2 Samweli 19 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Dawidi aririra Abusalomu

1Umwami abyumvise ashengurwa n'ishavu, ajya mu cyumba cyo hejuru mu munara agenda aboroga ati: “Ayii, mwana wanjye Abusalomu! Mwana wanjye, mwana wanjye Abusalomu! Iyaba ari jyewe wapfuye mu mwanya wawe! Abusalomu mwana wanjye, mwana wanjye!”

2Maze baza kubwira Yowabu ko umwami aririra Abusalomu akaba ari mu kababaro ko gupfusha.

3Bityo ibyishimo byo gutsinda k'uwo munsi bihinduka akababaro ko gupfusha, kuko ingabo zose zari zumvise ko umwami ashavujwe n'urupfu rw'umwana we.

4Ingabo zose zitabarutse zigaruka mu mujyi zibebera nk'izahunze ku rugamba.

5Umwami yitwikīra mu maso, atera hejuru araboroga ati: “Ayii, mwana wanjye Abusalomu! Abusalomu mwana wanjye, mwana wanjye!”

6Nuko Yowabu yinjira aho umwami ari aramubwira ati: “Uyu munsi ingabo zawe zagukirije ubugingo, wowe n'abahungu bawe n'abakobwa bawe, n'abagore bawe n'inshoreke zawe, none urazikoza isoni!

7Ukunda abakwanga, ukanga abagukunda! Uyu munsi werekanye ko ingabo zawe n'abagaba bazo nta cyo bakubwiye. Ubu menye ko iyo Abusalomu aba akiriho twese twapfuye, ari byo byari kukubera byiza!

8None haguruka ujye gushimira ingabo zawe. Nkurahiye Uhoraho ko nutabigenza utyo, bujya kwira nta muntu n'umwe usigaranye. Byakubera bibi cyane kuruta ibyago byose wagize kuva mu buto bwawe.”

9Nuko umwami arahaguruka yicara imbere y'irembo ry'umujyi. Babwira ingabo ze zose bati: “Umwami yicaye imbere y'irembo.” Ziraza zikoranira imbere ye.

Dawidi ava mu buhungiro

Abisiraheli bari bahunze buri wese yagiye iwe.

10Mu miryango yose y'Abisiraheli baravugaga bati: “Umwami yadukijije abanzi bacu cyane cyane Abafilisiti, ariko yavuye mu gihugu ahunga Abusalomu.

11None Abusalomu twari twariyimikiye kugira ngo atubere umwami, yaguye ku rugamba. Mutegereje iki kugira ngo mugarure umwami?”

12Iyo nkuru igera ku Mwami Dawidi, maze atuma ku batambyi Sadoki na Abiyatari ati: “Mubwire abakuru b'Abayuda muti: ‘Kuki ari mwebwe mugiye kuba aba nyuma kugarura umwami?

13Muri abavandimwe banjye, turi amaraso amwe. Ni kuki ari mwe mugiye kuba aba nyuma kugarura umwami?’

14Muzambwirire kandi Amasa muti: ‘Mbese ntituri amaraso amwe? Imana izampane yihanukiriye, nintakugira umugaba w'ingabo mu mwanya wa Yowabu, igihe cyose nzaba ndi ku ngoma.’ ”

15Ayo magambo anyura Abayuda bose bahuza inama, batuma ku mwami bati: “Garuka uzane n'abagaragu bawe bose.”

16Nuko umwami araza agera kuri Yorodani.

Shimeyi asaba Dawidi imbabazi

Abayuda bajya i Gilugali gusanganira umwami no kumwambutsa Yorodani.

17Shimeyi mwene Gera w'Umubenyamini w'i Bahurimu, na we yajyanye na bo gusanganira umwami,

18ari kumwe n'Ababenyamini igihumbi. Siba wahoze ari umugaragu wa Sawuli, n'abahungu be cumi na batanu n'abagaragu be makumyabiri, bihutira kujya kuri Yorodani kwakira umwami.

19Ubwato bwagombaga kwambutsa umwami n'ab'umuryango we bwari aho butegereje icyo umwami ategeka. Shimeyi mwene Gera amaze kwambuka yikubita hasi imbere y'umwami,

20aramubwira ati: “Nyagasani, ntiwite ku gicumuro cyanjye, wirengagize ibibi nagukoreye ubwo wavaga i Yeruzalemu, ntubigumane mu mutima, nyagasani!

21Rwose nyagasani nzi ko nacumuye, ni cyo cyatumye mbanziriza ab'umuryango wacu kuza kugusanganira.”

22Nuko Abishayi mwene Seruya abaza umwami ati: “Mbese ibyo byabuza Shimeyi kwicwa, kandi yaratutse uwo Uhoraho yimikishije amavuta?”

23Ariko Dawidi aramusubiza ati: “Mpuriye he namwe bene Seruya? Kuki mushaka kumbangamira? Uyu munsi nta Mwisiraheli ukwiye gupfa kuko namenye neza ko ari jye mwami w'Abisiraheli.”

24Nuko umwami abwira Shimeyi ati: “Nturi bupfe”, arabimurahira.

Mefibosheti yiregura kuri Dawidi

25Mefibosheti umwuzukuru wa Sawuli na we ajya gusanganira umwami. Ntiyari yarigeze yoga ibirenge cyangwa akata ubwanwa, cyangwa amesa imyambaro ye kuva umwami yahunga kugeza umunsi agarutse amahoro

26i Yeruzalemu. Umwami aramubaza ati: “Mefibosheti, ni iki cyatumye utaza ngo tujyane?”

27Aramusubiza ati: “Nyagasani, umugaragu wanjye yarampemukiye. Nari namutegetse ko antegurira indogobe kuko ndi ikimuga nkajyana nawe.

28Nyamara nyagasani, aho kubikora atyo yarambeshyeye. None rero nyagasani, uri nk'umumarayika ukore icyo ubona ko gikwiye.

29Ab'umuryango wa sogokuru bose bari bakwiye kwicwa, ariko jye wanyemereye gusangira nawe. Ese nyagasani, koko hari ikindi nakwaka kirenze ibyo?”

30Umwami aramubwira ati: “Wikwirirwa uvuga byinshi. Ntegetse ko wowe na Siba mugabana isambu yahoze ari iya Sawuli.”

31Mefibosheti aramubwira ati: “Nyagasani, ubwo tubonye ugaruka amahoro nashaka ayijyane yose.”

Barizilayi aherekeza Dawidi

32Barizilayi w'Umunyagileyadi ava i Rogelimu kugira ngo aherekeze umwami amugeze hakurya ya Yorodani.

33Yari umusaza umaze imyaka mirongo inani avutse. Igihe umwami yari i Mahanayimu, Barizilayi yamwohererezaga imfashanyo kuko yari umukungu.

34Umwami aramubwira ati: “Twambukane tujyane i Yeruzalemu nzakwitura ineza wangiriye.”

35Ariko Barizilayi asubiza umwami ati: “Nshigaje imyaka ingahe yo kubaho byatuma tujyana i Yeruzalemu?

36Dore maze imyaka mirongo inani mvutse, ubu se ndacyagira ikinshimisha? Ndacyaryoherwa n'icyo ndya cyangwa icyo nywa? Mbese ubu ndacyabasha kumva amajwi y'abahungu n'abakobwa baririmba? Nyagasani, singiye kukuruhiriza ubusa

37kandi si ngombwa ko umpa ingororano. Icyakora ndihangana nguherekeze nkwambutse Yorodani,

38hanyuma nisubirire mu mujyi wacu abe ari ho nzapfira, nzahambwe hamwe na data na mama. Ahubwo nyagasani, nguwo umuhungu wanjye Kimuhamu mujyane, uzamukorere ibyo uzabona ko ari byiza.”

39Umwami aravuga ati: “Kimuhamu turajyana kandi nzamukorera ibyo ushaka byose, ibyo uzifuza byose kuri we nzabikora.”

40Abantu bose bamaze kwambuka Yorodani umwami ahobera Barizilayi, amusabira umugisha amusezeraho, maze Barizilayi yisubirira iwe.

Abayuda n'Abisiraheli batonganira umwami

41Umwami yambukana atyo na Kimuhamu, ashagawe n'ingabo z'Abayuda n'icya kabiri cy'iz'Abisiraheli, bagera i Gilugali.

42Nuko Abisiraheli bose basanga umwami baramubaza bati: “Ni kuki abavandimwe bacu b'Abayuda baje rwihishwa kugusanganira kugira ngo bakwambutse Yorodani, wowe n'umuryango wawe n'ingabo zawe zose?”

43Abayuda bose basubiza Abisiraheli bati: “Ni uko dufitanye n'umwami isano ya bugufi. Icyabarakaje ni iki? Hari iby'umwami twariye cyangwa hari ibyo yatugororeye?”

44Abisiraheli barabasubiza bati: “Dufite uruhare ku mwami incuro icumi kubarusha, ndetse no kuri Dawidi ubwe. None se ni iki cyatumye mutwibeta, kandi ari twe twabaye aba mbere mu gutanga igitekerezo cyo kugarura umwami?” Ariko Abayuda barusha Abisiraheli gushega.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help