Daniyeli 4 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Inzozi zerekeye igiti kinini

1Jyewe Nebukadinezari, nari nibereye mu ngoro yanjye nguwe neza nezerewe,

2ndota inzozi zimpagarika umutima, kuko ibyo nabonye n'ibyo natekereje ndyamye byari biteye ubwoba.

3Nuko ntegeka ko banzanira abanyabwenge bose b'i Babiloni, kugira ngo bansobanurire inzozi narose.

4Abanyabugenge n'abapfumu n'abahanga mu by'inyenyeri, n'abazi kuragura baraza mbarotorera izo nzozi, ariko ntibashobora kuzinsobanurira.

5Bigeze aho haza Daniyeli, bahimbye Beliteshazari bamwitiriye imana nsenga. Ni umuntu ukoreshwa n'umwuka w'imana zitagira inenge.

Nuko murotorera inzozi zanjye nti:

6“Beliteshazari mutware w'abanyabugenge we, nzi ko ukoreshwa n'umwuka w'imana zitagira inenge kandi nta mayobera akunanira, ngaho nsobanurira ibyo neretswe mu nzozi narose!

7Dore ibyo nabonye ndyamye: nabonye igiti cyameze ku isi hagati kandi ari kirekire cyane.

8Igiti kirakura kirakomera, ubushorishori bwacyo bugera ku ijuru kandi cyitegeye abo ku mpera z'isi.

9Cyari gifite amababi atoshye n'imbuto nyinshi, ku buryo buri wese yasoromagaho izo kurya. Inyamaswa zugamaga munsi yacyo kandi ibisiga bikibera mu mashami yacyo, icyaremwe cyose kikakibonaho ikigitunga.

10Noneho mu nzozi narotaga ndyamye, ngiye kubona mbona umumarayika muziranenge amanuka mu ijuru.

11Arangurura ijwi ati: ‘Tsinda icyo giti ukōkōre amashami, ukureho amababi maze unyanyagize imbuto zacyo! Inyamaswa zikive munsi n'ibisiga bive mu mashami yacyo!

12Ariko igishyitsi n'imizi yacyo ubirekere mu butaka, bihambirizweho icyuma n'umuringa, bigume mu bwatsi bwo mu gasozi! Nuko icyo gishyitsi gitondweho n'ikime kandi kibane n'inyamaswa mu rwuri.

13Ubwenge bwacyo buhinduke bwe kuba nk'ubw'umuntu, ahubwo gihabwe ubwenge nk'ubw'inyamaswa, kugeza ubwo kizaba kimaze imyaka irindwi.

14Iryo teka ryanyujijwe ku bamarayika baziranenge bararitangaza, kugira ngo ibyaremwe byose bimenye ko Isumbabyose ari yo igenga ubutegetsi bw'abantu. Ni yo ibugabira uwo ishaka, ikabuha ndetse n'uworoheje.’

15Ngizo inzozi narose, jyewe Umwami Nebukadinezari. None rero Beliteshazari, ngaho zinsobanurire kuko nta munyabwenge n'umwe wo mu gihugu cyanjye washoboye kuzinsobanurira, icyakora wowe urabishoboye kuko ukoreshwa n'umwuka w'imana zitagira inenge.”

Daniyeli asobanura inzozi

16Nuko Daniyeli bahimbye Beliteshazari, amara akanya atashywe n'ubwoba n'ibitekerezo bimubana byinshi. Umwami aramubwira ati: “Beliteshazari we, inzozi narose n'icyo zisobanura ntibigutere umutima uhagaze!”

Beliteshazari arasubiza ati: “Nyagasani, iyaba inzozi warose zari ku banzi bawe n'icyo zisobanura kikaba ku bakurwanya!

17Wabonye igiti cyakuze kandi gikomeye, ubushorishori bwacyo bwageraga ku ijuru kandi cyitegeye abo ku isi yose.

18Cyari gifite amababi atoshye n'imbuto nyinshi, ku buryo buri wese yasoromagaho izo kurya. Inyamaswa ziberaga munsi yacyo, kandi ibisiga bikarika mu mashami yacyo.

19Nyagasani rero, icyo giti ni wowe gishushanya. Warakomeye uba ikirangirire, ikuzo ryawe rigera ku ijuru n'ubutegetsi bwawe bugera ku mpera z'isi.

20Hanyuma nyagasani, wabonye umumarayika muziranenge amanuka mu ijuru aravuga ati: ‘Tsinda icyo giti ukimareho, ariko igishyitsi n'imizi ubirekere mu butaka bihambirizweho icyuma n'umuringa, bigume mu bwatsi bwo mu gasozi. Nuko icyo gishyitsi gitondweho n'ikime kandi kibane n'inyamaswa, kugeza ubwo kizaba kimaze imyaka irindwi.’

21“Nyagasani, icyo izo nzozi zisobanura ngiki: ni iteka Isumbabyose yaguciriyeho, nyagasani Mwami!

22Ugiye kwirukanwa mu bantu ubane n'inyamaswa. Imyaka irindwi yose uzajya urisha nk'amatungo, utondweho n'ikime. Amaherezo uzemera ko Isumbabyose ari yo igenga ubutegetsi bw'abantu ikabuha uwo ishaka.

23Itegeko ryo kureka igishyitsi n'imizi risobanura ko ubwami bwawe uzabusubizwa, igihe uzemera ko Imana nyir'ijuru ari yo igenga byose.

24None rero nyagasani, inama nkugira zikunogere. Reka ibyaha byawe ukore ibitunganye, reka ibicumuro byawe ugirire neza abanyamibabaro, ahari nugenza utyo uzakomeza ugire ishya n'ihirwe.”

Umwami akabya inzozi

25Nyamara Umwami Nebukadinezari yaje gukabya inzozi.

26Hashize umwaka, igihe yariho agendagenda ku gisenge cy'ingoro ye i Babiloni,

27yaravuze ati: “Dore ukuntu Babiloni ari umujyi ukomeye! Kubera ko ndi igihangange, ni jyewe ubwanjye wayiyubakiye kugira ngo ibe umurwa wa cyami impeshe icyubahiro.”

28Umwami akivuga ayo magambo yumva ijwi ry'uvugira mu ijuru ati: “Yewe Mwami Nebukadinezari, ni wowe ubwirwa! Ugiye kuva ku ngoma.

29Ugiye kwirukanwa mu bantu ubane n'inyamaswa. Uzamara imyaka irindwi yose urisha nk'amatungo, amaherezo uzemera ko Isumbabyose ari yo igenga ubutegetsi bw'abantu ikabuha uwo ishaka.”

30Ako kanya ibyo biba kuri Nebukadinezari. Yirukanwa mu bantu, arisha nk'amatungo, atondwaho n'ikime, umusatsi we urashokonkora umera nk'amoya ya kagoma, n'inzara ze zimera nk'iz'icyanira.

Nebukadinezari agarura akenge

31Imyaka irindwi ishize, jyewe Nebukadinezari nibuka Imana maze ngarura akenge. Nuko nsingiza Imana Isumbabyose, nshima Uhoraho kandi muhesha ikuzo nti:

Ubutegetsi bwe buzahoraho iteka,

ingoma ye izahoraho uko ibihe bihaye ibindi.

32Kuri we abatuye isi bose ni ubusa,

ingabo zo mu ijuru n'abatuye isi abakoresha uko ashaka.

Ntawe ubasha kumukoma mu nkokora,

ntawe ubasha kumuvuguruza.

33Muri ako kanya nkigarura akenge, ishema n'isheja nahoranye ndabisubirana, bituma ingoma yanjye yongera kubahwa. Ibyegera byanjye n'ibikomangoma biza kunshengerera, ingoma yanjye irushaho gukomera, mpabwa icyubahiro kiruta icyo nahoranye.

34None jyewe Nebukadinezari, ndaramya Umwami nyir'ijuru, ndamusingiza ndamwogeza. Ibyo akora byose biratunganye, arangwa n'ubutabera, ni we ubasha gucisha bugufi abirasi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help