Ivugururamategeko 15 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Umwaka wo guharira abandi imyenda(Lev 25.1-7)

1Uko imyaka irindwi ishize, abo mwagurije muzajye mubarekera imyenda babarimo.

2Dore uko bizagenda: bazatangaza ko uwo mwaka ari uwo guharira abandi imyenda nk'uko Uhoraho yabivuze. Uwagize icyo aguriza mugenzi we cyangwa mwene wabo w'Umwisiraheli, ajye akimurekera ye kugira icyo amwishyuza.

3Mwemererwa kwishyuza abanyamahanga, ariko bene wanyu ntimukabishyuze.

4Nimumara kwigarurira igihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha ho gakondo, ntihazagire umukene uba muri mwe. Uhoraho azabaha umugisha,

5nimumwumvira mukubahiriza amabwiriza yose mbashyikirije uyu munsi.

6Uhoraho Imana yanyu azabaha umugisha nk'uko yabibasezeranyije. Muzaguriza amahanga menshi, ariko mwe ntimuzayaka inguzanyo. Muzategeka amahanga menshi, ariko yo ntazabategeka.

7Nimumara gutura mu gihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha hakagira umwe muri mwe ukena, ntimuzanangire umutima ngo mumwime.

8Muzamugirire ubuntu mumugurize ibyo akeneye.

9Nimubona umwaka wa karindwi wo guharira abantu imyenda wegereje, ntimukabyitwaze ngo mwange kumuguriza. Icyo gitekerezo kibi cyatuma aganyira Uhoraho ibyo mwamugiriye, bikababera icyaha.

10Ntimukabure kumuha kandi mujye mumuha mutitangiriye itama, bizatuma Uhoraho Imana yanyu abahera umugisha mu byo mukora byose.

11Nta gihe hazabura abakene mu gihugu cyanyu, ni cyo gitumye mbategeka kugirira ubuntu mwene wanyu w'imbabare cyangwa w'umukene.

Amabwiriza yerekeye inkoreragahato z'Abaheburayi(Kuv 21.1-11)

12Nugura mwene wanyu w'Umuheburayi cyangwa w'Umuheburayikazi kugira ngo akubere inkoreragahato, azagukorere imyaka itandatu, mu wa karindwi umureke yigendere yigenge.

13Kandi ntuzamusezerere amara masa,

14ahubwo uzamuhe ku byo Uhoraho yakugabiye: amatungo n'imyaka na divayi.

15Mujye mwibuka ko namwe mwari inkoreragahato mu Misiri, Uhoraho Imana yanyu akabacungura. Ni cyo gitumye mbaha iri tegeko uyu munsi.

16Ariko uwo waguze niyanga kugenda kubera ko agukunda wowe n'umuryango wawe akaba amerewe neza iwawe,

17uzamuhagarike ku rugi umupfumuze ugutwi uruhindu, maze azagukorere iminsi yose y'ukubaho kwe, yaba umugabo cyangwa umugore uzamugenze utyo.

18Nureka inkoreragahato ikigendera ikigenga ntukabyinubire. Ujye uzirikana ko yagukoreye imyaka itandatu, kandi ko yari igufitiye akamaro kenshi kuruta umukozi usanzwe. Nugenza utyo, Uhoraho Imana yawe azaguhera umugisha mu byo ukora byose.

Amabwiriza yerekeye amatungo y'uburiza

19Mujye mwegurira Uhoraho Imana yanyu uburiza bwose bw'igitsinagabo bw'amatungo yanyu. Ntimugakoreshe ikimasa cy'uburiza imirimo, kandi ntimugakemure isekurume y'uburiza.

20Buri mwaka mwebwe n'abo mu ngo zanyu, mujye mujyana ayo matungo y'uburiza aho Uhoraho Imana yanyu azitoranyiriza, muyaharīre.

21Muri ayo matungo nihaboneka iricumbagira cyangwa irihumye cyangwa irifite indi nenge yose, ntimuzaritambire Uhoraho Imana yanyu.

22Bene ayo matungo mushobora kuyarira aho mutuye. Abantu bose bazashobora kuyaryaho baba bahumanye cyangwa badahumanye, nk'uko barya inyama z'umuhīgo zidahumanye.

23Icyakora ntimukarye inyama zirimo amaraso, mujye mubanza muyavushirize hasi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help