1 Abanyatesaloniki 1 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Indamutso

1Jyewe Pawulo hamwe na Silasi na Timoteyo, turabandikiye mwebwe abari mu Mana Data no muri Nyagasani Yezu Kristo, mugize itorero rya Kristo ry'i Tesaloniki.

Imana nibagirire ubuntu ibahe n'amahoro.

Ubuzima no kwizera by'Abanyatesaloniki

2Uko dusenze turabazirikana, ntiduhwema kubashimira Imana mwese,

3twibuka iteka imbere y'Imana Data ibikorwa byiza muterwa no kwemera Kristo, n'imvune muterwa n'urukundo no kwihangana kwanyu gukomoka ku kwiringira Umwami wacu Yezu Kristo.

4Bavandimwe mukundwa n'Imana, tuzi neza ko ari yo yabatoranyije.

5Koko rero twabagejejeho Ubutumwa bwiza atari amagambo gusa, ahubwo twabubagejejeho bufite ububasha buherekejwe na Mwuka Muziranenge, tubwemeza bidasubirwaho. Muzi ko imyifatire yacu muri mwe yari igendereye kubazanira ibyiza.

6Namwe mwakurikije urugero rwacu n'urwa Nyagasani. Nubwo mwari mu makuba menshi, Ijambo ry'Imana mwaryakiranye ibyishimo bituruka kuri Mwuka Muziranenge.

7Bityo mwabereye urugero abemera Kristo bose bo mu ntara ya Masedoniya n'iya Akaya.

8Koko rero Ijambo rya Nyagasani ryavuye muri mwe ntiryasakaye muri Masedoniya no muri Akaya gusa, ahubwo inkuru ivuga iby'ukwizera Imana kwanyu yamamaye ahantu hose, ku buryo nta cyo twakwirirwa tubivugaho.

9Abantu bose usanga bavuga ukuntu mwatwakiriye, n'ukuntu mwahindukiriye Imana mukareka ibigirwamana, kugira ngo mukorere Imana nzima kandi y'ukuri,

10igihe mugitegereje Umwana wayo Yezu yazuye mu bapfuye. Ni we uzava mu ijuru aje kudukiza uburakari bw'Imana bwegereje.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help