1Abantu baza kubwira Dawidi bati: “Abafilisiti bateye i Keyila kandi barasahura ibyanitse ku mbuga.”
2Dawidi agisha inama Uhoraho ati: “Mbese njye kurwanya abo Bafilisiti?”
Uhoraho aramusubiza ati: “Genda ubarwanye ukize umujyi wa Keyila.”
3Ariko ingabo za Dawidi ziramubwira ziti: “Mbese ko dufite ubwoba turi hano mu Buyuda, nitujya i Keyila kurwana n'ingabo z'Abafilisiti hazacura iki?”
4Nuko Dawidi yongera kugisha inama Uhoraho, maze Uhoraho aramusubiza ati: “Manuka ujye i Keyila, kuko naguhaye gutsinda Abafilisiti.”
5Dawidi ni ko kujyana n'ingabo ze i Keyila agaba igitero mu Bafilisiti, arabatsinda bikomeye kandi agaruza amatungo bari banyaze. Dawidi akiza atyo abaturage b'i Keyila.
6Igihe Abiyatari mwene Ahimeleki yahungiraga kuri Dawidi yamusanze aho i Keyila, kandi yari yazanye igishura cy'ubutambyi.
7Sawuli amenye ko Dawidi yageze i Keyila aribwira ati: “Imana yamungabije kuko yifungiranye mu mujyi ufite inzugi n'ibihindizo.”
8Nuko Sawuli akoranya ingabo ze zose, kugira ngo zimanuke zijye i Keyila zigote Dawidi n'ingabo ze.
9Dawidi amenya imigambi mibi ya Sawuli, maze abwira umutambyi Abiyatari ati: “Zana cya gishura.”
10Nuko Dawidi aravuga ati: “Uhoraho Mana y'Abisiraheli, jyewe umugaragu wawe numvise ko Sawuli ashaka gutera umujyi wa Keyila, kugira ngo awusenye kubera jyewe.
11Mbese abakuru b'i Keyila bazantanga? Ese Sawuli azamanuka nk'uko nabibwiwe? Uhoraho Mana y'Abisiraheli, gira icyo umbwira.”
Uhoraho aramusubiza ati: “Azamanuka.”
12Dawidi arongera ati: “Ese jyewe n'ingabo zanjye, abakuru b'i Keyila bazatugabiza Sawuli?”
Uhoraho aramusubiza ati: “Bazabatanga.”
13Nuko Dawidi n'ingabo ze nka magana atandatu bava i Keyila, bahungira aho babonye hose. Sawuli yumvise ko Dawidi yavuye i Keyila agahunga, areka kugaba igitero.
Dawidi yihisha i Zifu n'i Mawoni14Dawidi ajya kwihisha mu bihanamanga by'i Zifu, aguma muri iyo misozi. Ubwo Sawuli yahoraga amushakisha, ariko Imana ntiyamumugabiza.
15Dawidi akiri i Horesha mu misozi y'i Zifu, amenya ko Sawuli amuhīga kugira ngo amwice.
16Nuko Yonatani mwene Sawuli asanga Dawidi i Horesha, kugira ngo amushishikarize kwishingikiriza ku bubasha bw'Imana.
17Aramubwira ati: “Witinya, data ntazagushobora. Na we ubwe azi neza ko ari wowe uzima ingoma y'Abisiraheli, naho jyewe nkakubera icyegera.”
18Nuko Yonatani na Dawidi bongera guhamya ubucuti bwabo mu izina ry'Uhoraho. Dawidi aguma aho i Horesha, naho Yonatani arataha.
19Abanyazifu bajya i Gibeya kwa Sawuli baramubwira bati: “Dawidi yihishe iwacu mu bihanamanga by'i Horesha, ku musozi wa Hakila mu majyepfo ya Yeshimoni.
20None nyagasani, niba ushaka kumufata uze twishingiye kumugushyikiriza.”
21Sawuli arababwira ati: “Uhoraho abahe umugisha kuko mumfitiye impuhwe.
22Ngaho nimugende mwongere mugenzure neza, muhatate mumenye aho ari n'uwahamubonye, kuko bambwiye ko ari incakura.
23Muzarebe neza ubwihisho bwose yihishamo, maze muzagaruke mufite ibimenyetso bigaragara tuzabone gusubiranayo. Niba akiri mu Buyuda nzamuhigira hose ubutamubura.”
24Nuko basubira iwabo i Zifu babanjirije Sawuli. Ubwo Dawidi n'ingabo ze bari mu butayu bw'i Mawoni, hafi y'Ikiyaga cy'Umunyu mu majyepfo ya Yeshimoni.
25Sawuli n'ingabo ze bajya guhīga Dawidi, na we abyumvise yigira mu bitare byo mu butayu bw'i Mawoni yigumirayo. Sawuli abimenye amukurikiranayo.
26Dawidi yihutaga cyane ahunga Sawuli, ariko Sawuli n'ingabo ze barabasatira cyane ku buryo bari ku ibanga rimwe ry'umusozi, Dawidi n'ingabo ze bari ku rindi. Sawuli agiye kubashyikira
27haza intumwa iramubwira iti: “Tebuka Abafilisiti bateye igihugu.”
28Nuko Sawuli aba arekeye aho gukurikirana Dawidi, ajya kurwanya Abafilisiti. Ni yo mpamvu aho hantu bahise “Mu bitare by'ubutandukane.”
29Dawidi ava aho ajya mu bihanamanga bya Enigedi agumayo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.