1Ubuhanga bwatumye bagera ku migambi yabo,
bwakoresheje umuhanuzi muziranenge.
2Bambukiranyije ubutayu budatuwe,
bashinze amahema yabo ahantu hatigeze hagendwa,
3bahanganye n'abanzi babo barabahashya.
Agakiza k'Abisiraheli4Abisiraheli bagize inyota baragutakambira,
wabahaye amazi avubutse mu rutare,
urwo rutare rukomeye rubamara inyota.
5Koko wahannye abanzi babo,
igihano wabahanishije cyagobotse Abisiraheli bageze mu kaga.
Urupfu rw'Abanyamisiri6Abanyamisiri bashatse kubicira abana warabahannye,
wahinduye uruzi amaraso avanze n'icyondo.
7Nyamara abantu bawe wabahaye amazi menshi,
wabahaye amazi batari babyiteze,
8wayabahaye umaze kubicisha inyota,
wabumvishije ukuntu wahannye abanzi babo.
9Koko warabahannye nubwo wabikoranye imbabazi,
biboneye uko abagome bababazwa ubwo wabahanishaga uburakari bwawe.
10Abantu bawe wabahannye nk'umubyeyi uhana abana be,
nyamara abo bagome wabahannye nk'umwami utababarira.
11Abo bagome baba hafi cyangwa kure bababaye kimwe,
12umubabaro wabo wikubye kabiri,
bashenguwe no kwibuka ibyababayeho.
13Bamaze kumenya ko igihano bahanishijwe cyabereye Abisiraheli amahirwe,
Nyagasani, byatumye bamenya ko ari wowe wabagobotse.
14Uwo Abanyamisiri bari baranitse ku gahinga,
uwo birukanye bamukwena,
igihe cyarageze baramutangarira,
koko bo bishwe n'inyota iruta iy'intungane.
Imana yoroshya ibihano by'Abanyamisiri15Ibitekerezo byabo bibi byarabayobeje,
byarabayobeje basenga ibikōko bikururuka n'izindi nyamaswa zidafite ubwenge,
warabahannye ubateza ibikōko by'amoko menshi bidafite ubwenge,
16warabahannye kugira ngo bamenye ko bazize ibicumuro byabo.
17Ku bw'imbaraga zawe zaremye isi ziyikuye mu busa,
washoboraga kubateza ibirura n'intare z'inkazi.
18Washoboraga kubateza ibikōko by'inzaduka by'inkazi,
washoboraga kubateza ibikōko bihumeka umwuka utwika,
washoboraga kubateza ibikōko bicumbeka umwotsi,
washoboraga no kubateza ibikōko bifite amaso ateye ubwoba.
19Uretse ko izo nyamaswa zashoboraga kubarimbura,
kuzibona ubwabyo byari gutuma bicwa n'ubwoba.
20Uretse n'ibyo washoboraga kubicisha umwuka wawe,
bagombaga gukurikiranwa n'ubutabera bwawe,
bagombaga gukangaranywa n'ububasha bwawe.
Nyamara ibyo byose wabishyize kuri gahunda,
warabibaze kandi urabipima.
Imana ikunda ibyo yaremye byose21Uhora ukoresha ububasha bwawe bukomeye,
ni nde washobora guhangana nawe?
22Ku bwawe isi ni nk'akantu gato gapimwe ku munzani,
ni nk'agatonyanga k'ikime kaguye ku butaka.
23Nyamara ugirira bose impuhwe kuko ushobora byose,
wirengagiza ibyaha by'abantu kugira ngo bihane.
24Ukunda ibiremwa byose kandi nta na kimwe wanga mu byo waremye,
koko iyo ugira icyo wanga muri byo ntuba warakiremye.
25None se ni ikihe kiremwa cyari kubaho utabishatse?
Ni iki cyari gukomeza kubaho utarakiremye?
26Nyagasani, ukunda ibyo waremye byose,
urabikunda kuko ari ibyawe.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.