1Iyi ndirimbo ni zaburi y'abaririmbyi bakomoka kuri Kōra.
Uhoraho yashinze umurwa we ku misozi yitoranyirije.
2Uhoraho akunda umurwa wa Siyoni,
awukunda kurusha ahandi hantu hose muri Isiraheli.
3Wa murwa w'Imana we,
ibikuvugwaho biguhesha ikuzo.
Kuruhuka.
4Abanyamisiri n'Abanyababiloniya ni bamwe mu banyemeye,
Abafilisiti n'Abanyatiri n'Abanyakushi,
buri wese yavukiye mu gihugu cy'iwabo.
5Naho ku byerekeye Siyoni,
bizavugwa ko umuntu wese ari ho akomoka.
Usumbabyose ni we uzahashyigikira.
6Uhoraho abarura abantu b'amoko yose,
akandika ati: “Kavukire ya buri wese ni i Siyoni.”
Kuruhuka.
7Abaririmbyi n'ababyinnyi bariyamirira bati:
“Siyoni we, ni wowe sōko y'imigisha yacu yose!”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.