Abanyagalati 2 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Pawulo n'izindi Ntumwa za Kristo

1Nyuma y'imyaka cumi n'ine nsubira i Yeruzalemu hamwe na Barinaba, na Tito turamujyana.

2Icyanteye kujyayo ni uko Imana yari yabimpishuriye. Nuko nihererana n'abitwaga abayobozi baho, mbasobanurira ibyerekeye Ubutumwa bwiza ngeza ku batari Abayahudi. Kwari ukugira ngo ntaba nararuhiye ubusa cyangwa ngo ejo ntazaruhira ubundi.

3Yewe na Tito wamperekeje utari Umuyahudi, habe ngo ahatirwe gukebwa.

4Icyakora aba yarakebwe bitewe na bamwe biyita abavandimwe, bacengeye muri twe rwihishwa. Abo bari bagendereye kugenzura ukwishyira ukizana dufite muri Kristo Yezu, kugira ngo badushyire mu buja.

5Nta bwo twigeze tubabererekera na gato, kugira ngo ukuri k'Ubutumwa bwiza kugume muri mwe kudahinyutse.

6Ku byerekeye ba bandi bitwa abayobozi – icyo bari cyo nta cyo bindebaho, kuko Imana itita ku busumbane bw'abantu – abo ngabo nta kintu gishya bantegetse.

7Ahubwo na bo babonye ko Imana yanshinze umurimo wo kugeza Ubutumwa bwiza ku batari Abayahudi, nk'uko yawushinze Petero mu Bayahudi.

8Koko Imana yampaye ububasha bwo kuba Intumwa yayo ku batari Abayahudi, kimwe n'uko yabuhaye Petero ngo abe Intumwa ku Bayahudi.

9Yakobo na Petero na Yohani bitwa inkingi z'Umuryango w'Imana, bamaze kuzirikana ubwo buntu Imana yangiriye, jye na Barinaba badukora mu ntoki. Icyo kiba ikimenyetso cy'ubufatanye, kugira ngo twe tujye mu batari Abayahudi, naho bo bagume mu Bayahudi.

10Icyo badusabye gusa ni ukwibuka abakene kandi nanjye ibyo nashishikariye kubikora.

Petero ageze Antiyokiya, Pawulo amugayira mu ruhame

11Icyakora ubwo Petero yazaga Antiyokiya namurwanyije ku mugaragaro, kuko yari yigayishije.

12Mbere y'uko abantu baturutse kwa Yakobo bahagera, Petero yasangiraga n'abatari Abayahudi. Aho baziye yigira nyoni nyinshi, areka gukomeza gusangira na bo kuko yatinyaga abavugaga ko gukebwa ari ngombwa.

13N'abandi Bayahudi batangira kugenza nka we, ku buryo na Barinaba yakurikije urwo rugero rw'uburyarya.

14Nuko mbonye ko badakurikiza ukuri k'Ubutumwa bwiza, ni ko kubwira Petero mu ruhame nti: “Niba wowe w'Umuyahudi warifataga nk'abatari bo ugata umurongo w'idini ya kiyahudi, ubu se bishoboka bite ko wahatira abatari Abayahudi kwifata nk'Abayahudi?”

Abatari Abayahudi kimwe n'Abayahudi bakizwa ku buntu

15Twebwe turi Abayahudi kavukire, ntituri “abavamahanga b'abanyabyaha.”

16Nyamara tuzi ko umuntu atagirwa intungane no gukora ibyategetswe n'Amategeko, ahubwo agirwa intungane imbere y'Imana no kwemera Kristo Yezu. Ndetse natwe twemeye Kristo Yezu kugira ngo tugirwe intungane tubitewe no kumwemera, tutabitewe no gukora ibyategetswe n'Amategeko. Erega nta muntu ugirwa intungane abitewe no gukora ibyategetswe n'Amategeko!

17Ariko rero niba dushaka kugirwa intungane tubikesha Kristo, kandi tukaboneka ko natwe turi abanyabyaha, byaba se bivuga ko Kristo ari we utuma abantu bakora ibyaha? Ntibikabeho!

18Nanjye nsubiye kugengwa n'Amategeko, byasa no kongera kubaka ibyo namaze gusenya, bityo na none nkaba nigize uwica amategeko.

19Ku byerekeye kugengwa n'Amategeko, jye narapfuye mu ruhande rw'Amategeko, kugira ngo noneho mbeho ngengwa n'Imana.

20Nabambanywe na Kristo ku musaraba ku buryo atari jye ukiriho, ahubwo ari Kristo uriho muri jye. Imibereho yanjye yo muri iki gihe nyikesha kwizera Umwana w'Imana, wankunze akampfira.

21Sinirengagiza ubuntu bw'Imana, kuko niba ari Amategeko ahesha umuntu gutunganira Imana, noneho urupfu rwa Kristo rwaba rubaye impfabusa.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help