Ezayi 40 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Nimuhumurize ubwoko bwanjye

1Nimuhumurize ubwoko bwanjye,

nimubuhumurize ni ko Imana yanyu ivuze.

2Nimubwirane ubugwaneza abantu b'i Yeruzalemu,

nimubamenyeshe ko agahato barimo karangiye,

ibicumuro byabo birababariwe,

Uhoraho yabahannye bihagije kubera ibyaha byabo.

3Nimwumve ijwi ry'urangururira mu butayu ati:

“Nimutunganye inzira y'Uhoraho,

nimuringanirize Imana yacu inzira mu kidaturwa.

4Imibande yose izigizwa hejuru,

imisozi yose n'udusozi bizitswa,

inzira zigoramye zizagororwa,

izasibye zizasiburwa.

5Ikuzo ry'Uhoraho rizahishurwa,

abantu bose bazaribona.”

Uko ni ko Uhoraho avuze.

6Ndumva ijwi ry'uvuga ati:

“Ngaho tangaza ubutumwa.”

Ndamubaza nti: “Ni ubuhe butumwa ntangaza.”

Aransubiza ati: “Tangaza ibi:

‘Abantu bose bameze nk'ibyatsi,

ntibarama ni nk'indabyo zo ku gasozi.

7Ibyatsi biruma, indabyo zikarabirana,

iyo Uhoraho abihushyeho birarabirana.

8Koko rero abantu ni nk'ibyatsi,

ibyatsi biruma indabyo zikarabirana,

nyamara Ijambo ry'Imana yacu rihoraho.’ ”

Inkuru nziza ku batuye Siyoni

9Abazanye inkuru nziza i Siyoni nimuzamuke umusozi muremure,

abazanye inkuru nziza i Yeruzalemu nimurangurure ijwi,

nimurangurure mushize ubwoba,

nimubwire abo mu mijyi y'u Buyuda muti:

“Imana yanyu iraje.”

10Koko Nyagasani Uhoraho Nyir'imbaraga araje,

aje afite ububasha bwo gutegeka,

dore azanye n'abantu yacunguye.

11Azaragira umukumbi we nk'umushumba,

azakoranya abantu be,

azababumbatira nk'abana b'intama,

azabayobora neza nk'intama zonsa.

Ubuhangange n'ubwenge by'Umugenga w'isi

12Ni nde wapima inyanja akoresheje ikiganza?

Ni nde wapimisha ijuru ukuboko kwe?

Ni nde wapimisha icyibo ubutaka bwo ku isi?

Ni nde wapima imisozi n'udusozi ku minzani?

13Ni nde wabasha gusobanukirwa Mwuka w'Uhoraho?

Ni nde wamugira inama akamwigisha?

14Ni nde Uhoraho yagishije inama ngo asobanukirwe?

Ni nde wamwigishije imigenzereze itunganye?

Ni nde wamwigishije ubumenyi n'ubuhanga?

15Amahanga ni ubusa imbere y'Uhoraho,

ni nk'igitonyanga cy'amazi kiguye mu ndobo,

ni nk'agakungugu kafashe ku minzani,

kuri we ibirwa ni nk'umukungugu.

16Inyamaswa zo muri Libani ntizihagije gutambwa ho ibitambo,

ibiti by'amashyamba y'aho na byo ntibihagije gutwika ibitambo bimukwiye.

17Amahanga yose ni ubusa imbere ye.

Koko kuri we amahanga yose ni ubusa nta cyo amaze.

Imana ntigereranywa

18Imana mwayigereranya na nde?

Ni iki mwayigereranya na yo?

19Mbese mwayigereranya n'ikigirwamana cyakozwe n'abantu?

Ese mwayigereranya n'ikigirwamana cyometsweho izahabu,

cyatatsweho imikufi y'ifeza?

20Abakene bo ntibashobora kubona bene icyo kigirwamana,

bityo bahitamo igiti kitamungwa,

bagiha umubaji w'umuhanga,

akibabarizamo ikigirwamana kitajegejega.

21Mbese ntimwari mubizi?

Ese ntabwo mwigeze mubyumva?

Ntimwabimenyeshejwe se kuva kera?

Ntimwigeze mumenya igihe isi yaremewe?

22Uwo ni we uganje hejuru y'isi,

abona abayituye bameze nk'inzige.

Yabambye ijuru nk'umwenda munini,

yaribambye nk'ihema kugira ngo arituremo.

23Abanyacyubahiro bo ku isi abagira ubusa busa,

abategetsi b'isi abagira imburamumaro.

24Nubwo baba bakomeye ku butegetsi,

nubwo baba ari ibirangirire,

nubwo baba barashinze imizi,

Uhoraho abahuhaho bakarabirana,

serwakira ibagurukana nk'ibyatsi.

25Umuziranenge arabaza ati:

“Ni nde mwangereranya na we?

Mbese hari uwo duhwanye?”

26Nimwubure amaso murebe ku ijuru,

ni nde waremye ziriya nyenyeri?

Ni uwazishyize mu byiciro byazo akazita amazina.

Afite imbaraga nyinshi n'ububasha bukaze,

bityo nta nyenyeri n'imwe ishobora kuzimira.

Abanyantegenke bazasubizwa imbaraga

27Mwa Bisiraheli bene Yakobo mwe, kuki muvuga muti:

“Uhoraho ntagenzura imigenzereze yacu,

Imana yacu ntishinzwe uburenganzira bwacu”?

28Mbese ntimwari mubizi?

Ese ntabwo mwigeze mubyumva?

Uhoraho ni Imana iteka ryose,

ni we wahanze impera z'isi,

ntiyigera acika intege cyangwa ngo ananirwe,

ubuhanga bwe nta waburondora.

29Asubiza umunyantegenke imbaraga,

akomeza unaniwe.

30Abasore barananirwa bagacogora,

abagabo b'intwari na bo baradohoka.

31Nyamara abiringira Uhoraho bazasubizwa imbaraga,

bazitera hejuru nka za kagoma ziguruka,

baziruka be kunanirwa,

bazagenda be kudohoka.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help