1Hahirwa umuntu udacumuza ururimi rwe,
ntazigera ababara nk'aho yakoze icyaha.
2Hahirwa umuntu udashinjwa n'umutimanama we,
hahirwa umuntu udacogora mu ukwizera kwe.
Kwirinda ishyari n'ubugugu3Ubukire bumaze iki ku munyabugugu?
Kuba umukire bimaze iki niba udashaka gutanga?
4Umuntu uhunika gusa ataryaho aba ahunikira abandi,
abo ni bo bazagira imibereho myiza.
5Uwiyima ubwe ni nde yagirira neza?
Ubukungu bwe ntibuzamunezeza.
6Nta kintu kibi nk'umuntu wiyima,
iyo ni yo ngaruka y'ubugome bwe.
7Iyo agize neza ni uko aba acitswe,
amaherezo ingeso ye mbi izagaragara.
8Umuntu ureba abandi nabi aba ari umugome,
ahunza abantu amaso akabasuzugura.
9Ijisho ry'umunyabugugu ntirinyurwa n'ibyo atunze,
ubugugu butuma umutima ucika intege.
10Umunyabugugu akomera ku mugati we,
nta byokurya birangwa ku meza ye.
Gukoresha neza umutungo11Mwana wanjye, ujye winezeza uko ushoboye kose mu mutungo wawe,
ujye utura Uhoraho amaturo amukwiriye.
12Ujye wibuka ko urupfu ruri bugufi,
koko ntuzi igihe uzapfira.
13Mbere y'uko upfa ujye ugirira neza mugenzi wawe,
ujye umuha uko ushoboye kose utitangiriye itama.
14Ntukigomwe umunsi w'ibyishimo,
ntukigomwe icyo umutima ushaka.
15Ujye umenya ko hari igihe uzasigira abandi ibyo waruhiye,
ibyo wagezeho bazabigabana bakoresheje ubufindo.
16Ujye utanga nawe uzahabwa,
ujye winezeza kuko nta munezero uba ikuzimu.
17Umubiri w'umuntu usaza nk'umwenda,
koko ni itegeko ridakuka, ni ngombwa gupfa.
18Nk'uko igiti gifite amababi menshi amwe ahunguka andi akamera,
ni ko abantu bapfa abandi bakavuka.
19Igikorwa cy'umuntu cyose gihinduka umukungugu,
uwagikoze na we ajyana na cyo.
Gushakashaka ubuhanga(Sir 51.13-29; Imig 8.22-35)20Hahirwa umuntu uzirikana ubuhanga,
hahirwa umuntu utekereza akoresheje ubwenge.
21Hahirwa umuntu ukurikira amayira yabwo,
bityo akazirikana amabanga yabwo!
22Uwo muntu akurikira uburari bwabwo nk'umuhigi,
abutegerereza aho buri bunyure.
23Arebera mu madirishya yabwo,
abwumva ari ku muryango wabwo.
24Uwo muntu atura hafi y'inzu yabwo,
ashinga imambo ku nkuta zabwo.
25Ashinga ihema rye hafi yabwo,
bityo agatura ahari amahirwe.
26Abwegurira abana be ngo bubarinde,
atura munsi y'amashami yabwo.
27Bumurinda icyocyere,
yibera mu ikuzo ryabwo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.