Zaburi 19 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Ikuzo ry'Imana mu irema

1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

2Ijuru ryerekana ikuzo ry'Imana,

isanzure ry'ijuru rigaragaza ibyo yakoze.

3Amanywa abibwira andi manywa,

ijoro ribimenyesha irindi joro,

4nta mvugo cyangwa amagambo bikoresha,

nta jwi ryabyo ryumvikana.

5Nyamara icyo byerekana cyasakaye ku isi yose,

ubutumwa bwabyo bwageze ku mpera zayo.

Aho ngaho Imana yahabambiye izuba ihema,

6iyo rirashe warigereranya n'umukwe usohotse mu nzu ye,

warigereranya n'intwari yakereye gusiganwa.

7Riva ku mpera y'ijuru rikagera ku yindi mpera yaryo,

nta kintu ubushyuhe bwaryo butageraho.

Amategeko y'Uhoraho

8Amategeko y'Uhoraho ntagira amakemwa,

akomeza umunyantegenke.

Ibyo Uhoraho yategetse ni ibyo kwiringirwa,

biha ubwenge utabufite.

9Inshingano Uhoraho atanga ziraboneye,

zishimisha uzisohoza.

Amabwiriza y'Uhoraho aratunganye,

atuma umuntu ashishoza.

10Kubaha Uhoraho bituma umuntu abonera,

bihoraho iteka ryose.

Ibyemezo Uhoraho yafashe biciye mu kuri,

byose biratunganye.

11Ibyo byose birusha agaciro izahabu,

bikarusha izahabu nyinshi yatunganyijwe,

biryohēra kurusha ubuki n'umushongi uva mu binyagu.

12Umugaragu wawe ibyo ni byo bimburira,

kubikurikiza bimfitiye akamaro kenshi.

13Erega nta muntu ushobora kumenya amafuti ye!

Ujye umbabarira ibyaha nkora ntabizi.

14Umugaragu wawe ujye undinda gukora ibyaha nkana,

ubindinde bye kunyigarurira,

bityo nzaba indakemwa ne kubarwaho igicumuro gikomeye.

15Uhoraho, ni wowe rutare runkingira,

ni wowe mucunguzi wanjye,

icyampa ibyo mvuga n'ibyo nibwira bikajya bikunogera.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help