Esiteri 7 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

1Umwami na Hamani basubira gutaramana n'Umwamikazi Esiteri

2incuro ya kabiri. Bakiri mu gitaramo bica akanyota, umwami yongera kubaza Esiteri ati: “Mwamikazi Esiteri, ni iki wifuza ukagihabwa? Ni iki unsaba? Icyo unsaba cyose uragihabwa, n'iyo cyaba kimwe cya kabiri cy'ubwami bwanjye.”

3Umwamikazi Esiteri aramusubiza ati: “Nyagasani, niba ngutonnyeho kandi niba bikunogeye, icyo nifuza ni uko warengera ubugingo bwanjye, icyo nsaba ni uko warengera ubugingo bwa bene wacu.

4Jyewe na bene wacu twaraguzwe kugira ngo turimburwe, twicwe kandi dutsembwe. Iyo tuza kugurwa ari ukugirwa inkoreragahato n'abaja, nari kwicecekera ntibibe ngombwa ko ngutesha igihe.”

5Umwami Ahashuwerusi abaza Umwamikazi Esiteri ati: “Umuntu wahangaye kugira bene uwo mugambi ni nde, kandi ari he?”

6Esiteri aramusubiza ati: “Ni uwo mugome Hamani, ni we mwanzi wacu udutoteza.”

Hamani agirira ubwoba bwinshi imbere y'umwami n'umwamikazi.

7Umwami ni ko kurakara cyane asohoka mu gitaramo ajya mu busitani bw'ingoro. Hamani abonye ko umwami yamufatiye icyemezo, asigara yinginga Umwamikazi Esiteri ngo arengere ubugingo bwe.

8Umwami avuye mu busitani agarutse mu cyumba basangiriragamo, asanga Hamani yikubise mu ifoteyi Esiteri yari arambarayemo! Umwami ni ko kwiyamirira ati: “Mbese arashaka no gufata umwamikazi ku ngufu ngo baryamane mpari?”

Umwami akimara kuvuga atyo, abagaragu be bapfuka Hamani mu maso.

9Haribona umwe mu byegera by'umwami by'inkone, abwira umwami ati: “Nyagasani, Hamani yashingishije igiti cyo kumanikaho Moridekayi, wa mugabo watahuye ubugambanyi bw'abashakaga kukwivugana. Icyo giti cya metero makumyabiri n'eshanu gishinzwe kwa Hamani.” Umwami ategeka ko bakimanikaho Hamani.

10Hamani amanikwa kuri cya giti yari yateganyirije Moridekayi. Bityo umwami abona gucururuka.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help