Ubuhanga 14 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Urundi rugero rwo gusenga ibigirwamana

1Undi muntu na we yitegura kwambuka inyanja irimo imivumba ikaze,

atakambira ishusho y'igiti,

igiti cyamunzwe kurusha ubwato bumutwaye.

2Umuntu yabaje ubwo bwato kugira ngo abone inyungu,

uwo mubaji yabukoranye ubuhanga,

3nyamara wowe Data, ubushishozi bwawe ni bwo buyobora ubwo bwato.

Koko ni wowe wahanze inzira yabwo mu nyanja,

mu mivumba rwagati wahashyize inzira nyabagendwa.

4Wagaragaje ko ushobora kugoboka abantu mu makuba yose,

urabagoboka nubwo banyura mu nyanja batabizobereyemo.

5Ushaka ko ibikorwa by'Ubuhanga bwawe bigira akamaro,

ni yo mpamvu abantu biringira igiti kitagira shinge na rugero,

bambuka inyanja irimo imivumba bakoresheje ubwato budakomeye,

barambuka bakagera imusozi ari bataraga.

6Ni ko byagenze no mu gihe cya kera,

igihe abirasi b'ibihangange barimbukaga,

uwari icyizere cy'isi yahungiye mu bwato ayobowe nawe,

bityo asiga urubyaro rw'ibisekuruza bizaza.

7Haragahirwa igiti cyahindutse igikoresho cy'ubutungane,

8nyamara havumwe ikigirwamana cyakibajwemo n'uwakibaje.

Uwo muntu avumwe kuko yakibaje,

icyo kigirwamana kivumwe kuko cyiswe imana kandi kibora.

9Koko rero Imana yanga umugome n'ubugome bwe,

10izahana icyo kigirwamana n'uwagikoze.

11Imana izibasira ibigirwamana by'amahanga,

izabyibasira kuko ari ibizira mu biremwa byayo,

ibiremwa biyobya abantu bikabera abapfapfa umutego.

Inkomoko yo gusenga ibigirwamana

12Igitekerezo cyo gukora ibigirwamana ni cyo nkomoko y'ubusambanyi,

kubikora ni byo byatumye abantu bayoba.

13Koko ntibyigeze bibaho kuva mu ntangiriro,

nta n'ubwo bizabaho iteka ryose.

14Ubwirasi bw'abantu ni bwo bwabizanye ku isi,

ni yo mpamvu iherezo byagenewe ritazatinda.

15Umubyeyi wababajwe cyane n'urupfu rw'umwana we rutunguranye,

yakoresheje ishusho y'umwana we wari ukindutse,

bityo uwo mubyeyi aha icyubahiro uwapfuye nk'aho ari imana,

hanyuma aha abantu be umurage wo kubahiriza ayo mabanga n'iyo mihango.

16Uko ibihe byagiye bisimburana uwo muco urakomera,

warakomeye kugeza ubwo wubahirizwa nk'itegeko.

Abategetsi na bo bashyizeho itegeko ryo gusenga amashusho abajwe.

17Abantu batashoboraga gushengerera umwami kuko batuye kure,

bakoraga ishusho y'umwami bakayiramya,

bityo bakamuha icyubahiro nk'aho ahibereye.

18Umunyabukorikori yayikundishaga abatamuzi bakamuramya.

19Uwo munyabukorikori kugira ngo ashimishe umwami,

yakoraga ishusho nziza cyane.

20Abantu bakururwa n'ubwiza bw'iyo shusho,

uwo umwami bahaga icyubahiro gikwiriye umuntu,

yahindutse imana isengwa.

21Nguko uko abantu baguye mu mutego,

iyo babaga bari mu byago cyangwa bakandamijwe,

bafataga ibintu bikozwe mu mabuye cyangwa mu biti,

babyitiriraga Imana.

Ingaruka zo gusenga ibigirwamana

22Kuba barayobye ntibamenye Imana ntibyabahagije,

ahubwo ubujiji bwabahejeje mu ntambara z'urudaca,

ibyago nk'ibyo bageze ubwo babyita amahoro.

23Bishe abana babo bubahiriza imihango ififitse,

basenze ibigirwamana bakora ibiteye ishozi.

24Ntibacyubaha ubuzima ndetse n'imibanire y'abashakanye,

umuntu yica mugenzi we amugambaniye,

aramubabaza iyo amusambanyiriza umugore.

25Ibintu byose byabaye akajagari,

ubwicanyi n'ubujura n'ubuhendanyi,

ubushukanyi n'ubuhemu,

imidugararo n'uburiganya,

26gutoteza abanyamurava no kwibagirwa ineza,

guta umuco no gukoresha imibiri ibinyuranye n'ibyo yaremewe,

ubwumvikane buke bw'abashakanye,

ubusambanyi n'ubwomanzi.

27Koko rero gusenga ibigirwamana bitagira izina,

ni byo ntangiriro n'impamvu n'iherezo ry'icyitwa ikibi cyose.

28Abantu babisenga birabanezeza bigatuma bata umutwe,

bahanura ibinyoma kandi ntibagira gahunda mu mibereho yabo,

ntibatinya kurenga ku ndahiro.

29Biringira ibyo bigirwamana byabo bitagira ubuzima,

biringira ko indahiro zabo z'ibinyoma nta ngaruka mbi zizabatera.

30Nyamara bazahanwa kubera izi mpamvu ebyiri,

biyibagije Imana bayoboka ibigirwamana,

birengagije ubutungane barahira ibinyoma.

31Nubwo badatinya ububasha by'ibyo bigirwamana barahira,

izo nkozi z'ibibi zizahanishwa igihano cyateganyirijwe abanyabyaha.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help