2 Abamakabe 6 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Ihumanywa ry'Ingoro n'itotezwa ry'Abayahudi(1 Mak 1.41-64)

1Hashize igihe gito, umwami yohereza umukuru w'umujyi wa Atene i Yeruzalemu. Yagombaga guhatira Abayahudi kureka imigenzo ya ba sekuruza, no kudakurikiza Amategeko y'Imana.

2Yari afite kandi inshingano yo guhumanya Ingoro y'i Yeruzalemu, akayegurira ikigirwamana Zewusi cya Olimpiya. Naho Ingoro yo ku musozi wa Gerizimu ikegurirwa ikigirwamana Zewusi umurinzi w'abagenzi, nk'uko abaturage b'ako karere bari babisabye.

3Ibyo bikorwa bibi byabaye bigitangira, bibabaza abaturage bose ku buryo burenze urugero, ntibashobora kubyihanganira.

4Koko rero abanyamahanga bujuje mu Ngoro ibiterashozi n'isindwe, bayishimishirizagamo hamwe n'abagore b'indaya. Basambaniraga mu bibuga byeguriwe Imana kandi bakazana mu Ngoro ibintu bizira.

5Urutambiro rwari rwuzuyeho ibitambo byahumanye, byari binyuranyije n'Amategeko y'Imana.

6Ntibari bemerewe kubahiriza isabato no kwizihiza iminsi mikuru ya ba sekuruza, cyangwa ngo hagire uhamya ku mugaragaro ko uri Umuyahudi.

7Buri kwezi ku munsi w'isabukuru y'ivuka ry'umwami, bajyanwaga ku gahato kurya inyama z'igitambo. Byongeye kandi no ku munsi mukuru w'ikigirwamana Diyoniziyo, bahatirwaga gutamiriza imyishywa no kujyana n'abandi kubahiriza icyo kigirwamana.

8Bisabwe n'abaturage b'i Putolemayida, hashyirwaho itegekoteka rivuga ko imijyi y'Abagereki iri mu karere kegereye u Buyuda, bagomba kugenzereza batyo Abayahudi bahatuye bakabahatira no kurya inyama z'ibitambo.

9Hashyirwaho kandi itegeko ryo kwica umuntu wese utazemera gukurikiza imigenzo y'Abagereki. Kuva ubwo bagombaga kwitegura amakuba agiye kubagwirira.

10Ibyo byatumye abagore babiri bashyikirizwa ubucamanza, bashinjwa ko bakebesheje abana babo. Bazererana abo bagore mu mujyi wose imbere ya rubanda, impinja zabo zibaziritse ku gituza mbere y'uko bahananturwa hejuru y'inkuta.

11Abandi Bayahudi bari bateraniye mu buvumo bwari hafi y'i Yeruzalemu kugira ngo bizihize rwihishwa umunsi w'isabato. Nuko babaregera Filipo maze babatwikira hamwe ari bazima. Birinze kwirwanaho kubera icyubahiro bari bafitiye uwo munsi weguriwe Imana.

Itotezwa ni ikimenyetso cy'urukundo rw'Imana

12Ndasaba nkomeje abasomyi b'iki gitabo ko batagomba gucibwa intege n'amakuba nk'aya. Ahubwo bagomba kumenya ko uko gutotezwa kugamije kwigisha ubwoko bwacu aho kubutsemba.

13Koko rero Imana igaragariza abantu bayigometseho ikimenyetso cy'urukundo rukomeye ikabahana bidatinze, aho gutuma babaho igihe kirekire.

14Kugira ngo Nyagasani ahane andi mahanga, ategereza yihanganye kugira ngo ibyaha byabo bibanze bigwire, nyamara twebwe si uko yashatse kutugenzereza.

15Nyagasani ntiyemera ko dukomeza gukora ibyaha birenze urugero, kugira ngo azabone kuduhana.

16Ni yo mpamvu atatuvanaho imbabazi ze, ateza abantu bayo ibigeragezo kugira ngo abigishe, ibyo bikagaragaza ko atabatererana.

17Nifuzaga gusa kubibutsa uko kuri, nyuma y'ibyo reka twigarukire ku nkuru yacu.

Eleyazari ahōrwa ukwemera kwe

18Mu bigishamategeko b'ingenzi hari uwitwaga Eleyazari. Yari umuntu usheshe akanguhe akagira n'uburanga. Bamuhatira kurya inyama z'ingurube bazimutamika ku mbaraga.

19Ariko Eleyazari yahisemo gupfana ishema aho kubaho afite ikimwaro. Acira iyo nyama maze ku bushake bwe yijyana aho yagombaga kubabarizwa.

20Yerekanye uko buri wese yakwifata mu bintu nk'ibyo, umuntu yakwemera no guhara ubuzima bwe aho kurya ibyokurya bitemewe n'Amategeko.

21Nuko abari bashinzwe gutegura ibyo byokurya bitemewe n'Amategeko, bajyana Eleyazari ahiherereye kuko bari baziranye kuva kera. Nuko bamugira inama yo gutumiza inyama zitazira kandi akazitekera ubwe, hanyuma akazirya nk'aho ari iz'icyo gitambo nk'uko umwami yabitegetse.

22Iyo abigenza atyo yari kuba arokotse urupfu, na bo bakaba bamugiriye neza kubera ubucuti bari bafitanye na we kuva kera.

23Icyakora Eleyazari afata icyemezo cya kigabo, gikwiranye n'igihe yari agezemo n'icyubahiro akesha ubukambwe bwe n'imvi zaziye mu muruho, kiberanye kandi n'imigenzereze iboneye yagaragaje kuva akiri muto. Ariko icyo cyemezo cyari gihuje cyane cyane n'icyizuzo cye cyo kudahemuka ku Mategeko y'Imana. Ni yo mpamvu yasabye ko bamwica bidatinze.

24Eleyazari yungamo ati: “Umugabo ungana nanjye ntakwiriye kuryarya. Bitabaye ibyo benshi mu rubyiruko bazemera ko umukambwe ufite imyaka mirongo cyenda, yakiriye imigenzo y'abanyamahanga.

25Niba kandi mpisemo uburyarya kugira ngo mbeho igihe gito, bazayoba kubera ikosa ryanjye. Byongeye kandi nzaba nikurururiye ikimwaro, kizatesha agaciro ubukambwe bwanjye.

26Nubwo muri iki gihe nakwirinda igihano cy'abantu, naba ndiho cyangwa narapfuye, sinarokoka urubanza rw'Imana Nyirububasha.

27Ni yo mpamvu kuva ubu niteguye gupfa kigabo, nerekana imyifatire ikwiye umuntu wo mu kigero cyanjye.

28Bityo nzaba nsigiye urubyiruko urugero rwiza, ruzabigisha uko umuntu akwiriye gutanga ubuzima bwe adatinya kandi mu cyubahiro, abigiriye Amategeko maziranenge kandi yubahwa.”

Amaze kuvuga ibyo, yiyemeza kujya aho yagombaga gukubitirwa.

29Abari bamushoreye bahindura imyifatire: ineza bari bamugaragarije mbere ihinduka inabi. Koko rero ayo magambo yari amaze kuvuga bayafashe nk'ay'umusazi.

30Igihe yakubitwaga yenda gupfa aganya avuga ati: “Nyagasani azi byose uko biri, azi ko nari nshoboye kurokoka uru rupfu, none ariko ubu ndababara bikabije kubera inkoni, nyamara umutima wanjye urabyihanganira mu byishimo kubera igitinyiro mufitiye.”

31Nguko uko Eleyazari yapfuye. Ariko urupfu rwe rwasize urugero rw'ubutwari bukomeye n'urwibutso rw'imigenzo myiza, atari ku rubyiruko rwonyine, ndetse no ku Bayahudi bose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help