Abeheburayi 13 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Gushimisha Imana uko bikwiye

1Ntimuhweme gukundana bya kivandimwe.

2Ntimukibagirwe no kwakira abashyitsi. Erega hari bamwe babikoze, basanga bakiriye abamarayika batabizi!

3Muzirikane abanyururu nk'aho mufunganywe na bo. Mwibuke n'abagirirwa nabi, muzirikane ko namwe mufite umubiri.

4Gushyingiranwa kubahwe n'abantu bose, kandi he kugira uwo mu bashakanye wandavuza uburiri bwabo asambana, kuko ibyomanzi n'abasambanyi Imana izabacira urubanza.

5Ntimugatwarwe n'inyota y'ifaranga ahubwo munyurwe n'ibyo mufite, kuko Imana yavuze iti: “Sinzabasiga, nta n'ubwo nzabatererana na gato.”

6Ni cyo gituma tuvuga nta cyo twishisha tuti:

“Nyagasani ni we unshyigikiye,

nta cyo nzatinya, umuntu se yantwara iki?”

7Mujye mwibuka abayobozi banyu babagejejeho Ijambo ry'Imana. Muzirikane uko babayeho n'uko bapfuye, maze mukurikize urugero rwo kwizera Imana kwabo.

8Yezu Kristo uko yari ari ejo na none ni ko ari, ni na ko azahora iteka ryose.

9Ntimugateshwe inzira n'inyigisho zitari zimwe z'inzaduka. Icyiza ni uko imitima yacu yatungwa n'ubuntu Imana igira, aho gutungwa n'ibyokurya twategetswe n'amategeko kandi nta cyo bimarira abayakurikiza.

10Twe dufite urutambiro rundi, abatambyi bakora mu Ihema risanzwe ntibemerewe kurya ku bitambirwa kuri rwo.

11Ubusanzwe Umutambyi mukuru ajyana amaraso y'amatungo atuwe Imana mu Cyumba kizira inenge cyane, akayatanga ho impongano y'ibyaha, naho inyama zigatwikirwa inyuma y'inkambi.

12Ni cyo gituma Yezu yaraguye inyuma y'irembo rya Yeruzalemu, kugira ngo rubanda abegurire Imana akoresheje amaraso ye bwite.

13Noneho rero nimucyo dusohoke tumusange inyuma y'inkambi, twemeye guteshwa agaciro nka we.

14Erega nta mujyi uhoraho dufite hano ku isi, ahubwo twifuza umujyi uteganyijwe kuzaboneka!

15Nuko rero ntiduhweme gutura Imana ibitambo by'ishimwe tubikesha Yezu. Ni ukuvuga ngo tujye tuyogeza mu ruhame, bibe ari byo bisesekara ku minwa yacu.

16Ntimukibagirwe kugira neza no gusangira ibyo mufite, kuko bene ibyo ari byo bitambo bishimisha Imana.

17Mwumvire ababayobora kandi mwemere kugengwa na bo, kuko ari bo bashinzwe ubugingo bwanyu bakazabubazwa n'Imana. Mubumvire kugira ngo babakorere bishimye batinuba, kuko babakoreye binuba mwe nta kamaro byabagirira.

18Mukomeze kudusabira. Turahamya ko nta kibi imitima yacu iturega, kuko kwifata neza igihe cyose ari icyo dushaka.

19Ndabinginze murusheho kunsabira, kugira ngo Imana ingarure iwanyu bidatinze.

Gusaba umugisha

20-21Umwami wacu Yezu ari we mushumba mukuru w'intama, Imana yamuzuye mu bapfuye kubera amaraso ye ahamya Isezerano ryayo ridakuka. Iyo Mana itanga amahoro ibashoboze ibyiza byose, kugira ngo mukore ibyo ishaka. Nuko isohoze muri twe umurimo uyishimisha ikoresheje Yezu Kristo. Ikuzo ribe irye iteka ryose. Amina.

Umwanzuro n'indamutso

22Bavandimwe, ibyo nanditse byo kubakomeza ndabasaba kubyitaho. Erega uru rwandiko ntabwo ari rurerure!

23Mumenye kandi ko umuvandimwe wacu Timoteyo yafunguwe. Naramuka angezeho vuba tuzazana kubasura.

24Muramutse ababayobora bose, kimwe n'intore zose za Nyagasani. Abavandimwe bo mu Butaliyani barabatashya.

25Nyagasani nagumye kubagirira ubuntu mwese.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help