1Uhoraho abwira Musa
2guha Aroni n'abahungu be, n'abandi Bisiraheli bose aya mabwiriza:
3Umwisiraheli wese uzabāgira inka cyangwa intama cyangwa ihene mu nkambi cyangwa ahandi,
4atari mu rugo rw'Ihema ry'ibonaniro, ari iyo gutura Uhoraho imbere y'Ihema rye, azaryozwa amaraso y'itungo acibwe mu bwoko bwe.
5Aho gutambira ibitambo ku gasozi, Abisiraheli bajye bashyīra umutambyi amatungo yabo mu rugo rw'Ihema ry'ibonaniro, ayatambire Uhoraho ho ibitambo by'umusangiro.
6Umutambyi aminjagire amaraso ku rutambiro rw'Uhoraho mu rugo rw'Ihema ry'ibonaniro, kandi atwike urugimbu impumuro yarwo ishimishe Uhoraho.
7Bityo Abisiraheli ntibazongera guhemukira Uhoraho baramya ibigirwamana by'ihene, babitambira ibitambo. Bajye bahora bakurikiza ayo mabwiriza, bo n'abazabakomokaho.
8Umwisiraheli wese cyangwa umunyamahanga utuye muri bo uzatamba igitambo gikongorwa n'umuriro, cyangwa ikindi gitambo cyose,
9atakijyanye mu rugo rw'Ihema ry'ibonaniro ngo agiture Uhoraho, azacibwe mu Bisiraheli.
10Umwisiraheli wese cyangwa umunyamahanga utuye muri bo unywa amaraso cyangwa urya inyama zirimo amaraso, Uhoraho azamuhana amuce mu Bisiraheli.
11Uhoraho yategetse ko amaraso aminjagirwa ku rutambiro kugira ngo abahongerere, kuko amaraso agendana n'ubugingo, ni na yo agomba kubuhongerera.
12Ni cyo cyatumye Uhoraho abuza Abisiraheli n'abanyamahanga batuye muri bo, kurya inyama zirimo amaraso.
13Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga utuye muri bo, nahīga agafata inyamaswa cyangwa inyoni bemererwa kurya, ajye avushiriza amaraso yayo hasi ayarenzeho igitaka.
14Koko rero ubugingo bw'ikiremwa cyose bugendana n'amaraso yacyo, ni cyo cyatumye Uhoraho ababuza kurya inyama zirimo amaraso. Uzayarya wese azacibwe mu Bisiraheli.
15Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga nasanga itungo cyangwa inyamaswa yipfushije, cyangwa yatanyaguwe n'inyamaswa akarya ku nyama zayo, ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba.
16Natamesa imyambaro ye kandi ntiyiyuhagire, azaba akwiriye kubihanirwa.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.