2 Abanyakorinti 8 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Gutanga utitangiriye itama

1Bavandimwe, turifuza kubamenyesha ubuntu Imana yagiriye amatorero yayo yo mu ntara ya Masedoniya.

2Koko bagize amakuba menshi yo kubagerageza, nyamara ibyishimo byabo bisesuye byatumye batanga cyane batizigama, nubwo ari abakene bikabije.

3Ndahamya ko batanze uko bashoboye, ndetse ibirenze uko bashoboye ari ntawe ubahase.

4Batwinginze bakomeje ngo bagire uruhare mu gikorwa cyo kugoboka intore za Kristo z'i Yeruzalemu.

5Nuko bakora ibirenze ibyo twari twizeye, ariko rero nk'uko Imana ishaka babanje kwitanga ubwabo, biyegurira Nyagasani nyuma natwe baratwiyegurira.

6Ni cyo cyatumye twinginga Tito kuza iwanyu, kugira ngo arangize icyo gikorwa cyo kugira ubuntu yari yaratangiye muri mwe.

7Musanzwe mushoboye ibintu byose mukanahebuza, ari ukwizera Kristo no kumwamamaza, ari ukumenya ukuri no kugira umwete muri byose ndetse no kudukunda, bityo ndifuza ko munahebuza muri icyo gikorwa cyo kugira ubuntu.

8Si itegeko mbashyizeho ahubwo nagira ngo, mpereye ku mwete abandi bafite ndebe ko urukundo rwanyu ari urw'ukuri.

9Koko rero muzi ubuntu Umwami wacu Yezu Kristo yagize: nubwo yari umukungu yigize umukene ku bwanyu, kugira ngo ubukene bwe bubagire abakungu.

10Reka mbabwire icyo ntekereza kuri ibyo, ni cyo cyababera cyiza. Umwaka ushize ni mwe mwabaye aba mbere kugira icyo mutanga, si ibyo gusa, ni mwe mwabaye aba mbere kwiyemeza gutanga.

11Umva rero nimurangize icyo gikorwa mwatangiye. Nk'uko mwacyiyemeje mufite ubwuzu, mube ari ko mukirangiza mutanga uko mufite.

12Koko rero iyo umuntu atanganye ubwuzu, Imana yemera ituro rye uko arifite itamutezeho icyo adafite.

13Ntabwo ngamije kubakenesha kugira ngo mbone uko nkenura abandi. Oya, ndagira ngo mube magirirane.

14Kuri ubu mufite ibibasagutse, nuko rero nimubikenuze abakennye, maze igihe muzaba mukennye na bo bafite ibibasagutse, bazabibakenuza bityo na none mukaba mubaye magirirane.

15Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo: “Uwatoraguye byinshi nta cyo yasaguye, n'uwatoraguye bike nta cyo yahombye.”

Tito na bagenzi be

16Imana ishimwe ko yatumye Tito agira umwete wo kubafasha, nk'uko nanjye nywubagirira.

17Icyo twamusabye yemeye kugikora, ndetse ishyaka ryinshi yari abafitiye ryamuteye kuza iwanyu abyiyemeje ubwe.

18Tumutumanye n'umuvandimwe ushimwa n'amatorero yose ya Kristo, kubera ko yamamaza Ubutumwa bwiza.

19Byongeye kandi uwo muvandimwe yatoranyijwe n'amatorero, ngo aduherekeze mu rugendo tuzajyamo rwo gusohoza uwo murimo w'ubuntu twashinzwe. Ibyo tubikorera guhesha Nyagasani ikuzo, no kugaragaza ubwuzu dufite bwo gufasha abandi.

20Twirinda ko hagira umuntu udutera urubwa, akemanga uburyo ducunga iyo mari nyinshi twashinzwe.

21Icyo duharanira si ugukora ibitunganiye Nyagasani gusa, ahubwo ni ugukora n'ibigaragarira abantu ko ari byiza.

22Tubatumanye n'undi muvandimwe wacu, ni umuntu twagerageje kenshi no mu buryo bwinshi dusanga agira umwete wo gufasha abandi. Ubu ho arushijeho kuwugira kubera icyizere cyinshi abafitiye.

23Tito we ni mugenzi wanjye dufatanyije umurimo tubakorera. Naho abo bavandimwe bacu bamuherekeje ni intumwa z'amatorero ya Kristo, na bo bakorera guhesha Kristo ikuzo.

24Ngaho rero nimubagaragarize urukundo rwanyu, mubereke n'impamvu zaduteraga kurata ibigwi byanyu maze bimenyekane mu matorero.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help