1Fesito amaze iminsi itatu ageze mu butware bwe, ava i Kayizariya ajya i Yeruzalemu.
2Abatambyi bakuru n'abandi bakuru b'Abayahudi bamuregera Pawulo, binginga Fesito
3kubagirira neza ngo amutumire aze i Yeruzalemu, kuko bari biteguye kumwubikira ngo bamutsinde mu nzira.
4Nuko Fesito arabasubiza ati: “Pawulo azagumya gufungirwa i Kayizariya, nanjye nzajyayo vuba.”
5Yongera kubabwira ati: “Muzareke tujyaneyo n'abakuru muri mwe, maze barege uwo muntu niba hari ikibi yakoze.”
6Fesito amara iminsi itarenze umunani cyangwa icumi i Yeruzalemu, maze asubira i Kayizariya. Bukeye ajya mu rukiko ategeka ko bazana Pawulo.
7Ahageze Abayahudi bavuye i Yeruzalemu baramukikiza, maze batangira kumurega ibirego byinshi kandi bikomeye batabasha kubonera ibimenyetso.
8Nuko Pawulo ariregura ati: “Nta cyaha nakoze haba ku Mategeko y'Abayahudi, cyangwa ku Ngoro y'Imana cyangwa se ku mwami w'i Roma.”
9Ariko Fesito ashatse kwikundisha Abayahudi abaza Pawulo ati: “Mbese urashaka kujya i Yeruzalemu ngo mbe ari ho nkemurira urubanza rw'ibi bakurega?”
10Pawulo aramusubiza ati: “Hano ndi ni mu rukiko rw'umwami w'i Roma, ni ho nkwiriye gucirirwa urubanza. Nta cyo nafudikiye Abayahudi nawe urabizi neza.
11Niba narishe amategeko, cyangwa se niba narakoze icyaha cyanyicisha sinanga gupfa. Ariko rero niba nta na kimwe nakoze mu byo aba bandega, nta muntu ushobora kubangabiza. Njuririye umwami w'i Roma!”
12Nuko Fesito amaze kuvugana n'abajyanama be, aramusubiza ati: “Ubwo ujuririye umwami w'i Roma uzamusanga!”
Pawulo imbere ya Fesito n'Umwami Agiripa13Hashize iminsi Umwami Agiripa na Berenike bajya i Kayizariya kuramutsa Fesito.
14Bahamaze iminsi Fesito atekerereza umwami ibya Pawulo agira ati: “Hari umugabo Feliki yasize afunze.
15Nageze i Yeruzalemu abatambyi bakuru n'abakuru b'imiryango y'Abayahudi baramundegera, bansaba kumucira iteka.
16Ariko mbasubiza ko atari umuco w'Abanyaroma gucira umuntu iteka, atabanje guhangana n'abamurega ngo yiregure.
17Igihe nazaga twarazanye na bo maze sinakerereza urubanza, bwarakeye mpita njya mu rukiko mpamagaza uwo muntu.
18Abamuregaga bahagurutse ntibagira ikirego na kimwe bamurega mu bibi nakekaga.
19Ahubwo bari bafite ibyo bapfa na we byerekeye idini yabo n'umuntu witwa Yezu wapfuye, Pawulo we akemeza ko ariho.
20Bitewe n'uko ntabashije kumenya uko nasuzuma izo mpaka zabo, ni ko kubaza Pawulo ko yakunda kujya i Yeruzalemu ngo aburanireyo ibyo bamurega.
21Nuko Pawulo ahita ajurira ashaka ko ibye bizarangizwa na nyir'icyubahiro umwami w'i Roma, ni bwo ntegetse ko afungwa kugeza ubwo nzamwohereza ku mwami.”
22Agiripa ni ko kubwira Fesito ati: “Nanjye nakunda kwiyumvira uwo muntu.”
Na we ati: “Ejo uzamwumva.”
23Nuko bukeye Agiripa na Berenike binjirana ishema ryinshi mu rukiko, bashagawe n'abasirikari bakuru n'abagabo b'ibikomerezwa bo muri uwo mujyi. Fesito ategeka ko bazana Pawulo.
24Nuko Fesito aravuga ati: “Mwami Agiripa, namwe mwese abari hano, uyu muntu mureba aha ni we Abayahudi bose b'ino n'ab'i Yeruzalemu bandegeye, basakabaka bavuga ko adakwiriye kubaho!
25Ariko nasanze ari nta kintu yakoze gikwiriye kumwicisha, kandi kubera ko na we yajuririye Nyiricyubahiro, niyemeza kumwohereza i Roma.
26Icyakora nta kirego na kimwe cy'ukuri mbonye nakwandikira umwami w'i Roma. Ngicyo igitumye muzana imbere yanyu, cyane cyane imbere yawe Mwami Agiripa, kugira ngo nimumara kumubaza mbone icyo nandika,
27kuko nasanze nta cyo bivuze kohereza umuntu w'imfungwa ntagaragaje neza icyo aregwa.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.