Ezekiyeli 8 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Ezekiyeli yerekwa Imana bwa kabiri 8.1—10.22Ibigirwamana bisengerwa mu Ngoro y'Uhoraho

1Ku itariki ya gatanu y'ukwezi kwa gatandatu mu mwaka wa gatandatu tujyanywe ho iminyago, nari nicaye iwanjye mu nzu nkikijwe n'abakuru b'imiryango y'Abayuda. Ako kanya ububasha bwa Nyagasani Uhoraho bunsesekaraho.

2Nuko mbona igisa n'umuntu, munsi y'urukenyerero hasaga n'umuriro, hejuru yarwo hasaga n'umuringa usennye.

3Arambura igisa n'ikiganza amufata imisatsi. Muri uko kubonekerwa n'Imana, Mwuka arangurukana anjyana i Yeruzalemu angeza ku irembo ry'imbere ryo mu majyaruguru y'Ingoro, ahari ikigirwamana Imana yanga urunuka.

4Imbere yanjye mbona ikuzo ry'Imana y'Abisiraheli, risa n'iryo nigeze kubona mu ibonekerwa ryo mu kibaya.

5Imana irambwira iti: “Yewe muntu, reba mu majyaruguru.” Nuko ndeba mu majyaruguru ahateganye n'urutambiro, mbona cya kigirwamana Imana yanga urunuka kiri iruhande rw'urwo rutambiro.

6Imana yungamo iti: “Yewe muntu, urareba ibyo bakora? Urabona ibizira biteye ishozi Abisiraheli bakora kugira ngo nzinukwe Ingoro yanjye? Ba uretse urabona n'ibindi bizira birushijeho gutera ishozi.”

7Imana injyana ku irembo ry'urugo, ndebye mbona umwenge mu rukuta.

8Imana irambwira iti: “Yewe muntu, ca icyuho mu rukuta.” Nuko nagura umwenge, nca icyuho mu rukuta.

9Imana yungamo iti: “Injira urebe ibizira biteye ishozi bahakorera.”

10Ninjiye mbona amashusho y'udusimba dukurura inda hasi, n'ibikōko by'ubwoko bwose bizira, n'ibigirwamana byose by'Abisiraheli byari bishushanyije ku nzu.

11Imbere yabyo hari hahagaze abakuru mirongo irindwi b'imiryango y'Abisiraheli, na Yāzaniya mwene Shafani ahagararanye na bo. Buri wese yari afite icyotezo mu ntoki, umwotsi w'imibavu ugatumbagira nk'igihu.

12Imana irambaza iti: “Yewe muntu, wabonye ibyo abakuru b'imiryango y'Abisiraheli bakorera mu mwijima, buri wese yiherereye mu cyumba cyeguriwe ikigirwamana cye? Baribwira bati: ‘Uhoraho ntatwitayeho, yatereranye iki gihugu!’ ”

13Imana yungamo iti: “Ba uretse urabona n'ibindi bizira bakora birushijeho gutera ishozi.”

14Nuko anjyana ku muryango w'Ingoro y'Uhoraho ahagana mu majyaruguru, ahari hicaye abagore baririraga ikigirwamana Tamuzi.

15Imana irambwira iti: “Yewe muntu, ese warebye? Ba uretse urabona n'ibindi bizira birushijeho gutera ishozi.”

16Anjyana mu rugo rw'Ingoro y'Uhoraho, ku muryango wayo hagati y'ibaraza n'urutambiro, hari abantu makumyabiri na batanu. Abo bantu bari bateye umugongo Ingoro y'Uhoraho bareba iburasirazuba, baramya izuba rirashe.

17Imana irambwira iti: “Yewe muntu, ese warebye? Nyamara ibizira aba Bayuda bakorera aha hantu babona ko bidahagije, bityo bakongeraho no gukwiza urugomo mu gihugu kugira ngo bandakaze. Irebere nawe uburyo bakabije kunsuzugura!

18Nanjye nzabarakarira, sinzabitaho kandi sinzabababarira. Bazantakambira nyamara sinzabumva.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help