Yudita 2 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Holoferinesi ategekwa guhana abagomeye Nebukadinezari

1Ku itariki ya makumyabiri n'ebyiri z'ukwezi kwa mbere, mu mwaka wa cumi n'umunani Nebukadinezari umwami w'Abanyashūru ari ku ngoma, ibwami batangira guhwihwisa ko umwami yaba agiye kwihōrera kuri bya bihugu byose byanze kwifatanya na we, nk'uko yari yarabivuze.

2Ahamagaza abakuru b'ingabo ze n'ibyegera bye, akorana na bo inama mu muhezo, ababwira ko yiyemeje kurimbura ibyo bihugu.

3Nuko bemeza ko abantu bose basuzuguye umwami bagomba kwicwa.

4Inama irangiye Nebukadinezari umwami w'Abanyashūru, ahamagaza Holoferinesi umugaba mukuru w'ingabo ze wari umwungirije, aramubwira ati:

5“Jyewe umwami ukomeye, umutegetsi w'isi yose ndagutegetse ngo haguruka ugende, ujyane ingabo zizwiho ubutwari ibihumbi ijana na makumyabiri zigenza amaguru, n'izindi ibihumbi cumi na bibiri zirwanira ku mafarasi n'amafarasi menshi,

6maze utere ibihugu byose by'iburengerazuba, kuko abantu baho banze kwifatanya nanjye.

7Babwire ko ngiye kubarwanya kubera uburakari banteye. Bagomba kumpa amaturo y'ubutaka n'ay'amazi kugira ngo bigaragaze ko banyobotse. Nzabateza ingabo zanjye ziribate ibihugu byabo kandi zisahure hose.

8Inkomere zabo zizakwira mu mikoki, imigezi n'inzuzi byuzure imirambo yabo.

9Abafatiwe ku rugamba nzabajyana ho iminyago iyo gihera.

10“Naho wowe Holoferinesi, genda ungarurire ibyo bihugu byabo byose. Abazishyira mu maboko yawe uzabancungire kugeza igihe nzabacira urubanza.

11Naho abazigomeka bakanga kukumvira ntuzabababarire, uzabice unyage ibyabo byose.

12Ndahiye ubuzima bwanjye n'ububasha bwanjye, ibyo nagambiriye nzabisohoza.

13None rero Holoferinesi, ntuzagire itegeko ryanjye na rimwe urengaho, ahubwo uzayakurikize nk'uko nabigutegetse kandi bidatinze.”

14Holoferinesi akiva kwa shebuja, ahamagaza ibikomangoma byose, n'abagaba b'ingabo n'abandi bayobozi b'ingabo za Ashūru.

15Arobanura ingabo z'intwari ku rugamba nk'uko shebuja yari yabimutegetse, atoranya izigenza amaguru ibihumbi ijana na makumyabiri, n'abarwanira ku mafarasi ibihumbi cumi na bibiri,

16abashyira mu matsinda biteguye urugamba.

17Nuko afata ingamiya n'indogobe n'inyumbu nyinshi cyane zo guheka imitwaro, afata kandi inka n'intama n'ihene zitabarika zo kuzabatunga.

18Aha buri muntu impamba ihagije, abaha n'izahabu n'ifeza nyinshi zivuye mu bubiko bw'umwami.

19Nuko Holoferinesi n'ingabo ze zose z'intwari, izirwanira mu magare y'intambara n'izirwanira ku mafarasi n'izigenza amaguru, babanziriza Umwami Nebukadinezari batera ibihugu by'iburengerazuba.

20Bari bashagawe n'imbaga y'abantu bameze nk'igitero cy'inzige cyangwa umusenyi wo ku isi. Koko rero nta wabashaga kubabara kubera ubwinshi bwabo.

Aho ingabo za Holoferinesi zanyuze

21Bavuye i Ninive bagenda iminsi itatu berekeza mu kibaya cya Bekitileti, bahavuye bashinga ibirindiro hafi y'imisozi miremire iri mu majyaruguru ya Silisiya.

22Bavuye aho Holoferinesi ajyana ingabo ze zose, ari izigenza amaguru n'izirwanira ku mafarasi n'izirwanira mu magare y'intambara, berekeza mu karere k'imisozi miremire.

23Atsemba Abaputi n'Abaludi, ajyana ho iminyago abakomoka kuri Rasisi bose, n'Abishimayeli bari ahateganye n'ubutayu mu majyepfo ya Kelewoni.

24Yambuka uruzi rwa Efurati anyura muri Mezopotamiya yose, asenya imijyi ntamenwa yose yari ku nkombe y'uruzi rwa Aburona, agera no ku nyanja.

25Yigarurira intara zo muri Silisiya, atsemba abamurwanyaga bose, agera mu majyepfo y'imipaka y'intara y'Abayafeti, ahateganye na Arabiya.

26Holoferinesi agota Abamidiyani bose, atwika amahema yabo anyaga n'amatungo yabo.

27Agera mu kibaya cy'i Damasi mu gihe cy'isarura ry'ingano, atwika imirima yaho yose atsemba n'amatungo yaho yose, asahura imijyi yaho ayogoza n'ibyaro, abasore baho bose abamarira ku icumu.

28Abatuye ku nkombe y'inyanja, abo muri Sidoni na Tiri, na Suru na Okina na Yaminiya bashya ubwoba baradagadwa, abatuye muri Azoto na Ashikeloni na bo barakangarana.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help