1Ibyo si ko biri ku muntu ushishikarira kwiga ibyerekeye Amategeko y'Usumbabyose,
ashakashaka ubuhanga bw'abakurambere,
ashishikarira ibyavuzwe n'abahanuzi,
2azirikana amagambo yavuzwe n'abantu b'ibirangirire,
ashobora gusobanura imigani.
3Asesengura amabanga ari mu migani,
ashobora no gusobanura amagambo akomeye.
4Uwo muntu ashobora gukorera abakomeye,
aboneka mu ikoraniro ry'abategetsi,
akora ingendo mu bihugu by'amahanga,
koko afite ubushishozi ku byerekeye ibyiza n'ibibi bikorwa n'abantu.
5Azinduka mu museso akerekeza umutima ku Uhoraho Umuremyi we,
asengera imbere y'Usumbabyose,
atakambira Imana ngo imubabarire ibyaha bye.
6Asaba kandi Uhoraho Imana ikomeye kumuha ubwenge,
bityo azatangaza ubuhanga bwe,
mu isengesho rye azashimira Uhoraho.
7Azarangwa n'inama nziza n'ubumenyi buhanitse,
azasesengurana ubushushozi amabanga y'Imana.
8Azerekana ibikubiye mu nyigisho yahawe,
azanezezwa n'Amategeko y'Isezerano ry'Uhoraho.
9Benshi bazarata ubwenge bwe kandi ntibuzibagirana,
abantu ntibazamwibagirwa na rimwe,
izina rye rizahoraho uko ibisekuruza bizasimburana.
10Abantu bazarata ubuhanga bwe,
bazamusingiriza mu ikoraniro.
11Narama izina rye rizaruta ayandi menshi,
napfa bizaba bimuhagije.
Igisingizo cy'ubuhanga bw'Imana12Ndashaka kugaragaza ibitekerezo byanjye,
koko binyuzuyemo nk'ukwezi kwazoye.
13Bana banjye b'intungane, nimuntege amatwi,
nimukure nk'ururabyo rwameze ku nkombe y'umugezi.
14Nimutāme impumuro nziza nk'umubavu,
nimurabye indabyo nyinshi nk'amalisi,
nimukwize hose impumuro yanyu,
nimusingize Uhoraho mumushimire ibikorwa bye byose.
15Nimutangaze ububasha bw'izina rye,
mumusingize muririmba kandi mucuranga,
nimumushimire muririmba muti
16“Mbega ukuntu ibikorwa byose by'Uhoraho ari byiza!
Icyo ategetse cyose gikorwa mu gihe cyacyo.”
17Ntimukibaze muti: “Iki ni iki?”
Cyangwa muti: “Kiriya kimaze iki?”
Koko buri kintu kizasobanuka mu gihe cyacyo.
18Ku bw'itegeko rye icyo yifuza cyose kirakorwa,
nta wushobora kuburizamo igikorwa cye cy'agakiza.
19Ibikorwa byose by'abantu biri imbere y'Uhoraho,
nta muntu ushobora kumwihisha.
20Uhoraho areba ibuziraherezo,
kuri we nta gitangaje kibaho.
21Ntimukibaze muti: “Iki ni iki?”
Cyangwa muti: “Kiriya kimaze iki?”
Koko buri kintu cyose gifite icyo cyaremewe.
22Umugisha we usendera igihugu,
ugisendera nk'umwuzure.
23Uhoraho azaha amahanga uburakari bwe ho umurage,
azabigenza nk'uko yahinduye amazi umunyu.
24Inzira ze zibonereye intungane,
nyamara ku bagome zirimo inzitizi.
25Kuva mu ntangiriro ibintu byiza yabigeneye intungane,
ibibi yabigeneye abanyabyaha.
26Ibi ni byo by'ingenzi mu mibereho y'abantu:
amazi n'umuriro, icyuma n'umunyu,
ifu n'amata n'ubuki,
divayi n'amavuta n'imyambaro.
27Ibyo bintu byose bigirira akamaro abemera Imana,
abanyabyaha bibagwa nabi.
28Hari imiyaga yabereyeho guhana abanyabyaha,
iyo yarakaye iteza ibyorezo bikomeye,
igihe cy'urubanza yongera ubukana bwayo,
bityo ihosha uburakari bw'Uwayiremye.
29Umuriro n'urubura, inzara n'urupfu,
ibyo byose byaremewe guhana abanyabyaha.
30Imikaka y'inyamaswa, manyenga n'impiri,
inkota ihana abanyabyaha ikabarimbura,
31ibyo byose bishimishwa no gukurikiza Amategeko y'Imana.
Biri ku isi byiteguye gukorera Imana,
igihe nikigera bizubahiriza ijambo ryayo.
32Kuva mu ntangiriro narabisobanukiwe,
nabitekerejeho maze ndandika nti:
33“Ibiremwa by'Uhoraho byose ni byiza,
aha abantu ibyo bakeneye mu gihe gikwiye.”
34Ntimukavuge muti: “Iki ni kibi kurusha kiriya”,
koko ubwiza bwa buri kintu buzamenyekana mu gihe cyacyo.
35None rero nimuririmbe mubikuye ku mutima,
nimurangurure musingize izina ry'Uhoraho.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.