37[13] “Kopi z'iri teka zimanikwe ahantu hose hagaragara muri iki gihugu, kugira ngo Abayahudi bose bazabe biteguye kurwanya abanzi babo igihe nikigera.”
38[14] Nuko intumwa zigenda ku mafarasi yihuta cyane zikurikiza amabwiriza y'umwami, kandi iryo teka ritangazwa n'i Shushani.
39[15] Moridekayi asohoka ibwami yambaye umwambaro wa cyami, atamirije igitambaro cy'umuhemba n'ikamba ry'izahabu. Abantu b'i Shushani bamubonye baranezerwa,
40[16] Abayahudi na bo bibatera ishema kandi barishima cyane.
41[17] Mu bihugu byose no mu mijyi yose, aho iryo teka ry'umwami ryari rimanitswe, Abayahudi barishimaga bakanezerwa bagakora ibirori. Abanyamahanga barakebwa bahinduka Abayahudi, kubera ko babatinyaga.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.