2 Amateka 30 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Hezekiya atumira Abisiraheli n'Abayuda ngo bizihize Pasika

1Hezekiya atumira Abisiraheli n'Abayuda bose, yandikira n'Abefurayimu n'Abamanase kugira ngo baze i Yeruzalemu mu Ngoro y'Uhoraho, kwizihiza Pasika y'Uhoraho Imana ya Isiraheli.

2Umwami n'ibyegera bye n'ikoraniro ryose ry'i Yeruzalemu, bari bemeje ko uwo munsi mukuru wa Pasika bazawizihiza mu kwezi kwa kabiri.

3Koko rero ntibashoboye kuwizihiza mu gihe cyawo, kubera ko umubare w'abatambyi bihumanuye utari uhagije, kandi abantu bakaba batari bateraniye i Yeruzalemu.

4Icyo cyemezo gishimisha umwami n'ikoraniro ryose.

5Nuko bohereza inzandiko muri Isiraheli hose, kuva i Bērisheba kugera i Dani, batumira abantu kugira ngo bakoranire i Yeruzalemu kwizihiza Pasika y'Uhoraho Imana ya Isiraheli. Nyamara ntiyizihijwe n'abantu benshi nk'uko byari bitegetswe.

6Izo nzandiko zoherejwe n'umwami n'ibyegera bye, intumwa zizijyana muri Isiraheli hose no mu Buyuda nk'uko umwami yabitegetse zivuga ziti: “Bantu ba Isiraheli, mwebwe mwarokotse umwami wa Ashūru, nimugarukire Uhoraho Imana ya Aburahamu na Izaki na Yakobo, na yo izabagarukira.

7Ntimukabe nka ba sokuruza n'abavandimwe banyu bagomeye Uhoraho Imana ya ba sekuruza, none ikaba yarabatsembye nk'uko namwe mubyirebera.

8Mwikwigomeka nka ba sokuruza, ahubwo nimuyoboke Uhoraho muze mu Ngoro ye yiyeguriye iteka ryose, mukorere Uhoraho Imana yanyu maze ireke kubarakarira.

9Nimugarukira Uhoraho, abavandimwe banyu n'abana banyu bazagirirwa imbabazi, bityo n'abajyanywe ho iminyago bagaruke muri iki gihugu, kuko Uhoraho Imana yanyu ari umugwaneza n'umunyampuhwe, ntazabatererana nimumugarukira.”

10Intumwa zizenguruka intara yose ya Efurayimu n'iya Manase kugera mu ntara ya Zabuloni, ariko rubanda barazisekaga bakazikwena.

11Nyamara abantu bake mu Bashēri no mu Bamanase no mu Bazabuloni barumvira, baza i Yeruzalemu.

12Mu Buyuda na ho Imana ituma bahuza umutima wo kubahiriza itegeko ry'umwami n'ibyegera bye, bashingiye ku ijambo ry'Uhoraho.

Hezekiya yizihiza Pasika

13Mu kwezi kwa kabiri, abantu benshi bakoranira i Yeruzalemu kugira ngo bizihize iminsi mikuru y'imigati idasembuye. Ryari ikoraniro rinini cyane.

14Nuko basenya intambiro zari zubatse i Yeruzalemu n'ibicaniro by'imibavu, babijugunya mu kabande ka Kedironi.

15Ku itariki ya cumi n'enye z'ukwezi kwa kabiri, bica amatungo y'igitambo cya Pasika. Abatambyi n'Abalevi batihumanuye bakorwa n'isoni maze barihumanura, bazana ibitambo bikongorwa n'umuriro mu Ngoro y'Uhoraho.

16Nuko bajya mu myanya yabo bakurikije Itegeko rya Musa umuntu w'Imana. Abalevi bazanye amaraso y'ibitambo bayahereza Abatambyi na bo bayamisha ku rutambiro.

17Kubera ko abantu benshi batari bihumanuye, Abalevi babaga amatungo y'igitambo cya Pasika kigenewe buri muntu wese utari wihumanuye, kugira ngo batambire Uhoraho igitambo kitagira inenge.

18Abantu benshi ntibari bihumanuye, cyane cyane abo mu Befurayimu n'abo mu Bamanase, n'abo mu ba Izakari no mu Bazabuloni, bariye Pasika banyuranyije n'ibyanditswe. Hezekiya abasabira avuga ati:

19“Uhoraho Mana ya ba sokuruza gira impuhwe, maze ubabarire umuntu wese ugushaka abikuye ku mutima, nubwo yaba adakurikije itegeko ryo kwihumanura.”

20Uhoraho yumva isengesho rya Hezekiya, arabababarira.

21Nuko Abisiraheli bari baje i Yeruzalemu, bizihiza iminsi mikuru y'imigati idasembuye uko ari irindwi banezerewe cyane. Buri munsi Abalevi n'abatambyi basingizaga Uhoraho bakoresheje ibicurangisho bihambaye byagenewe uwo murimo.

22Hezekiya ashimira Abalevi bose bakoranaga umurava umurimo w'Uhoraho.

Umusangiro wa kabiri

Abantu bamaze iyo minsi irindwi y'ibirori batura ibitambo by'umusangiro kandi basingiza Uhoraho Imana ya ba sekuruza.

23Abari bateraniye aho bemeza ko bamara indi minsi irindwi bizihiza iminsi mikuru, bayimara banezerewe.

24Hezekiya umwami w'u Buyuda yatanze ibimasa igihumbi n'intama ibihumbi birindwi, ibyegera bye bitanga ibimasa igihumbi n'intama ibihumbi icumi, kandi abatambyi benshi bari bihumanuye.

25Ikoraniro ryose ry'Abayuda n'abatambyi n'Abalevi, n'abantu bose baturutse muri Isiraheli ndetse n'abanyamahanga bahatuye n'abatuye mu Buyuda, bari banezerewe.

26Nuko i Yeruzalemu bose barishima, kuko kuva igihe cya Salomo mwene Dawidi umwami wa Isiraheli, nta birori nk'ibyo byigeze biba i Yeruzalemu.

27Abatambyi n'Abalevi barahaguruka basabira abantu bari aho umugisha, Imana irabumva kuko amasengesho yabo yageze mu ijuru.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help