Mwene Siraki 23 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

1Uhoraho, mubyeyi kandi mugenga w'ubuzima bwanjye,

ntuntererane ngo ntwarwe n'ibyo mvuga,

ntiwemere ko amagambo yanjye antera kuyoba.

2Ujye ugorora ibitekerezo byanjye,

ujye utoza umutima wanjye ubuhanga.

Ujye uwutoza ubuhanga kugira ngo ndatsimbarara ku makosa,

ndatsimbarara ku byaha nkabihanirwa.

3Sinzakomeza gucumura ngo nkomeze kugwiza ibyaha,

bityo nzashobora guhangana n'abanzi banjye,

sinzatuma abanzi banjye bampa urw'amenyo.

4Uhoraho, mubyeyi kandi mugenga w'ubuzima bwanjye,

ndagusaba ngo undinde kuba umwirasi,

5ndagusaba ngo undinde irari ribi.

6Undinde ingeso mbi y'ubusambanyi n'ubusambo,

undinde gutwarwa n'ibyifuzo byanjye bibi.

Kwitondera indahiro

7Bana banjye, nimwumve inyigisho yerekeye imvugo ikwiye,

uzayikurikiza ntazakorwa n'ikimwaro.

8Umunyabyaha afatwa n'amagambo ye,

usebanya n'umwirasi na bo bagarukwa n'imvugo yabo.

9Ntukimenyereze kurahira,

ntugahoze mu kanwa izina ry'Imana nziranenge.

10Koko rero umugaragu uhora agenzurwa ntazabura icyo akemangwaho,

udahwema kurahira avuga izina ry'Imana ntazabura gukora icyaha.

11Umuntu ukunda kurahira aba yuzuye ubugome,

icyorezo gihora cyugarije inzu ye.

Iyo atubahirije indahiro aba akoze icyaha,

iyo asuzuguye indahiro ye aba acumuye kabiri.

Niba indahiro ye ari ibinyoma ntazababarirwa,

koko rero inzu ye izahora yuzuyemo amakuba.

Kwirinda amagambo adakwiye

12Hari imvugo yagereranywa n'urupfu,

iyo ntizigere ibaho mu bakomoka kuri Yakobo.

Abubaha Imana bagomba kuyirinda ntibivurugute mu byaha.

13Ntukimenyereze imvugo idakwiye,

nuyimenyereza izakugusha mu cyaha.

14Niwicara mu nteko y'abakuru ujye wibuka so na nyoko,

ujye ubibuka hato utazateshuka imbere y'abakuru,

ibyo byatuma uboneka nk'umupfapfa.

Icyo gihe uzifuza kuba utaravutse,

bityo uzavuma umunsi wavutseho.

15Umuntu wamenyereye imvugo mbi,

ntazigera abireka mu buzima bwe bwose.

Umugabo w'umusambanyi

16Hari amoko abiri y'abantu bungikanya ibyaha,

nyamara ubwa gatatu butera umujinya.

17Irari rikabije rigurumana nk'umuriro,

iryo rari ntiricogora ritaragera ku cyo riharanira.

Umuntu utegeza umubiri we ubusambanyi,

uwo muntu ntazabireka kugeza ubwo azakongorwa n'umuriro.

Umugabo w'umusambanyi urarikira umugore abonye wese,

uwo ntazigera abireka kugeza igihe azapfira.

18Umugabo uhemukira umugore we aribwira ati:

“Ni nde undeba?

Umwijima urantwikiriye n'inkuta zirankingirije,

natinya iki ko nta muntu undeba?

Ninkora nabi Usumbabyose ntazita ku byaha byanjye.”

19Uwo mugabo atinya ko abandi bamubona,

nyamara ntazi ko amaso y'Uhoraho amurika incuro igihumbi kurusha izuba,

ntazi ko Uhoraho abona imigenzereze yose y'abantu,

ntazi ko amenya amabanga yabo.

20Mbere y'uko arema ibintu byose yari abizi,

yakomeje kubimenya amaze no kubirema.

21Uwo mugabo azafatwa igihe atari abyiteze,

azahanirwa mu mujyi abantu bose babireba.

Umugore w'umusambanyi

22Uko ni ko bizagenda ku mugore uhemukira umugabo we,

bizagendekera bityo umugore uzanira umugabo we umwana yabyaranye n'undi.

23Mbere ya byose aba yishe itegeko ry'Usumbabyose,

ubundi aba acumuye ku mugabo we,

aba kandi yiyandavurije mu busambanyi,

koko abyarana abana n'undi mugabo.

24Uwo mugore azacirwa urubanza mu ruhame,

azahanwa kubera abo bana.

25Abo bana bazaba ibicibwa mu muryango,

abazabakomokaho na bo ntibazawugiramo uruhare.

26Ikinegu cye ntikizasibangana,

azahora avumwa na nyuma y'urupfu rwe.

27Abazabaho nyuma ye bazamenya ko nta kiruta kubaha Uhoraho,

bazamenya kandi ko nta kiruta gukurikiza Amategeko ye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help