Ezekiyeli 18 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Imana izahana buri wese ikurikije imigenzereze ye

1Uhoraho arambwira ati:

2“Kuki muca uyu mugani ku byerekeye igihugu cya Isiraheli muti:

‘Ababyeyi bariye imizabibu isharira,

amenyo y'abana babo arangirika?’

3Jyewe Nyagasani Uhoraho, ndahiye ubugingo bwanjye ko mutazongera guca uwo mugani muri Isiraheli.

4Koko rero ubuzima bwa buri wese ni jye ubugenga, ari ubw'ababyeyi ari n'ubw'abana. Uzacumura ni we uzapfa.

5“Umuntu ashobora kuba intungane, agakora iby'ukuri kandi bitunganye.

6Uwo muntu ntarira ku misozi ibyeguriwe ibigirwamana by'Abisiraheli cyangwa ngo abiyoboke. Ntasambana n'umugore w'undi cyangwa ngo aryamane n'umugore uri mu mihango.

7Nta n'umwe akandamiza ahubwo asubiza ingwate yahawe. Ntiyiba ahubwo agaburira umushonji kandi akambika uwambaye ubusa.

8Ntatanga inguzanyo agamije inyungu cyangwa ngo ashake indonke ikabije. Yirinda gukora ikibi kandi agaca imanza zitabera.

9Akurikiza amateka yanjye kandi akubahiriza amategeko nta buryarya. Koko uwo muntu ni intungane, azabaho.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.

10“Uwo muntu ashobora kuba afite umwana w'umugome kandi w'umwicanyi,

11nubwo se nta na kimwe muri ibyo yakoze. Byashoboka ko uwo mwana arira ku misozi ibyeguriwe ibigirwamana kandi agasambana n'umugore w'undi,

12agakandamiza abatishoboye n'abakene, akiba kandi ntasubize ingwate yahawe, akayoboka ibigirwamana kandi agakora ibizira,

13agatanga inguzanyo agamije inyungu cyangwa indonke ikabije. Mbese uwo umuntu ukora atyo akwiye kubaho? Reka da! Kubera ko yakoze ibyo bizira byose, akwiye gupfa kandi azaba yizize.

14“Nyamara uwo mugome na we ashobora kubyara umwana, maze uwo mwana yabona ibyaha byose se akora ntabikurikize.

15Bityo ntarire ku misozi ibyeguriwe ibigirwamana by'Abisiraheli cyangwa ngo abiyoboke kandi ntasambane n'umugore w'undi,

16ntagire uwo akandamiza kandi ntagumane ingwate yahawe, ntiyibe ahubwo akagaburira umushonji kandi akambika uwambaye ubusa,

17ntakore ikibi kandi ntatange inguzanyo agamije inyungu cyangwa indonke ikabije, agakurikiza amategeko kandi akubahiriza amateka yanjye. Uwo muntu ntazapfa azize ibicumuro bya se, ahubwo azabaho.

18Nyamara se azapfa azize ibyaha bye bwite, kubera ko yariganyije kandi akiba mugenzi we, akagirira nabi bene wabo.

19“Nyamara murabaza muti: ‘Kuki umwana atazaryozwa ibyaha bya se?’ Niba uwo mwana aharanira ukuri n'ubutungane, akubahiriza amateka yanjye kandi akayakurikiza, azabaho nta kabuza.

20Umuntu ukora icyaha ni we uzapfa. Umwana ntazaryozwa ibyaha bya se cyangwa ngo umubyeyi ahanirwe ibyaha by'umwana we. Intungane izahemberwa ubutungane bwayo, n'umugome ahanirwe ubugome bwe.

21“Umugome niyihana ibyaha yakoze agakurikiza amateka yanjye yose, kandi agaharanira ukuri n'ubutungane, ntazapfa azabaho nta kabuza.

22Ibyaha byose yakoze ntibizibukwa ukundi, ahubwo azabaho kubera ubutungane bwe.

23Mbese nezezwa n'urupfu rw'umugome, aho kunezezwa n'uko yakwihana akabaho? Uko ni ko Nyagasani Uhoraho abaza.

24“Nyamara intungane nireka ubutungane bwayo igakora icyaha n'ibizira nk'ibyo umugome akora, mbese uwo muntu azabaho? Reka da! Nta na kimwe mu byiza byose yakoze kizibukwa, ahubwo azapfa azize ubuhemu bwe n'ibyaha yakoze.

25Muravuga muti: ‘Imigenzereze y'Uhoraho ntitunganye.’ Mwa Bisiraheli mwe, nimunyumve neza. Mbese imigenzereze yanjye ni yo idatunganye, cyangwa iyanyu ni yo idatunganye?

26Intungane nireka ubutungane bwayo igakora icyaha, izapfa izize ibibi yakoze ibiryozwe.

27Umugome niyihana ubugome bwe agakurikiza ukuri n'ubutungane, azakiza ubugingo bwe.

28Yamenye ubugome bwe bwose arabwihana, ntazapfa azabaho nta kabuza.

29“Nyamara Abisiraheli baravuga bati: ‘Imigenzereze y'Uhoraho ntitunganye.’ Mwa Bisiraheli mwe, mbese imigenzereze yanjye ni yo idatunganye, cyangwa iyanyu ni yo idatunganye?

30Mwa Bisiraheli mwe, nzacira buri wese urubanza nkurikije imigenzereze ye. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze. Nimwihane mureke ububi bwanyu, ibyaha byanyu bitazababera impamvu yo kurimbuka.

31Nimuzibukire ibibi byose mwakoze, mugire umutima mushya n'ibitekerezo bishya. Mwa Bisiraheli mwe, kuki mushaka gupfa?

32Ntawe nifuriza gupfa, ahubwo nimwihane mubeho.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help