mahanga abaruta ubwinshi ku buryo mutabasha kuyamenesha.
18Ntimukayatinye. Mujye mwibuka ibyo Uhoraho Imana yanyu yagiriye umwami wa Misiri n'igihugu cye.
19Mwiboneye uko Uhoraho Imana yanyu yabakuye mu Misiri, akoresheje ibyago n'ibimenyetso n'ibitangaza, n'ububasha bukomeye n'imbaraga nyinshi! Uko ni ko azagenza amahanga yose mutinya,
20kandi ababihishe bagasigara, azabateza amavubi abarimbure.
21Ayo mahanga ntazabatere ubwoba, kuko Uhoraho Imana yanyu uba muri mwe, ari Imana ikomeye kandi iteye ubwoba.
22Azirukana ayo mahanga buhoro buhoro, kuko muyarimburiye icyarimwe inyamaswa zagwira zikababuza amahoro.
23Uhoraho Imana yanyu azayabagabiza acikemo igikuba, muyamarire ku icumu.
24Azabagabiza kandi abami bayo, mubice be kuzongera kwibukwa ukundi. Nta muntu uzabasha kubakoma imbere mutarabatsemba.
25Muzatwike amashusho y'ibigirwamana byabo, ntimuzakureho ifeza cyangwa izahabu ziyometseho bitazabagusha mu mutego, kuko Uhoraho Imana yanyu abyanga urunuka.
26Ntimukinjize ibigirwamana mu ngo zanyu kugira ngo mutarimburanwa na byo. Muzabyange urunuka bibabere umuziro, kuko ari ibyo kurimburwa rwose.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.