Ibarura 10 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Impanda z'ifeza

1Uhoraho abwira Musa ati:

2“Curisha impanda ebyiri mu ifeza. Zizavuzwa uhamagaza ikoraniro ry'Abisiraheli, n'igihe ubamenyesha ko bagomba kwimuka.

3Bajye bazivugiriza icyarimwe igihe uzahamagara Abisiraheli bose, kugira ngo bakoranire ku muryango w'Ihema ry'ibonaniro.

4Nushaka gukoranya abatware ari bo bagaba b'ingabo z'Abisiraheli, bajye bavuza impanda imwe gusa.

5Igihe mugiye kwimuka bajye bazivuza mu ijwi rirenga ridakuruye. Ku ncuro ya mbere, imiryango itatu ishinga amahema iburasirazuba ijye itangira urugendo.

6Ku ncuro ya kabiri, imiryango itatu ishinga amahema mu majyepfo ijye ikurikiraho, n'indi miryango bityo bityo.

7Ariko bajye bavuza impanda mu ijwi rikuruye igihe ukoranya Abisiraheli.

8Abatambyi bakomoka kuri Aroni abe ari bo bazajya bavuza impanda, iryo ribabere itegeko ridakuka mwebwe n'abazabakomokaho.

9Nimumara kugera mu gihugu cyanyu mugahagurukira kurwanya abanzi babakandamiza, mujye muvuza izo mpanda, nanjye Uhoraho Imana yanyu nzabatabara mbakize abanzi banyu.

10Mujye muzivuza no mu bihe by'ibyishimo, ari ku munsi ukwezi kwabonetseho cyangwa ku yindi minsi mikuru yo kunsenga, muzivuze mutamba ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'ibitambo by'umusangiro kugira ngo mbiteho. Ndi Uhoraho Imana yanyu.”

Uko Abisiraheli bavuye kuri Sinayi

11Ku itariki ya makumyabiri y'ukwezi kwa kabiri k'umwaka wa kabiri Abisiraheli bavuye mu Misiri, igicu kiva hejuru y'Ihema ririmo bya bisate by'amabuye byanditseho Amategeko.

12Abisiraheli bava mu butayu bwa Sinayi bakomeza urugendo rwabo, igicu gihagarara mu butayu bwa Parani.

13Urwo rugendo rwa mbere bavuye muri Sinayi, barukoze bakurikije ibyo Uhoraho yabategetse abinyujije kuri Musa.

14Abo mu miryango yo mu cyiciro cya Yuda ni bo babanje kugenda bakurikiye ibendera ryabo. Umuryango wa Yuda wayobowe na Nahasoni mwene Aminadabu,

15uwa Isakari wayobowe na Netanēli mwene Suwari,

16naho uwa Zabuloni wayobowe na Eliyabu mwene Heloni.

17Bakurikirwa n'Abagerishoni n'Abamerari batwaye Ihema ry'ibonaniro ryamaze gushingurwa.

18Abo mu miryango yo mu cyiciro cya Rubeni na bo bagenda bakurikiye ibendera ryabo. Umuryango wa Rubeni wayobowe na Elisuri mwene Shedewuri,

19uwa Simeyoni wayobowe na Shelumiyeli mwene Surishadayi,

20naho uwa Gadi wayobowe na Eliyasafu mwene Duweli.

21Bakurikirwa n'Abakehati batwaye ibintu byeguriwe Uhoraho, bityo abandi Balevi bari bafite igihe gihagije cyo gushinga Ihema mbere y'uko Abakehati bahagera.

22Abo mu miryango yo mu cyiciro cya Efurayimu na bo bagenda bakurikiye ibendera ryabo. Umuryango wa Efurayimu wayobowe na Elishama mwene Amihudi,

23uwa Manase wayobowe na Gamaliyeli mwene Pedasuri,

24naho uwa Benyamini wayobowe na Abidani mwene Gidewoni.

25Abo mu miryango yo mu cyiciro cya Dani ni bo baherutse abandi, na bo bagenda bakurikiye ibendera ryabo. Umuryango wa Dani wayobowe na Ahiyezeri mwene Amishadayi,

26uwa Ashēri wayobowe na Pagiyeli mwene Okirani,

27naho uwa Nafutali wayobowe na Ahira mwene Eyinani.

28Nguko uko ibyiciro by'Abisiraheli byagiye bikurikiranye.

29Musa abwira muramu we Hobabu mwene Ruweli w'Umumidiyani ati: “Dore tugiye mu gihugu Uhoraho yasezeranye kuduha, nawe ngwino tujyane. Tuzakugirira neza nk'uko Uhoraho yasezeranye kugirira neza Abisiraheli.”

30Hobabu aramusubiza ati: “Oya, ntabwo tujyana kuko nshaka gutaha ngasubira muri bene wacu.”

31Musa aramwinginga ati: “Widutererana kuko ari wowe uzi ubu butayu neza, uzajya utuyobora aho dushinga amahema.

32Kandi nitujyana, ibyiza Uhoraho azaduha tuzabisangira.”

Abantu bimuka

33Bava ku musozi w'Uhoraho bakora urugendo rw'iminsi itatu. Muri iyo minsi Isanduku y'Isezerano yabagendaga imbere, kugira ngo baze kumenya aho bari bushinge amahema.

34Igihe babaga bimuka, igicu cy'Uhoraho cyabatwikiraga ku manywa.

35Igihe bahekaga Isanduku kugira ngo batangire urugendo, Musa yaravugaga ati: “Uhoraho haguruka, ababisha bawe batatane, abanzi bawe baguhunge.”

36Iyo abahetse Isanduku bayururutsaga, Musa yaravugaga ati: “Uhoraho, garuka ube hagati y'imbaga nyamwinshi y'Abisiraheli!”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help