Yobu 32 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Elihu yivanga mu mpaka za Yobu

1Abo bagabo batatu barekera aho kuvugana na Yobu kuko yiyitaga intungane.

2Nuko ibyo birakaza cyane Elihu mwene Barakeli ukomoka i Buzi, wo mu nzu ya Ramu, arakarira Yobu kubera ko yigira intungane kuruta Imana.

3Elihu yarakariye kandi na za ncuti eshatu za Yobu, kubera ko zitashoboye kugira icyo zisubiza Yobu nubwo zavugaga ko ari umunyabyaha.

4Kubera ko Elihu yari muto kuri bagenzi be, yategereje kuvugana na Yobu barangije.

5Elihu abonye ko ba bagabo batatu batagifite icyo basubiza Yobu, ararakara.

Elihu atanga impamvu z'ijambo rye

6Nuko Elihu mwene Barakeli ukomoka i Buzi aravuga ati:

“Jyewe ndacyari muto naho mwe musheshe akanguhe,

ni cyo cyatumye ntinya,

sinahangaye kubatangariza icyo ntekereza.

7Naribwiye nti: ‘Reka ndeke abakuze bavuge,

reka abasheshe akanguhe batwungure ubwenge.’

8Koko rero mu muntu wese harimo umwuka,

umwuka wa Nyirububasha utanga ubumenyi.

9Abakuze si bo banyabwenge bonyine,

abasheshe akanguhe si bo bashishoza bonyine.

10Ni cyo gituma mbabwira nti: nimuntege amatwi,

mureke mbabwire icyo ntekereza.

11Dore naretse murabanza muravuga,

igihe mwashakashakaga icyo muvuga,

nateze amatwi ngo numve ibitekerezo byanyu.

12Nitaye ku magambo yanyu,

nyamara nta wemeje Yobu ikosa rye,

nta n'uwabeshyuje ibyo yavuze.

13Muramenye rero ntimuvuge muti: ‘Twungutse ubwenge,

nta muntu wamutsinda keretse Imana.’

14Koko rero Yobu si jye yabwiraga ahubwo ni mwe,

nanjye simusubiza amagambo nk'ayanyu.

15Dore murumiwe nta cyo musubiza,

amagambo yabashiranye.

16Mbese ngumye ntegereze ko nta cyo muvuga?

Dore murihagarariye nta cyo musubiza.

17Ni jye uramukiwe gusubiza,

reka mbabwire icyo ntekereza.

18Koko rero amagambo arandwaniramo,

ndiyumvamo umuhati wo kuvuga.

19Amagambo arambyiganiramo nk'inzoga ibira,

arenda kunturitsa nk'inzoga ituritsa ikibindi.

20Nimureke mvuge maze noroherwe,

nimureke mfate ijambo nsubize.

21Koko ntawe ndi bubere,

ntawe ndi bubembereze,

22nta n'uwo ndi bucacure.

Mbigenje ntyo Iyandemye yankuraho.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help